Ingona yari iriye umugabo habura gato
Utuntu n'utundi

Umugabo yari yishwe n’ingona yerekaga ba mukerarugendo

Umugabo yari hafi kubura ubugabo bwe ubwo ingona nini yamurumaga hagati y’amaguru, nyuma yo kuyisanga aho ziba ngo ayimurikire ba mukerarugendo. Uyu mugabo ushinzwe kwita ku ngona yatunguwe ubwo imwe muri zo yamwanjamaga ayisanze aho bazororera muri Afurika y’epfo. Ibi byabaye ubwo yarimo yereka abantu ubuzima bw’izi ngona,hanyuma ikinini muri zo kiba gisumiriye munsi y’umukandara. […]

nikki haley michigan gty lv 240226 1708977309285 hpmain 16x9 1
Utuntu n'utundi

Uwari uhanganye na Trump ku mwanya wo guhagararira aba Repubulikani mu matora ya Perezida yamuhariye

Kuri uyu wa gatatu, Nikki Haley wahoze ari guverineri wa Carolina y’Amajyepfo yatangaje ko avuye mu guhatanira kuba perezida wa Amerika, Ati: “Igihe kirageze ngo mpagarike kwiyamamaza. Navuze ko nashakaga ko amajwi y’Abanyamerika yumvwa. Narabikoze. Ntabwo nicuza.” Ibi Haley yabivugiye ahitwa Charleston muri South Carolina,mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nyuma yo gutsindwa bimwe […]

kagame rpf 1 2
Utuntu n'utundi

Perezida Kagame yasubije abavuga ko ari Umunyagitugu anavuga ku kongera kwiyamamaza

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Le Figaro cyo mu Bufaransa, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ubuzima bw’igihugu aho yemeje ko atabona icyo abamwita umunyagitugu bashingiraho. Perezida Kagame yavuze ko atigeze atekereza ko azaba Perezida ahubwo byaje nk’impanuka aho yemeje ko no gukomeza kuyobora bizagenwa n’ishyaka rye. Yagize ati : “Ni uburenganzira bwabo [kumwita umunyagitugu], icyakora […]

Utuntu n'utundi

M23 yafashe iwabo wa Gen. Makenga isatira ibirombe bya SOMIKIVU

Lt.Col Willy Ngoma, Umuvugizi w’Igisirikare cya M23 yemeje ko aba barwanyi bamaze kwirukana FARDC n’abambari bayo i Nyanzale ku ivuko rya Gen Sultan Makenga, isatira ibirombe bya SOMIKIVU bihambaye ku mabuye y’agaciro ya Niobium. Nyanzale ni Umujyi muto uherereye muri Teritwari ya Rutshuru, byibura mu bilometero 130 ugana mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma. Imyaka igera […]

Utuntu n'utundi

M23 yatangaje intsinzi i Katsiro na Mabenga aho yatsinze ingabo za FARDC n’abo bafatanyije

Umutwe wa M23 watangaje ko wavugutiye umuti ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’imirwano yasakiranyije impande zombi Ku wa Mbere. Ni imirwano yabereye mu duce dutandukanye twa Teritwari ya Masisi (Mabenga, Mweso no mu nkengero zaho) uhereye mu gitondo cya kare. M23 ishinja ihuriro rigizwe na FARDC, FDLR, Abazalendo, Abacancuro, […]

Utuntu n'utundi

EU yavuze ko itewe impungenge n’intwaro zikomeye ziri gukoreshwa mu ntambara ya Congo harimo izihanura indege na za Drone

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ku wa Mbere watangaje ko utewe ubwoba n’ikoreshwa ry’intwaro zigezweho mu ntambara yo muri RDC, zirimo za ‘drone’ z’intambara na misile zifite ubushobozi bwo guhanura indege. EU mu itangazo yasohoye yagaragaje ko ikoreshwa ry’izi ntwaro ryerekana ko intambara irushaho kumera nabi. Ku wa Mbere imirwano ikomeye yasakiranyije M23 n’ihuriro ry’Ingabo […]

Utuntu n'utundi

Kwishyira hamwe kwa Tshisekedi na Ndayishimiye ngo batere u Rwanda bihuriye he n’amateka? Ni irihe kosa bakoze baruteguza intambara?

Mu bihe bitandukanye, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Félix Tshisekedi yavuze ko azatera u Rwanda n’ubwo aherutse kugaragaza ko ibyo yavugaga byari icyifuzo gusa. Nubwo bimeze gutyo, we na Perezida w’U Burundi, Evariste Ndayishimiye ntibaragaragaza ko bisubiyeho ku cyifuzo cyabo n’inzozi zo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Ibi byanatuma umuntu yibaza uko byagenda […]

Utuntu n'utundi

Ghana: Perezida yaburiwe ko gusinya itegeko rihana abatinganyi bizashyira iki gihugu mu kaga

Minisiteri y’imari ya Ghana yashishikarije perezida w’icyo gihugu kudashyira umukono ku mushinga w’itegeko rihana abatinganyi wateje impaka, wemejwe n’inteko ishingamategeko mu cyumweru gishize. Iyo minisiteri yaburiye ko iki gihugu, cyo muri Afurika y’uburengerazuba, gishobora gutakaza miliyari 3.8 z’amadolari y’Amerika y’inkunga ya Banki y’Isi mu myaka iri hagati y’itanu n’itandatu iri imbere. Uwo mushinga w’itegeko uteganya […]

Inkuru nyamukuru Utuntu n'utundi

U Rwanda rwaburiye akanama k’amahoro n’umutekano ka AU gashaka gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri RDC

U Rwanda rwasabye komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe kudaha inkunga cyangwa ubufasha ingabo za SADC ziri mu butumwa bwa SAMIDRC muri Congo kuko zivanze na FDLR bikaba bishobora guhungabanya akarere. Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yababajwe no kutamenyeshwa iby’iyi nama y’Akanama k’Amahoro n’Umutekano k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yabaye kuri uyu wa Mbere hakoreshejwe ikoranabuhanga, […]

Inkuru nyamukuru Utuntu n'utundi

Umusirikare w’Uburusiya yasabye Joe Biden gukomeza kohereza ibifaro muri Ukraine kubera impamvu itangaje

Umwe mu ngabo z’u Burusiya yashimiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden ku bw’imfashanyo y’ibifaru bya Abrams iki gihugu cyahaye Ukraine, kuko yatumye binjiza agahimbazamusyi gatubutse, amusaba kubyongera. Mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, uyu musirikare agaragaramo agira ati “Twebwe indwanyi z’u Burusiya tubikuye ku mutima turagushimira ku mfashanyo z’ibifaru bya Abrams […]

Utuntu n'utundi

Ubuhangange bwa Afurika y’epfo irwanira muri Congo mu mutaka wa SADC harimo kuba iya 3 muri Afurika mu kugira igisirikare gikomeye. Byinshi kuri yo

Hashize imyaka isaga ibiri M23 yongeye kwegura ubirwanisho nyuma yo gutegereza imyaka n’imyaka ngo amasezerano yari yagiranye na Leta ya Congo ashyirwe mu bikorwa ariko bikananirana. Mu minsi ya Vuba SADC umuryango wibumbiye mo ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika byanzuye kohereza ingabo zabyo ku ruhande rwa Leta ya Congo ngo ibashe guhashya umutwe wa […]

Utuntu n'utundi

Abakobwa: Irinde ko umusore agukora kuri ibi bice niba utifuza kuryamana na we bitabaye ibyo ntuzamucika

Hari imyanya imwe n’imwe y’ingenzi cyane ku bantu b’igitsina gore ibafasha gukenera gukora akabariro uko byagenda kose mu gihe ikozweho n’umuntu w’igitsinagabo ndetse no kwihangana bikaba byabagora. . Ntuzatume umugabo agukora kuri ibi bice niba udashaka guterana akabariro na we . Ibice byuzuye uburyohe ntagereranywa ku mubiri w’umugore Ibi bice by’umubiri bigira ubukirigitwa cyane ku […]

Utuntu n'utundi

Ruhango: Ikamyo yakoze impanuka ihitana abari bagiye kwa Yezu Nyirimpuhwe

Ikamyo ihetse Kontineri itwara imizigo ifite pulake ya Tanzania yakoreye impanuka mu Kagari ka Munini, Umurenge wa Ruhango, urenze ahitwa kuri 40, igonga bisi ya Coaster yica 3 naho 4 bajyanwa kwa muganga. Nkuko tubikesha Imvaho Nshya, abapfuye ni abagenzi berekezaga mu isengesho kwa Yezu Nyirimpuhwe muri ako Karere. Ni impanuka ibaye ahagana saa mbiri […]

Utuntu n'utundi

Manchester City yatsinze Manchester United

Amafarashi atatu ari kurwanira igikombe cya shampiyona y’Ubwongereza akomeje urugendo nta gutsikira kuko Manchester City yihereranye umuturanyi wayo United iyitsinda ibitego 3-1. Benshi mu bakunzi ba ruhago bari bahanze amaso Man United ngo barebe niba yahagama Man City imaze imyaka myinshi iyizonga. Manchester United yatangiye umukino neza ndetse ituma benshi barota ubwo ku munota wa […]

Utuntu n'utundi

RDC: M23 yongeye kugabwaho ibitero karundura nyuma y’umuhuro w’Abagaba b’ingabo za RDC, SADC n’Uburundi

Urusaku rw’imbunda ziremereye rwongeye kumvikana mu bice bitandukanye bya Mweso na Mabenga muri teritwari ya Masisi kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, nk’uko bamwe mu bari hafi yaho babivuga. Inyeshyamba za M23 zatangaje ko mu gitondo uyu munsi ingabo za leta zifatanyije n’imitwe y’inyeshyamba yiswe Wazalendo, ingabo zo mu bihugu bimwe by’ihuriro SADC […]

Utuntu n'utundi

Umusirikare wa Afurika y’Epfo yarashe mugenzi we arangije na we ariyahura

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Afurika y’Epfo, bwatangaje ko abasirikare babiri b’iki gihugu bari mu boherejwe mu butumwa bwa MONUSCO muri DR Congo,bapfuye umwe arashe mugenzi we. Iki gisirikare cyasobanuye ko tariki ya 29 Gashyantare 2024, umusirikare wacyo uri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, MONUSCO, yarashe mugenzi we, aramwica, nyuma na we arirasa, arapfa. SANDF […]

Utuntu n'utundi

RDC: Umukoloneri yakatiwe igihano cyo kwicwa

Ku wa gatatu tariki ya 28 Gashyantare, urukiko rwa gisirikare rwa Kivu ya ruguru rwakatiye igihano cy’urupfu Colonel Dogmatisa Paluku, umuyobozi wa kabiri ushinzwe ibikorwa by’ingabo za 3410 zifite icyicaro i Masisi-Centre. Yahamijwe ibyaha by’intambara asabirwa kwicwa. Urukiko rwa gisirikare rurega uyu musirikare mukuru kubohera mu mugongo inyeshyamba ebyiri za APCLS Baraka na Ushindi mu […]

Utuntu n'utundi

Kabuga yabuze igihugu kimwakira

Umwanditsi Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, Abubacarr Tambadou yatangaje ko Kabuga Félicien agifungiwe La Haye kuko atarabona igihugu cyemera kumwakira. Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu Rwanda nyuma y’uruzinduko rwe muri iki gihugu, aho yahuye n’abayobozi batandukanye mu rwego rw’ubutabera. Abacamanza mu Rukiko rw’Ubujurire rwa IRMCT bategetse ko urubanza rwa Kabuga ukurikiranyweho ibyaha […]

Utuntu n'utundi

Goma yongeye guterwamo ibisasu

Kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024, saa munani za mu gitondo (mu rukerera), ibisasu 2 byaguye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma mu burasirazuba bwa Congo, byangiza ibintu bimwe na bimwe. Kugeza ubu ntiharamenyekana aho igisasu cyaba cyaturutse cyangwa niba ari mu mirwano umutwe wa M23 uhanganyemo n’ingabo za leta. Icyakora,amakuru menshi atangazwa […]

Utuntu n'utundi

Uko byagendekeye umubyeyi wasutse amarira imbere ya Perezida Kagame ku mwana we avuga ko yatewe ubumuga n’abaganga

Ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye Rwanda Day yabereye i Washington DC tariki ya 2-3 Gashyantare 2024, umwe mu bayitabiriye yamugejejeho ikibazo cy’umwana we wavutse agahita agira ubumuga kubera ibitaro byamurangaranye mu gihe cyo kubyara. Uwo mugore witwa Uwajamahoro Nadine yasobanuye ko yahawe gahunda na muganga yo kubyara abazwe ariko aza gutereranwa bituma umwana avukana ubumuga […]

Utuntu n'utundi

Hamaze kumenyekana inkomoko y’abacancuro 2 baheruka kwivuganwa na M23

Abacancuro babiri bishwe na M23 tariki ya 7 Gashyantare 2024, byamenyekanye ko bakomoka mu gihugu cya Romania nkuko byemejwe n’iki gihugu ubwacyo. Aba bishwe bateweho igisasu, ubwo bageragezaga kugaba igitero ku mutwe witwaje intwaro wa M23 mu gace ka Kingi gaherereye muri teritwari ya Masisi. Bose hamwe bageraga kuri 20. Amakuru yagenzuwe n’urwego rwa Romania […]

Utuntu n'utundi

Umubare w’abashwe n’ibisasu i Sake na Goma wamenyekanye

Croix-Rouge ya Goma yashyize ahagaragara raporo y’umutekano mu kwezi kwa Mutarama aho yagaragaje umubare w’abamaze guhitanwa n’ibisasu. Nkuko SOS Media Burundi ibitangaza,uyu muryango uvuga ko abantu 24 bishwe abandi 248 barakomereka biturutse ku bisasu byatewe i Masisi na Goma. Iyi mibare iteye ubwoba mu gihe imirwano ikomeje. Ku wa mbere, igisasu cyarayobye maze kigwa mu […]

Utuntu n'utundi

Gatsata: Umukingo wagwiriye inzu yari iryamyemo umuryango hapfamo 2

Umuryango w’abantu batatu wari utuye mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, wagwiriwe n’umukingo ubwo bari baryamye mu nzu batuyemo umugabo n’umwana bahita bapfa. Ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2024, nibwo uyu mukingo wagwiriye inzu y’uyu muryango. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, […]

Utuntu n'utundi

Kigali: Inzu 42 zigiye gusenywa harimo na zimwe zo kwa Dubai

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hafashwe icyemezo cyo gusenya inzu 28 zo mu Mudugudu w’Urukumbuzi ahazwi nko kwa Dubai, ndetse n’izindi 14 zo mu Karere ka Gasabo zubatswe binyuranye n’amategeko. Muri Mata 2023 ni bwo hamenyekanye ko inzu zubatswe mu Mudugudu uzwi nk’Urukumbuzi ziri gusenyuka ndetse biza kugaragara ko zubatswe mu buryo butujuje ubuziranenge. […]

Utuntu n'utundi

Goma: Hafashwe imyanzuro ikomeye abanyamahanga bamwe bahamagarirwa kuwuvamo

Mu mujyi wa Goma,umutekano ukomeje gukazwa kugeza ubwo abasengeraga ku misozi babujijwe kuzongera gukandagiza ibirenge byabo ku misozi bajya gusengerayo. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma nibwo bwashimangiye iyo ngingo mu itangazo ryashyizwe hanze, aho bwasohoye itangazo ribuza buri muntu wese kutazongera kujya gusengera ku misozi mu rwego rwo gukaza umutekano. Ni itangazo ryasohotse ku munsi w’ejo […]

Utuntu n'utundi

Abasirikare 2 ba SADC bahitanwe n’ibisasu

Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyatangaje ko abasirikare babo babiri bapfuye abandi batatu bagakomereka bitewe n’igisasu cya mortar cyaguye mu birindiro byabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Itangazo Igisirikare cya Afurika y’Epfo,SANDF,cyashyize hanze,rivuga ko kuri uyu wa 14 Gashyantare ahagana saa saba na 30,igisasu cya Mortar cyatewe mu kigo cyabo gihitana abasirikare bamwe abandi barakomereka. […]

mmd.jpg
Utuntu n'utundi

Urutonde rw’abagore 10 bakize kurusha abandi ku isi

Iyo bigeze ku butunzi, abenshi bemeza ko imyaka ari imibare ntaho ihurira n’umutungo w’umuntu. Kugeza ubu, hari urubyiruko rutunze agatubutse ku myaka yabo mike cyane. Hari abakunze kuvuga ko kugira ngo umuntu agere ku butunzi buhambaye bimutwara igihe kirekire ku buryo ashobora no kubugeraho yarashaje atagifite umwanya wo kubwishimiramo uko bikwiye. Ni mu gihe mu […]

img-20240210-wa0022-8962171707562834.jpg
Utuntu n'utundi

Gatsibo: Imvura yasenye amashuri n’inyubako abanyeshuri bararagamo – AMAFOTO

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu, yasenye inyubako abanyeshuri bari baryamyemo n’ibyumba bigiramo mu Karere ka Gatsibo. Mu karere ka Gatsibo imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye mu ijoro ryo uwa kuwa Gatanu rishyira Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024, yasenye ibyumba bibiri by’amashuri mu ishuri rya Ngarama […]

Utuntu n'utundi

Rusizi: Umugabo yishe umugore we akoresheje ishoka

Umugabo wo mu Karere ka Rusizi yishe umugore we amukubise ishoka mu mutwe, ni nyuma yo gupfa igiti cyo gucana yari agiye gutema mu ishyamba ryabo. Ubu bwicanyi bwabereye mu Kagari ka Kiyabo mu Murenge wa Bweyeye kuri ku wa 8 Gashyantare 2023. Daniel Ndamyimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye yavuze ko uyu muryango wari […]

Utuntu n'utundi

Akari ku mutima wa Rutangarwamaboko nyuma y’uko inzu yaraguriragamo ifashwe n’inkongi y’umuriro

Umupfumu Rutangarwamaboko yashenguwe n’inyubako ye yafashwe n’inkongi, ibye bihiramo. Ni inyubako iherereye mu Murenge wa Gisozi, Akagali ka Musezero mu mudugudu wa Nyakaliba. Mu butumwa yashyize kuri X, yavuze ko ashima Imana y’I Rwanda ko nubwo ingoro ndangamuco n’amateka yahiye bo ari bazima. Ati “Ubuzima ni Umweru n’Umukara. Imana y’I Rwanda ishimwe yo n’abazimu bacu […]