Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso, Capitaine Ibrahim Traoré, ku wa Kabiri w’iki cyumweru yatangaje ko inzego z’umutekano z’igihugu cye ziheruka kuburizamo umugambi wa coup d’état, zinata muri yombi abashakaga kumuhirika ku butegetsi. Traoré yabigarutseho ubwo yari mu muhango wa gisirikare wo kuzamura amabendera (flag-raising ceremony) wabereye ku ngoro ye. Uyu musirikare yemeje amakuru avuga ko […]
Utuntu n’utundi
Abayobozi bo hejuru muri AFC/M23 bakatiwe igihano cy’urupfu
Corneille Nangaa ukuriye ihuriro Alliance Fleuve Congo rifatanya na M23 mu kurwanya ubutegetsi buriho muri Congo yakatiwe igihano cy’urupfu. Urukiko rwa gisirikare muri Congo rwakatiye igihano cy’urupfu Corneille Nangaa, Bertarnd Bisimwa n’abandi baregwaga muri urwo rubanza. Baregwa ibyaha birimo iby’intambara, ubugambanyi no kujya mu mutwe urwanya Leta. Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yavuze ko ruriya rubanza […]
Huye: Habaye impanuka ikomeye cyane y’amakamyo 2
Kuri uyu wa 3 tariki ya 7 Kanama 2024, mu karere ka Huye mu Murenge wa Maraba aho bita mu ikorosi ryo kwa Rugiga, habereye impanuka ikomeye aho imodoka yari itwaye inyanya yagonganye n’impodoka yari itwaye Lisansi.Iyi modoka yo mu bwoko bwa FUSO yari itwaye inyanya yavaga i Rusumo yerekeza mu karere ka Rusizi naho […]
Padiri yatawe muri yombi akurikiranweho kwiba asaga miliyari 1RWF
Tariki ya 07 Kanama 2024, Abakozi babiri ba kiliziya gatolika barimo na padiri, barashinjwa kwiba asaga miliyari 1.7 y’amashilingi ya Tanzania [angana na 832, 424, 985 Frw], n’andi agera ku 100,000 by’amadolari y’Amerika ndetse n’andi arenze 20,000 by’amayero. Umupadiri muri Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Bunda, mu Ntara ya Mara, Padiri Karoli Mganga, n’uwahoze ari […]
Abahanzi bagabiwe na Perezida Kagame bakomeje ibyishimo
Ukwezi gushize kwa Nyakanga 2024, abahanzi batuye mu karere ka bugesera barimo Thomas Muyombo uzwi nka Tom Close, Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless, Rwangabo Nelson uzwi nka Nel Ngabo, Nemeye Platini uzwi nka P, basuye urwuri rw’umukuru w’igihugu Paul Kagame. Nyuma yuko Paul Kagame n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame, babakiriye ndetse bakabatambagiza uru rwuri […]
Umusaza ukomoka mu Bwongereza yatuburiwe asaga miliyoni 140RWF na Anita bakundaniye ku mbuga nkoranyambaga
Umusaza w’imyaka 69 w’Umwongereza witwa Rodrick Lodge ari kurira ayo kwarika nyuma yo guhonga amafaranga yose yizigamye arenga ibihumbi 85 by’Amapawundi (arenga miliyoni 142 Frw) ku mukobwa bakundaniye ku mbuga nkoranyambaga, nyuma akaza gusanga ari umutubuzi. Uyu musaza rimwe yari afite irungu, ni uko atereye akajisho ku mbuga nkoranyambaga abona umwari utagira uko asa, aritinyuka […]
Pasiteri Rutayisire yemeye ko yakoresheje imvugo itaboneye ku ifungwa ry’insengero
Pasiteri Dr Antoine Rutayisire yemeye ko ubwo yavugaga ku kibazo cy’insengero zimaze iminsi zifunzwe yakoresheje amagambo ataboneye, ibintu ashimangira ko yatewe n’amarangamutima. Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rumaze iminsi rukora ubugenzuzi rufatanyije n’inzego z’ibanze, bugamije kureba insengero zujuje ibisabwa n’izitabyujuje. Ubwo bugenzuzi bwasize insengero hafi 8000 hirya no hino mu gihugu zifunze imiryango by’igihe gito kuko […]
BURUNDI: Padiri Sakubu Eliya yapfiriye mu Mpanuka Idasanzwe
Impanuka yaraye ibereye mu Karere ka Shombo, intara ya Karusi, mu mujyi wa Gitega – Karusi – Muyinga, mw’ijoro ryo kuri uyu wa mbere 5 Kanama 2024 yahitanye ubuzima bwa Padiri Sakubu Eliya, umuyobozi wa Lycée Sacré cœur de Karusi. Imodoka yarimo abapadiri bo kuri Paruwase ya Karusi yagonzwe n’imodoka y’Ikamyo ubwo impanuka yabaga ubutabazi […]
Gen. Bunyoni yakangaranyije Abarundi
GeneralAlain Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi n’umukuru wa polisi, wari ufunzwe ashinjwa ibyaha birimo gutegura umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida Ndayishimiye Evariste ashobora kuba yatorotse gereza bigahabwa indi nyito. Gusa amakuru ari guhurizwaho na benshi, ni uko ubuzima bwa Général Alain Guillaume Bunyoni bushobora kuba butameze neza, mu gihe hari abandi […]
Yansanze mu nzu nunamye ndimo gukoropa nkenyeye isume ahita amfata ku ngufu – Ubuhamya
Umukobwa w’imyaka 18, uvuka mu Kagari ka Murama, mu Murenge wa Bweramana wo mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko nyuma y’ibyumweru bitatu n’igice atangiye gukora akazi ko mu rugo mu Mujyi wa Kigali yaje gusagarirwa n’umusore baturanye amufata ku ngufu amusanze ari gukoropa. Uyu mukobwa umaze igihe gito atangiye gukora akazi ko […]
Kamonyi: Umukobwa yishe umwana yari atwite abifashijwemo na nyina kubera ibyo uwayimuteye yamukoreye
Mu karere ka Kamonyi umurenge wa Gacurabwenge akagari ka Gihinga, haravugwa umukobwa wafatanyije na Nyina bagakuramo inda y’imvutsi umwana bakamuta mu bwiherero. Kuri uyu wa 2 Kanama 2024 ahagana Saa munani z’umugoroba nibwo bivugwa ko uyu mukobwa witwa Anitha, abifashijwemo na Nyina umubyara bakuyemo iyo nda umwana bamuta aho biherera. Amakuru avuga ko nyuma yo […]
Nyambo Jesca na Titi Brown bavuga ko badakundana ariko ibyo bakora bikerekana ibindi bongeye kurikoroza – AMAFOTO
Umukinnyi wa filime, Nyambo Jesca wamamaye nka Nyambo yifurije isabukuru nziza y’amavuko inshuti ye Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown akaba umwe mu babyinnyi bagezweho hano mu Rwanda, bamaze igihe bavugwa mu rukundo nubwo batabyemera. Mu butumwa burebure Nyambo yageneye Titi Brown abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yamwifurije isabukuru nziza avuga ko ari inshuti y’ubuzima […]
Dore uburyo 4 bwagufasha gutera akabariro neza no kuryohereza umugore ubyibushye
Ni kenshi bikunze kugaragara ko umusore n’umukobwa bakundanda bari ku kigero gito ku bijyanye n’umubyibuho/amagara make; nyamara bamara kugera mu rwabo ugasanga byarahindutse bakabyibuha cyane cyane umugore. . Uburyo bwafasha umugabo gutera akabariro neza. Kuryohereza umugore ubyibushye. Uburyo bushimisha abagore mu gihe batera akabariro Ni byiza rero ko mu gihe mukoranye imibonanompuzabitsina n’umugore wawe ugerageza […]
Rwanda: Hamaze gufungwa insengero ziyinga 6000 zitujuje ibisabwa
Hamaze kubarurwa insengero zirenga 5600 hirya no hino mu gihugu zimaze gufungwa kubera kutuzuza ibisabwa nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rutangije igenzura rigamije kureba uko insengero zihagaze. RGB yavuze ko insengero n’imisigiti bitubahirije ibiteganywa n’itegeko ndetse n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere bihita bihagarikwa. Bimwe mu bishingirwaho muri iri genzura, harimo kureba ko urusengero […]
RGB yahagaritse itorero Umuriro wa Pentekote
Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwahagaritse ibikorwa by’Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda, kubera ibibazo by’imikorere bitandukanye birimo Gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane by’urudaca mu bakristo. RGB yemeje ko yahagaritse ibikorwa by’iri torero biciye mu ibaruwa Dr Uster Kayitesi uyiyobora yandikiye Pasiteri Ntawukuriryayo Corneille wariyoboraga. Ni icyemezo uru rwego ruvuga ko rwafashe nyuma y’igenzura ryimbitse […]
AFC/ M23 ntikozwa iby’agahenge u Rwanda na Congo biheruka kwemeranywa
Umutwe wa M23 watangaje ko utahita ushyira mu bikorwa ako kanya umwanzuro wumvikanyeho hagati y’u Rwanda na RD Congo wo guhagarika imirwano, usaba leta ya Congo kwemera ibiganiro. Mu itangazo uyu mutwe wasohoye ku itariki ya 1 Kanama 2024, wabanje gushimira abagize uruhare mu gushaka igisubizo ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwa Congo. Icyakora uyu […]
Umugore yatwitse inzu yarimo umugabo we nyuma yo gukeka ko ari kumwe n’indaya aza gutungurwa n’ibyo yabonye nyuma
Umugore witwa Mukandamage Alphonsine wo mu mudugudu wa Kabona mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gutwika inzu n’ibirimo byose, nyuma yo kuvuga ko ashaka gutwikana umugabo we n’indaya bari kumwe. Umugabo we yashakaga gutwikira muri iyi nzu yitwa Nshimiyimana Antoine. Mu gihe umugore […]
UK: Muganwa Rudakubana w’imyaka 17 akurikiranweho kwica abantu 3 no gukomeretsa abagera ku 10
Umusore w’imyaka 17 witwa Axel Muganwa Rudakubana akurikiranweho icyaha cyo kwica abana b’abakobwa batatu bo mu ishuri rya Taylor Swift riherereye ahitwa Southport mu Bwongereza. Axel Rudakubana akurikiranweho kwica Alice Dasilva Aguiar wari ufite imyaka 9, Bebe King w’imyaka 6 na Elsie Dot Stacombe w’imyaka 7, abicishije icyuma cyo mu gikoni. Ibi byabaye mu masaha […]
Huye: Umugabo yashyingiranwe n’umugore we ari mu ngobyi y’abarwayi
Umugabo wo mu Karere ka Huye witwa Bizumuremyi Jean yasezeranye n’umugore we, Blandine Tuyishime imbere y’Imana, aryamye mu ngobyi y’abarwayi bitewe n’uburwayi amaranye igihe kirekire. Aba bombi basanzwe basanzwe batuye udugudu wa Gitwa, Akagari ka Rukira, Umurenge wa Huye, Akarere ka Huye, basezeranye ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki 29 Nyakanga 2024. Bizumuremyi Jean n’umugore […]
Trump yavuze ko atari azi ko Kamala ari umwiraburakazi bitera benshi kumwibazaho
Mu gihe Donald Trump na Visi Perezida Kamala Harris, bakomeje guhangana mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida, uyu mugabo yatangaje ko vuba aha aribwo amenyeko Kamala ari umwiraburakazi kandi ko aribyo ari kwitwaza nk’iturufu ryo kubona amajwi. Kuva Perezida Joe Biden yakuramo ake karenge mu kwiyamamariza kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yahise […]
Musanze: Mudugudu na Mutekano batorokanye akayabo k’abaturage
Abanyamuryango babarirwa muri 500 bibumbiye mu itsinda ryitwa ’Twivane mu bukene’ rikorera mu murenge wa Busogo w’akarere ka Musanze, bararira ayo kwarika nyuma yo gukusanya abarirwa muri Frw miliyoni 60 yari kubafasha gutanga mituelle de Santé bikarangira aburiwe irengero. Abaturage bafite iki kibazo ni abo mu kagari ka Kavumu, muri Busogo. Abaganiriye na RBA bashyira […]
Nyuma y’imyaka 17 asubiye muri Rayon Sports afite agahigo kuba ari we rukumbi usigaye mu kibuga mu bo bakinanye mu Amavubi U20 2009 – Byinshi kuri Haruna Niyonzima
Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bamaze igihe kandi banditse amateka haba mu Rwanda no mu karere. Yakiniye amakipe atandukanye arimo Simba, Young zo muri Tanzania ndetse n’andi atandukanye yo mu Rwanda. Umukinnyi wabigize umwuga Haruna Niyonzima yavutse tariki 05 Gashyantare 1990 mu karere ka Rubavu ari naho yatangiriye gukina umupira wamaguru. Haruna yatangiriye […]
Ibivugwa: Perezida Tshisekedi arembejwe n’indwara y’umutima
Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko Perezida w’iki gihugu, Perezida Tshisekedi Tshilombo ari i Bruxelles mu Bubiligi, aho yagiye kwivuriza indwara y’umutima. Ni amakuru ibiro bya Tshisekedi byemeje mu itangazo byasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Nyakanga. Ni Tshisekedi wari utegerejwe mu mujyi wa Kisangani ho mu ntara ya Tshopo, […]
Minisitiri Nduhungirehe Olivier yanyomoje ibyatangajwe na MONUSCO
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanyomoje ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri RDC (MONUSCO) bwatangaje ko iki gihugu n’u Rwanda byasinyanye amasezerano yerekeye guhagarika imirwano. MONUSCO yabitangaje nyuma y’inama ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC ku wa Kabiri w’iki cyumweru bahuriyemo i Luanda, ku buhuza bwa Angola. Ni inama yari igamije […]
Uwingabire ufite igihaha kimwe n’urura rumwe arasaba gufashwa kwivuza
NYAMASHEKE: Umubyeyi witwa Uwingabire Alexianne wo mu Karere ka Nyamasheke wazahajwe n’ibibazo by’ubuzima arasaba ubufasha bwo kwivuza byisumbuyeho, ni nyuma y’uko akuwemo igihaha kimwe ndetse akaba asigaranye urura rumwe. Uwingabire w’imyaka 39 arembeye mu rugo rw’ababyeyi be mu Mudugudu wa Nyagafunzo, Akagari ka Mwezi mu Murenge wa Karengera Uyu mubyeyi ufite umwana umwe yabwiye UMUSEKE […]
Ubushinwa bwahishuye icyo bwakuye ku kwezi
Abashakashatsi bo mu Bushinwa batangaje ko babonye ibimenyetso by’uko ku Kwezi hari amazi, bashingiye ku busesenguzi bw’utumanyu rw’urutare twakuweyo n’icyogajuru cyavuyeyo mu 2020. Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu by’Isanzure ba Leta zunze Ubumwe za Amerika mu mushinga wiswe Apollo mu myaka ya 1960 na 1970 bwagaragaje ko nta bimenyetso bihari byakwerekana ko ku Kwezi hari amazi. […]
Hamaze kumenyekana icyo insoresore zateye urugo rwa Kabila zashakaga
Umugore wa Joseph Kabila yamaganye igitero cyagabwe ku rugo rwe n’urubyiruko rushyigikiwe n’ishyaka riri ku butegetsi, avuga ko bari boherejwe kumuhitana. Kuri uyu wa Gatatu, urugo rwa Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo Kinshasa havugiye amasasu, amakuru avuga ko abashinzwe kuharinda bahanganye n’urubyiruko rushyigikiye Perezida Tshisekedi. Mu kiganiro umugore wa Kabila, Olive Lembe Kabila yahaye […]
Ntibisanzwe: Insengero 185 zo mu karere kamwe zafunzwe umunsi umwe
Mu karere ka Musanze, urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rwatangaje ko rwafunze insengero zimwe na zimwe zikorera muri aka karere kubera kuba zitujuje ibisabwa. RGB, mu karere ka Musanze yafunze insengero 185, zizize ko zitujuje ibisabwa biteganywa n’amategeko birimo, imirindankuba, izidafite isuku,iziyoborwa n’abayobozi batabifitiye ubumenyi, n’ibindi bisabwa kuba insengero zibyujuje. Ibi byabaye nyuma yigenzura ryakozwe n’urwego rw’igihugu […]
Jali: Umugore yakubise umugabo we amumena umutwe nyuma y’uko avumbuye ibanga yari yaramuhishe
Mu mujyi wa Kigali akarere ka Gasabo umurenge wa Jali mu Kagari ka Nyakabungo, haravugwa inkuru y’umugore witwa Mukabalisa wigize ikinani akaba akubita abantu b’abagabo ndetse abenshi akabakomeretsa. Ku wa 27 Nyakanga 2024, biravugwa ko uyu mugore wikundira agatama, yakubise umugabo we akamumena umtwe akoresheje icupa ry’inzoga yo mu bwoko bwa Mützig yari akuye mu […]
Kigali: Yapfuye arimo guterera abandi ikorasi mu rusengero
Umugabo watereraga abandi amakorasi bari guhimbariza Imana ahitwa mu Kinyamerika mu Murenge wa Kinyinya yamanutse aryama hasi, bamuhaye Fanta basanga umwuka washize kare. Bivugwa ko yari yazanye n’abandi bavuye mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi baje gusengera mu Murenge wa Kinyinya mi karere ka Gasabo. Iby’urupfu rwe byavuzwe kuwa Mbere tariki ya 29 […]