Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC n’abafatanyabikorwa bayo, biravugwa ko bikuye muri Centre ya Kibirizi ho muri Teritwari ya Rutshuru nta mirwano ibaye. Amakuru avuga ko ingabo za FARDC zikimara kuva muri iyi santire, zahise zisubirira mu bice zahozemo . Ibi byabaye ku munsi w’Ejo kuwa Kane ahagana ku isaha z’umugoroba mu gihe […]
Inkuru nyamukuru
Leta iravuga ko yavugutiye umuti ibiciro by’umuceri byari bimaze gutumbagira kubera ibura ry’uwitwa Umutanzaniya
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome yatangaje ko leta y’u Rwanda yamenye izamuka ry’igiciro cy’umuceri wa Tanzania igahita itangira kugishakira umuti. Ibi yabitangarije kuri Radio&TV10 mu kiganiro cyagarukaga ku kibazo cy’umuceri wo muri Tanzania wakorewe isuzuma ugeze mu Rwanda bagasanga utujuje ubuziranenge. Gufunga uyu muceri byatumye ubura ku isoko ryo mu Rwanda bituma abawufite […]
Nyuma yo kwamaganwa na benshi, Umugi wa Kigali wavuze ku itangazo ryo koza amapine y’imodoka mbere yo kwinjira muri kaburimbo
Nyuma y’impaka ndende n’ibitekerezo by’urusobe ku itangazo ry’umujyi wa Kigali ryasabaga abafite imodoka koza amapine yazo yuzuye ibyondo mbere yo kwinjira muri kaburimbo,uyu Mujyi wemeje ko iryo tangazo rireba amamodoka amena ibitaka mu muhanda. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bubinyujije kuri X bwasobanuye ko abagomba kwitwararika mu bikorwa byo kwanduza imihanda ari abatwara imodoka zitwaye amabuye, […]
Iran iravuga ko yaburijemo igitero cya Drone yagabweho na Israel
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane,tariki 18 Mata, Israël yagabye igitero cya drones enye muri Iran, zishwanyaguzwa zitaragera ku ntego nkuko abategetsi ba Amerika babitangaje. Iturika ryumvikanye mu ntara ya Isfahan iherereye rwagati muri Iran, ndetse itangazamakuru ryo muri iki gihugu riravuga ko ingendo z’indege zahise zihagarikwa mu mijyi itandukanye y’igihugu. Igitangazamakuru cya Leta […]
Perezida Tshisekedi yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’icyumweru kirenga ntawe umuca iryera
Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kugaragara mu ruhame, nyuma y’icyumweru kirenga asa n’uwaburiwe irengero. Ku wa Mbere tariki ya 15 Mata ni bwo Tshisekedi yagaragaye muri kiliziya ya Notre Dame de Fatima i Kinshasa, ahaberaga misa yo gusabira Musenyeri Gérald Mulumba umaze imyaka ine apfuye. Uyu Mulumba asanzwe […]
Uwahoze mu ngabo z’u Rwanda akaba n’umukozi wa ISCO yirashe avuye muri Mission
Umukozi wa kompanyi ya ISCO wanabaye umusirikare w’u Rwanda, witwa Mugiraneza Wellars alias CACANA, wari utuye mu kagari ka Gasoro mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, bikekwa ko yirashe bitewe nuko umukozi we yamurongoreye umugore. Amakuru y’urupfu rwa Mugiraneza yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere. Ubusanzwe yakoreraga kompanyi icunga umutekana yitwa […]
Kenya: Alliah Cool, Muyoboke na The Ben begukanye ibihembo bya East Africa Entertainment Awards
Umunyamuziki Mugisha Benjamin [The Ben], umukinnyi wa filime Amb. Isimbi Alliance [Alliah Cool] ndetse na Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi banyuranye, bari ku rutonde rw’abegukanye ibihembo bikomeye byitwa “East Africa Entertainment Awards (EAEA).” Byatangiwe mu Mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2024. Ni nyuma y’uko […]
Abapolisi bategetswe korora inkwavu banahabwa igihe ntarengwa cyo gutangira
Nyuma y’uko mu mwaka ushize Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye n’ubuyobozi bafatanyije basabye abaturage bose korora inkwavu kugira ngo u Burundi bugere ku iterambere rirambye, Abapolisi b’u Burundi baravuga ko batasigaye inyuma muri ubwo bworozi bwitezweho kuzahura igihugu ahubwo ngo nabo batangiye gushyira imbaraga zabo kuri uyu mugambi. Nk’uko ubutegetsi bwa Ndayishimiye bukomeza kubitangaza buvuga […]
Ibipimo bishobora kwerekana ko ufite agakoko gatera SIDA kandi ntako ufite. Ese biba byagenze bite? Sobanukirwa
VIH cyangwa HIV n’ijambo rihinnye ryo mururimi rw’icyongereza (Human Immune Virus), iyi ni Virusi ihangara ubudahangarwa (T-Cells) bw’inyokomuntu ikabushegesha kugeza aho buba nntacyo bukibashije kuba bwakora mubijyanye no kukurinda izindi ndwara. Iyo udafashe imiti igabanya ubukana bw’iyi virusi ishobora gutuma ugera aho urwara SIDA, uru rukaba arirwo rwego rwanyuma rwo gushegeshwa kw’umubiri w’umuntu ufite iyi […]
Perezida Ndayishimiye yasabye Abarundi kumera nk’inzuki
Perezida w’u Burundi, Ndayishimye Evariste yasabye abaturage be kumurwanirira nk’uko inzuki zirwanirira umwami wazo zimukurikira aho agiye hose. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mata 2024, nibwo Perezida w’u Burundi yatangije icyo yise inyigisho zo gutegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha. Ibirori bifungura izi nyigisho byabereye ku mugaragaro mu Ntara ya Gitega kuri […]
DRC: Uwatangaje ko Perezida Tshisekedi arembeye mu bitaro yishwe
Amakuru aturuka mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Kinshasa aravuga ko umwe mu basirikare bahafi bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu Antoine Felix Tshisekedi yaba yishwe umurambo we ukajugunwa imbere y’inzu atuyemo, ku mpamvu z’uko yashyize hanze amabanga y’uburwayi bw’umukuru w’igihugu. Taliki 9 Mata nibwo Ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo […]
CG (Rtd) Gasana Emmanuel yahamijwe icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite
Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwakatiye CG (Rtd) Gasana Emmanuel, gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 36Frw. Ni nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite. Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa Kane tariki 11 Mata mu 2024. Ku cyaha cyo kwakira indonke CG (Rtd) Gasana yagizwe umwere. Urukiko […]
Rwamagana: Abantu bakomeje kwijujutira umutobe wiswe “Nzoga ejo” kubera ibyo ukorera abawunyoye
Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Gatara mu Kagari ka Bujuju mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko batewe impungenge n’umutobe usigaye uhengerwa bise izina rya ‘Nzoga Ejo’ cyangwa ‘Kagugu’ kuko uwawusomyeho ntabasha kwibuka ibyo bamubwiye ndetse ngo utuma abagabo benshi badatanga iposho nk’uko bikwiye. Aba baturage bavuga ibi ni abegereye […]
Minisitiri w’intebe w’u Burundi Gen. Ndirakobuca arashinjwa koherereza intwaro umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda
Jenerali Gervais Ndirakobuca, Minisitiri w’intebe w’Uburundi n’uwahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba avugwa mu rubanza rw’ubwicanyi bwakera butavugwaho rumwe aho ari icyitso mu kohereza amasasu ya leta muri FDLR umutwe w’inyeshyamba zo mu Rwanda ukorera muri DRC. Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kurwanya ruswa mu Burundi wakoraga iperereza kuri iki cyaha gikomeye yiciwe mu buryo butangaje harimo n’abandi bantu […]
RDC: Icyoba ni cyose nyuma y’uko Tshisekedi agiye mu mahanga adashyizeho abamwungiriza aho amakuru avuga ko yaba arembeyeyo
Kuva ku cyumweru tariki ya 7 Mata, Félix Tshisekedi yavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Umuyobozi ushinzwe gutangaza amakuru ya perezida,yagize ati: “Ahubwo yagiye mu mahanga kubera ibibazo byihutirwa bifitanye isano n’igihugu”. Kugeza ubu, hari urujijo kuri gahunda ya perezida kandi ibihuha bikomeje kuba byinshi mu gihe ku rundi ruhande mu burasirazuba bw’igihugu ihuriro […]
Ibyo Perezida Kagame yaganiriye na Bill Clinton wahoze ayobora Amerika
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 8 Mata 2024 yakiriye Bill Clinton wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baganira ku ngingo zirimo intambara ibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Clinton yazanye n’itsinda ry’abayobozi bo muri Amerika, bifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ubutumwa boherejwemo na […]
Icyo Perezida Kagame yasubije abamwita umuntu mubi ndetse utajya useka na rimwe
Perezida Kagame yabajijwe impamvu ku mafoto agaragara adaseka nk’abandi bayobozi ndetse n’uko yakira abantu bamunenga. Yabajijwe kandi icyo yasubiza ibinyamakuru byandika byibaza ngo “Kagame ni muntu ki?” Ni kimwe mu bibazo yabajijwe ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru b’imbere mu gihugu n’abandi mpuzamahanga bakurikiranye umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe […]
Uganda: Perezida Museveni yatukiwe bikomeye mu birori bya Amama Mbabazi wahoze ari Minisitiri w’Intebe
Ababyinnyi umunani bo mu Itsinda ry’ababyinnyi gakondo bo muri Uganda rizwi nka Crane Performers batawe muri yombi bazira gutuka Perezida w’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni. Ni ibikorwa bakekwaho ko bakoze ubwo Perezida Museveni yagezaga ubutumwa yari yageneye abitabiriye isabukuru y’imyaka 50 uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Amama Mbabazi amaze ashyingiranywe na Jacqueline Mbabazi. Aba babyinnyi […]
Ubuhamya bwa Perezida Kagame kuri mubyara we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida Kagame yavuze ku buhamya bwe ubwo yatangizaga Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi,kuri uyu wa 7 Mata 2024. Imbere y’abakuru b’ibihugu baje kwifatanya n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 30,yatanze ubuhamya bwe bwite. Ati “Ndashaka kubasangiza urugendo rwanjye bwite, ubusanzwe sinjya nkunda kubivuga. Mubyara wanjye, Florence yakoraga muri Loni mu Rwanda mu […]
#KWIBUKA30: Jenoside yakorewe abatutsi ni umuburo”-Perezida Kagame
Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umuburo ku isi yose kuko nta hantu itashoboka gusa yemeza ko Abanyarwanda batazongera gutereranwa ngo bicwe ukundi. Yavuye ko u Rwanda rutakongera kwihanganira ko abantu bacikamo ibice ndetse ruzakomeza kwigengesera ntibyongere kubaho nubwo ruri rwonyine. Perezida Kagame ati: “Turibuka kubera ko ubu buzima bwatakaye bufite agaciro kuri […]
Sobanukirwa neza iminsi y’uburumbuke(yatwariramo inda) n’uko wayibara ntakwibeshya
Abakobwa benshi cyangwa abagore bakunze kugira ukwezi ( menstrual cycle ) kumara iminsi 28, ariko muri rusange ukwezi k’umugore kumara iminsi hagati ya 21 kugera kuri 35. Urubuga www.babycenter.com/ovulation-calculator, ruvuga ko igihe cy’irekurwa ry’intanga ngore (ovulation) ku bakobwa bagira ukwezi kumara iminsi 28 gikunze kuba ku munsi wa 14, ariko ku bakobwa bagira iminsi y’ukwezi […]
RDC: Kabira ashobora gushinjwa ubugambanyi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yaburiye Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’iki gihugu ko ashobora gukurikiranwaho icyaha cy’ubugambanyi. Kabila yaburiwe irengero ndetse bivugwa ko yaba yarahunze mu ibanga rikomeye. Uyu kandi ubutegetsi bwa RDC buramushinja kuba ari umwe mu bakorana n’umutwe wa M23. Mu mpera z’icyumweru gishize Umunyamabanga Mukuru […]
Ifoto ya Eddy Kenzo na Min. Phionah Nyamutooro ikomeje kuvugisha benshi
Minisitiri Phionah Nyamutooro na Eddy Kenzo bakomeje gutigisa imyidagaduro y’Akarere mu nkuru z’urukundo rwabo bakomeza kwigiza ku ruhande nubwo bakomeza gutanga ibimenyetso by’uko babaye umwe. Mu Kwakira 2023, Minisitiri Nyamutooro yabajijwe ku mubano we na Eddy Kenzo dore ko uyu mugore ngo yahaye impano y’imodoka uyu muhanzi avuga ko baziranye by’igihe kirekire. Icyo gihe Minisitiri […]
Abantu 10 bakize kurusha abandi muri Afurika mu mwaka wa 2024
Hagaragajwe abantu 10 bo ku mugabane wa Afurika batunze amafaranga menshi mu gihembwe cya mbere cya 2024, barangajwe imbere na Aliko Dangoto wo muri Nigeria utunze Miliyari 15 z’Amadolari. Mu gihe ku mugabane w’Afurika hari henshi harangwa ibibazo by’ubukungu n’iterambere, imanuka ry’agaciro k’ifaranga n’ahandi hari ubukene bukabije, ntibibujije ko hari ahandi bahiriwe n’ibikorwa byabo bikabakiza. […]
Perezida Kagame yahishuye icyabagoye kurusha ibindi ku rugamba rwo kubohora igihugu
Perezida Kagame yagarutseho ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal FM aho yavuze ko icyabagoye ari ukongera gukusanya ingabo Gen Rwigema amaze gupfa hanyuma avuga ko hari n’ibirimo ibikoresho n’ibindi. Perezida Kagame yavuze ko yagombaga kugaruka ku rugamba rwo kubohora u Rwanda na mbere y’urupfu rwa Rwigema gusa […]
Perezida Kagame yahishuye ikintu kimushimisha kurusha ibindi u Rwanda rwagezeho
Perezida Kagame yavuze ko yishimira cyane aho u Rwanda rugeze ubu ndetse ko yifuza kuzasazira mu Rwanda abanyarwanda babanye neza haba ikibazo kikaba ari igisanzwe nkuko bimeze mu bateye imbere. Mu kiganiro yagira nye na Radio 10 na Royal FM, Perezida Kagame yavuze ko yishimira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho yaba mu buzima,ubukungu,imyubakire n’ibindi. Yagize […]
Perezida Kagame yahishuye uko byaje ngo ku myaka 11 gusa atangire gutekereza ibyo kubohora u Rwanda
Perezida Paul Kagame yatangaje ko ubwo yari afite imyaka 11 y’amavuko aribwo ababyeyi be bamweretse amafoto ye akivuka,abona iwabo bari bifashije mbere y’uko bahunga aribyo byatumye arota kuzahagaruka. Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal FM,Perezida Kagame yavuze ko ku myaka 11 ubwo yari mu nkambi aribwo yamenye neza ko iwabo ari mu Rwanda […]
Kanseri: Sobanukirwa ibimenyetso bya Kanseri(Canser) y’ibere
Kanseri y’ibere ni indwara ihitana umubare munini w’abatuye isi ahanini bitewe no gutinda kuyivuza dore ko itinda kugaragaza ibimenyetso byayo ndetse n’ibigaragaye nyirabyo ntabyiteho cyane kuko bidakunze kubangama. Iyi ndwara ikunze kwibasira abantu b’igitsina gore ariko kandi n’abagabo na bo bakaba bashobora kugira ibyago byo kuyirwara, nk’uko byatangajwe n’urubuga cancer.ca ari na rwo dukesha iyi […]
Tshisekedi ngo ababazwa cyane no kuba Perezida Kagame yubahwa n’amahanga
Perezida Tshisekedi yagaragaje ko ababazwa no kuba amahanga adafatira ibihano u Rwanda mu gihe arushinja gufasha M23 mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC ndetse yemeza ko ashengurwa no kubona Perezida Kagame yubahwa n’amahanga. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’ibinyamakuru birimo Le Monde, aho yibanze ku gusabira ibihano u Rwanda kuko ngo rufasha M23. […]
Waba uzana amarira mu gihe uri guseka? Sobanukirwa impamvu zibitera harimo n’iz’uburwayi
Benshi ntibasobanukirwa impamvu barira igihe baseka nyamara biterwa n’impamvu nyinshi mu mubiri. Kurira igihe useka biterwa n’ikintu kitwa “Refrect Tearing”. Ni amarira yisuka igihe habayeho ibikorwa birimo kwayura, kuruka, gukorora cyane, guseka n’ibindi. Healthpointer itangaza ibintu bitatu bitera kwisuka kw’amarira igihe umuntu aseka. Impamvu ya mbere: 1. Imiyoboro y’amarira “ Tears Duct” cyangwa imiyoboro y’amarira. […]