Umugore w’umunyamayeri wicaraga ku mihanda icamo abantu benshi mu gace k’ubucuruzi ka Mombasa,muri Kenya kugira ngo asabe abahisi n’abagenzi,yafatiwe mu cyuho bimenyekana ko nta bumuga afite. Uyu mugore yabyukaga afata akagare k’abamugaye ndetse akanigira utabona kugira ngo abantu bamugirire impuhwe bamuhe amafaranga, Mu cyumweru gishize yicaye mu kagare k’abamugaye nk’ibisanzwe hanyuma afata igikombe cya pulasitike […]
Ubuzima
Hamenyekanye ukuri ku rupfu rw’ Umusore w’imyaka 27 uherutse gukora amateka muri Kaminuza ya Rwanda Polytechnic
Kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2024, ahagana isaha ya Saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo, umusore witwa Zawadi Adolphe w’imyaka 27 uvuka mu karere ma Rubavu mu murenge wa Gisenyi akagari ka Mbugangari, yarohamye mu kiyaga cya Kivu ahita apfa. Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya mu gitondo yabereye mu murenge wa Gisenyi, […]
Abapolisi bategetswe korora inkwavu banahabwa igihe ntarengwa cyo gutangira
Nyuma y’uko mu mwaka ushize Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye n’ubuyobozi bafatanyije basabye abaturage bose korora inkwavu kugira ngo u Burundi bugere ku iterambere rirambye, Abapolisi b’u Burundi baravuga ko batasigaye inyuma muri ubwo bworozi bwitezweho kuzahura igihugu ahubwo ngo nabo batangiye gushyira imbaraga zabo kuri uyu mugambi. Nk’uko ubutegetsi bwa Ndayishimiye bukomeza kubitangaza buvuga […]
Impanuka ikomeye yahitanye uwari utwaye moto yabereye ahaherutse kubera indi yahitanye abari bavuye gushyingura
Ikamyo yo muri Kenya yagonganye n’umuntu wari utwaye moto mu muhanda Kigali- Gatuna, ahita ahasiga ubuzima, mu mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kivuruga, Akagari ka Rwankonjo mu Murenge wa Cyumba. Byabaye ku mugoroba wo ku wa 13 Mata 2024, hafi saa Moya z’ijoro, ubwo iyi kamyo yavaga i Kigali yerekeza ku Mupaka wa Gatuna. Ababonye […]
Dore impamvu abagabo kenshi ari bo bapfa mbere y’abagore babo – UBUSHAKASHATSI
Bikunze kwibazwaho na benshi impamvu ituma abagabo baza imbere cyane mu kuba bapfa hakiri kare, ugereranyije n’abagore baba barashakanye nabo. Muri iyi nkuru turagaruka kuri zimwe mu mpamvu udashobora kwirengagiza mu zituma abagabo ari bo bapfa cyane mbere y’abagore babo. Birasa nk’ibitagoye cyane kubona ko abagabo bakuze ari bamwe mu bantu batitabira gahunda z’ubuvuzi, muri […]
Ibyiza byo gusimbuka umugozi n’ibyo ukwiye kwitondera
Gusimbuka umugozi ni imwe muri siporo benshi badakora cyangwa batanumva akamaro kayo nyamara ikaba imwe muri siporo zo mu bwoko bwa cardio (harimo kwiruka, gutwara igare, koga, n’ibindi), ndetse ikaba iza ku mwanya wa kabiri mu kugirira umubiri akamaro. Mu gutegura iyi nkuru twifashishije inyandiko z’abantu banyuranye nka Justine Marie Shuey, PhD, wo mu bitaro […]
Wari uziko umuti wa Paracetamol ushobora ushobora kurangiza ubuzima bwawe utabizi? Sobanukirwa
Nubwo imibare igiragaza ko umubare wabantu bagura imiti yaza paracetamol mu ma farumasi ‘pharmacy’ hirya no hino ari munini cyane, dore ko iyo miti yo idasaba kuba muganga yayikwandikiye uragenda ukayigurira burigihe uyishakiye bimwe biita mu ndimi z’amahanga ‘over the counter’. Ni nako ibibazo bikomoka ku ikoreshwa ry’iyi miti rigenda rifata indi ntera cyane umunsi […]
Dore ibintu byoroshye wakora ukaba wirinze indwara z’umutima na Stroke
kwirinda stroke, umutima, umuvuduko ukabije wamaraso, ntibisaba ko utegereza kujya kwa muganga ngo bakwandikire imiti, ubushakashatsi bugaragaza ko kurya indyo zikurikira bigabanya ndetse cyane ibyago byinshi byo kuba wadwara izi ndwara. Irire ibiribwa biteguyemo ibikomoka ku ibi bikurikira. -ibihwagari -soya bean -ubunyobwa -ibinyampeke -sezame ndetse na… -imbuto za avoka Ca ukubiri na Margarine, inyama ziriho […]
Ibipimo bishobora kwerekana ko ufite agakoko gatera SIDA kandi ntako ufite. Ese biba byagenze bite? Sobanukirwa
VIH cyangwa HIV n’ijambo rihinnye ryo mururimi rw’icyongereza (Human Immune Virus), iyi ni Virusi ihangara ubudahangarwa (T-Cells) bw’inyokomuntu ikabushegesha kugeza aho buba nntacyo bukibashije kuba bwakora mubijyanye no kukurinda izindi ndwara. Iyo udafashe imiti igabanya ubukana bw’iyi virusi ishobora gutuma ugera aho urwara SIDA, uru rukaba arirwo rwego rwanyuma rwo gushegeshwa kw’umubiri w’umuntu ufite iyi […]
DRC: Uwatangaje ko Perezida Tshisekedi arembeye mu bitaro yishwe
Amakuru aturuka mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Kinshasa aravuga ko umwe mu basirikare bahafi bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu Antoine Felix Tshisekedi yaba yishwe umurambo we ukajugunwa imbere y’inzu atuyemo, ku mpamvu z’uko yashyize hanze amabanga y’uburwayi bw’umukuru w’igihugu. Taliki 9 Mata nibwo Ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo […]
Niger: Aburusiya bagiye gutoza igisirikare k’igihugu
Abarimu ba gisirikare b’Uburusiya bageze muri Niger gutoza igisirikare cy’igihugu, mu gihe Uburusiya bukomeje kongera ingufu mu karere karimo umutekano mucye ka Sahel ko mu burengerazuba bw’Afurika. Abahinga mu bya gisirikare bageze ku murwa mukuru wa Niger, Niamey, ku wa gatatu, babonetse bapakurura ibikoresho mu ndege itwara imizigo. Umwe muri abo bahinga yabwiye televiziyo ya […]
Ngoma: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu 3
Imodoka yari ipakiye ibigori yavaga ahitwa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, yerekeza mu Karere ka Rwamagana yakoze impanuka, abantu batatu bari bayirimo bahita bitaba Imana. Iyi mpanuka yabaye ku wa Kane tariki 11 Mata 2024. Mu bantu batatu bayipfiriyemo harimo umwana w’umuhungu, se n’undi wari uyiberereye kigingi. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun […]
Abanyeshuri b’abakobwa n’abahungu ndetse n’abarimu babo bose bajya mu bwiherero bumwe na bwo bwenda kugwa
Ababyeyi n’abayobozi bo mu mujyi wa Mbale muri Uganda, bahangayikishijwe n’isuku nke igaragara ku ishuri ribanza rya Busajjabwankuba aho abanyeshuri n’abarimu basangira ubwiherero 5 nabwo bugiye gusenyuka kuko muri bwo harimo n’ubudafite inzugi zo gukinga. Amakuru yamenyekanye ni uki iki kigo gifite abanyeshuri 1,400 n’abarimu bagera kuri 22 bose basangira ubwo bwiherero 5 bwubatswe mu […]
Rwamagana: Abantu bakomeje kwijujutira umutobe wiswe “Nzoga ejo” kubera ibyo ukorera abawunyoye
Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Gatara mu Kagari ka Bujuju mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko batewe impungenge n’umutobe usigaye uhengerwa bise izina rya ‘Nzoga Ejo’ cyangwa ‘Kagugu’ kuko uwawusomyeho ntabasha kwibuka ibyo bamubwiye ndetse ngo utuma abagabo benshi badatanga iposho nk’uko bikwiye. Aba baturage bavuga ibi ni abegereye […]
RDC: Icyoba ni cyose nyuma y’uko Tshisekedi agiye mu mahanga adashyizeho abamwungiriza aho amakuru avuga ko yaba arembeyeyo
Kuva ku cyumweru tariki ya 7 Mata, Félix Tshisekedi yavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Umuyobozi ushinzwe gutangaza amakuru ya perezida,yagize ati: “Ahubwo yagiye mu mahanga kubera ibibazo byihutirwa bifitanye isano n’igihugu”. Kugeza ubu, hari urujijo kuri gahunda ya perezida kandi ibihuha bikomeje kuba byinshi mu gihe ku rundi ruhande mu burasirazuba bw’igihugu ihuriro […]
Goma: Abayisilamu basengeye mu Rwanda ku munsi wo gusoza igifungo cya Ramadhan
Abayisilamu bo mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bangiwe gusengera muri stade Ubumwe kubera impungenge z’umutekano muke, baza gusengera mu Rwanda, mu mujyi wa Gisenyi. Umuyobozi wa Islam mu Ntara y’Iburengerazuba, Sheikh Mutarugera Cudra yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko bakiriye abayisilamu benshi bavuye mu mujyi wa Goma, nyuma yo […]
Ese Ujya ukunda kwibagirwa, kugira ibinya, guhorana umunaniro…? Dore icyo bisobanuye
Amaraso iyo atembera neza bifasha umubiri cyane kuko bituma ibice byose bigeramo umwuka mwiza wa oxygen, ibitunga umubiri ndetse n’abasirikare bashinzwe kurinda umubiri. Iyo amaraso adatembera neza uko bikwiye haba hari ikibazo, ndetse bishobora gutera uburwayi bukomeye ufite iki kibazo. Mu gihe amaraso atembera nabi hari ibimenyetso ubona, nuramuka ubonye bimwe muri ibi bimenyetso, ni […]
Byagizwemo uruhare n’uwayoboraga Rayon Sports! Uko Kayiranga Jean Baptiste yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Kayiranga Jean Baptiste wakiniye Rayon Sports akanayitoza, yatangaje uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigizwemo uruhare n’uwayoboraga iyi kipe muri icyo gihe. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri nyuma y’uko Umuryango wa Rayon Sports ugizwe n’Abayobozi, abakinnyi, abatoza n’abafana bakoze urugendo rwo Kwibuka, ndetse bakunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baruhukiye […]
Kwibuka30: Pastor Barbara yavuze ko atabona amagambo asobanura ibyo yabonye muri dosiye z’Urukiko rwa ICTR
Pasiteri Barbara Umuhoza yavuze ko yakozeho nk’umwe mu ntyoza mu birebana n’indimi mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ariko ibyo yanyuzemo bigendeye ku byo yiyumviye n’ibyo yisomeye atabona uko abisobanura, mbega birenze ibarwa. Imyaka 30 irashize mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Benshi mu bayibonye n’amaso yabo bavuga ko batumva ukuntu iyi […]
Kwibuka30: Yatemaga abantu akaruhuka ku Isabato, uwaduhishe ni we wahuruzaga abicanyi – Angelique Uwamwiza
Uwamwiza Angelique ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abavandimwe be ndetse n’ababyeyi be babicira mu maso ye, nawe arokoka mu buryo bugoye. Uyu mubyeyi atangaza ko yavukiye mu muryango mugari w’abana icyenda barimo abakobwa batatu n’abahungu batandatu, ndetse Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka irindwi agiye gutangira ishuri. Yatangiye avuga ko mbere […]
Niba ubona ibi bimenyetso ku birenge byawe bisobanuye ko ufite zimwe muri izi ndwara
Hari uburwayi bufata ibirenge by’umuntu, ariko mu by’ukuri bikaba ibimenyetso by’izindi ndwara zo mu mubiri imbere. Muri iyi nkuru murabasha gusobanukirwa bimwe muri ibyo bimenyetso n’indwara zigendana na byo. Ni byiza kwitoza kuvumbura ibimenyetso bigaragarira ku birenge ariko bisobanura izindi ndwara zo mu mubiri ndetse rimwe na rimwe zinakomeye nka diyabete, umwingo, indwara z’umutima n’izindi. […]
Sobanukirwa indwara ya Stroke, ikiyitera, uko ivurwa n’uko wayirinda
Stroke ni indwara y’ubwonko itandura ishobora guterwa n’indwara z’umutima n’izindi mpamvu zitandukanye, ariko iyo umuntu afatiranye vuba na bwangu iravurwa igakira. Mu Kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Prof Mucumbitsi Joseph, umuganga uvura indwara y’umutima yasobanuye uko indwara ya stroke, uko indwara z’umutima zishobora gutera stroke n’uko yavurwa. Yagize ati: “Stroke igira ubwoko bubiri, hari igihe […]
Dore ibyago 7 bikomeye biterwa no kutanywa amazi ahagije
Kunywa amazi igihe ufite inyota ntabwo bihagije. Amazi ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y’umubiri w’umuntu. Ntabwo rero umuntu ayanywa gusa ari uko agize inyota, ahubwo wakagombye kugira umuco wo kunywa amazi buri munsi. Nkuko tubikesha urubuga Medisite na Docteur Daniel Scimeca, Umuganga w’inzobere, baradusobanurira indwara ndetse n’ibibazo umubiri wawe wagira uramutse utanyoye amazi mu […]
Uko Perezida mushya wa Senegal yabengutse uwari umunyeshuri we kugeza amugize umugore wa kabiri
Yahanganye n’amarangamutima ye, ariko nyuma y’igihe, akuruwe n’ubwenge, indero n’ubuhanga bya Absa, Bassirou Diomaye Faye byarangiye akunze umunyeshuri we. Absa Faye ni umugore wa kabiri wa Perezida mushya wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye watsinze amatora ya perezida yo ku itariki ya 24 Werurwe, bituma bwa mbere igihugu kigira abadamu babiri ba mbere. Inkuru y’urukundo n’umugore […]
Perezida Ramaphosa na Bill Clinton wayoboye Amerika bageze mu Rwanda kwitabira#Kwibuka30
Umukuru w’Igihugu cya Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mata 2024, aho yitabiriye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yari yabanjirijwe na Perezida wa Congo-Brazzaville, Denis Sassou Nguesso,wageze i Kanombe akakirwa na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana […]
Dore impamvu ukwiye kujya urya umuneke nibura umwe buri munsi
Umuneke urakundwa cyane ariko nawo ni ingenzi.Muri iyi nkuru turagufasha kumenya impamvu ukwiriye kwibanda kuri wo ukayirya buri munsi. Mu buzima bwa buri munsi bwa muntu, habamo gukunda ibisa neza, ibiryohereye cyangwa ibihuje n’ibyiyumviro bye.Imineke iza ku mwanya wa mbere mu mbuto zikunda n’abantu mu ngeri zose , haba abana, abakuze n’urubyiruko.None se ni kuki […]
Indwara Y’igifu Irimo Amoko Abiri Ni Ayahe? Ni Gute Wayatandukanya?
Indwara y’igifu ntagushidikanya abantu benshi bamaze kuyimenya kuko izahaza abantu benshi, gusa abantu benshi bahugira mu kubyita igifu gusa ariko nyamara iyo umuntu avuze ngo indwara yo mu gifu aba avuze gusa ubwoko bumwe ibyiza nuko wavuga uti indwara iterwa na aside yo mu gifu, aribyo bita Peptic ulcer disease(PUD) mururimi rw’icyongereza. Ni ibyagaciro kumenya […]
Abagabo: Dore uko wakwikorera umuti ukora nka Via*gra iwawe mu rugo, ibikoresho, uko utegurwa n’uko ukoreshwa, nta ngaruka na nke ku mubiri wawe
Mu busanzwe Via*gra ni umuti uzwi cyane ucuruzwa hirya no hino muri za Farumasi ‘ pharmacies’ ku isi, uyu muti rero ukaba ufasha mukongerera abagabo akabaraga mu gihe cyo gutera akabariro. Mu buhanga bukomeye cyane abantu bagiye bakora ubushakashatsi basanga ko umuntu ashora no kuba yakitegurira Via*gra iwe murugo akoresheje ibintu bitari byinshi kandi buri […]
Dore ibintu 9 byakwereka ko ufite ibyago byinshi byo kurwara umutima
Bimwe mubishyira umuntu mu byago byo kuba yarwara umutima, burya harimo ibyo wowe wakirinda ubwawe ariko kandi harimo nibyo udashobora kwirinda nyine ubwo abaganga bakora akazi kabo iyo biramutse bikugezeho, hari naho bishoboka bokaba ngombwa ko abaganga bahitamo kuguhindurira umutima bakaguha undi iyo habonetse uburyo. Dushingiye kubyashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’abanyamerika cyita ku ndwara z’umutima “AHA” […]
Sobanukirwa neza iminsi y’uburumbuke(yatwariramo inda) n’uko wayibara ntakwibeshya
Abakobwa benshi cyangwa abagore bakunze kugira ukwezi ( menstrual cycle ) kumara iminsi 28, ariko muri rusange ukwezi k’umugore kumara iminsi hagati ya 21 kugera kuri 35. Urubuga www.babycenter.com/ovulation-calculator, ruvuga ko igihe cy’irekurwa ry’intanga ngore (ovulation) ku bakobwa bagira ukwezi kumara iminsi 28 gikunze kuba ku munsi wa 14, ariko ku bakobwa bagira iminsi y’ukwezi […]