maxresdefault 1 2 1024x576 1 352ad
Imyidagaduro Inkuru nyamukuru

Amakuru mashya ku rupfu rw’umuhanzi Dorimbogo rwababaje benshi

Spread the love

Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka Dorimbogo ku mbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda, yitabye Imana kuri uyu wa 27 Nyakanga 2024, aguye mu bitaro bya Kibuye, azize uburwayi.

Amakuru yatanzwe avuga ko Valentine yari amaze igihe afite uburwayi bwatumye ajya kurwarira ku Bitaro bya Kibogora biri mu Karere ka Nyamasheke, icyakora ngo amaze kuremba nibwo yasabwe n’ibyo bitaro gucishwa mu cyuma ndetse anahabwa kujyanwa ku Bitaro bya Kibuye ariko abagize umuryango we bamujyana kurwarira mu rugo.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibuye, Dr Ayingeneye Viollette, yavuze ko yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, nabwo azanywe ku Bitaro arembye cyane.

Yagize ati “Yego yitabye Imana. Amakuru nahawe n’abaganga bamwakiriye kuri urgence yacu, yahageze hafi saa kumi, ari umuryango we umuzanye.”

Dr Ayingeneye yavuze ko ibitaro bya Kibogora byari byasabye umuryango wa Dorimbogo ko ku wa 23 Nyakanga agomba kunyura mu Cyuma ariko ntiwamujyana ku Bitaro bya Kibuye aho icyo gikorwa cyagomba kubera.

Yakomeje avuga ko umuryango ngo wabonye atameze neza niko gushaka uko bamugeza ku Bitaro bya Kibuye ngo anyure mu Cyuma ariko ahagera afite ibimenyetso by’umuntu uri muri “Koma”.

Ati “Bagerageza kumuzanzahura ariko biranga, mu minota nka mirongo bafata umwanzuro ko ibyo bari gukora ntacyo biri gutanga, umuntu yarangije kuvamo umwuka.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Kibuye avuga ko kugeza ubu umurambo ukiri ku Bitaro, mu gihe umuryango witegura kuwutwara mu rugo.

Nyiransengiyumva Valentine wari uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Vava yagaragaye cyane ku mbuga nkoranyambaga mu ndirimbo ye ‘Dore imbogo’ yanakunwe cyane ndetse yigaruriye abamukirira kubera ibiganiro n’indirimbo ze zacaga ku mbuga nkoranyambaga nka ‘Youtube.

KANDA HANO UREBE UKUNTU ABANTU BAMUSHINYAGURIYE UBWO YAVUGAGA KO AREMBYE


Spread the love