Utuntu n'utundi

Karasira Aimable yateye utwatsi Raporo ya Muganga asaba urukiko ikintu gikomeye

Bwana Aimable Karasira Uzaramba n’abamwunganira mu mategeko barasaba urukiko rukuru gutesha agaciro raporo abaganga b’inzobere bakoze ku burwayi bwe bwo mu mutwe. Baravuga ko ibumbatiye ukubogama gukabije.Ubushinjacyaha bwo barasaba ko yagumana agaciro kayo. Buravuga ko iyo raporo igaragaza Karasira nk’umuntu ukora ibintu azi kandi atekereza neza. Umwe mu baganga b’inzobere bakoze raporo ku burwayi bwa […]

Utuntu n'utundi

Niger: Abasirikare bahiritse ubutegetsi biyongera ku baturanyi babo bo muri Mali na Bourkina Faso

Abasirikare bo muri Niger muri Afurika y’uburengerazuba batangaje kuri televiziyo y’igihugu ko bahiritse ubutegetsi. Bavuze ko basheshe itegekonshinga, bahagarika inzego zose ndetse bafunga imipaka y’igihugu. Perezida wa Niger Mohamed Bazoum ku wa gatatu yafunzwe n’abasirikare bo mu mutwe umurinda. Amerika yamusezeranyije “ubufasha budatezuka”, mu kiganiro yagiranye kuri telefone na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken. […]

Utuntu n'utundi

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku cyemezo cy’Ububirigi buherutse kwanga Amb. Karega

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yagize icyo atangaza nyuma y’uko Ubwami bw’u Bubiligi bwanze kwemeza Vincent Karega nka Ambasaderi u Rwanda rwari rwagennye kuruhagararira muri icyo gihugu. Yolande Makolo aganira na The New Times ko “Bibabaje kuba guverinoma y’u Bubiligi isa n’iyagendeye ku gitutu cya Guverinoma ya RDC ndetse n’izengezamatwara ry’imiryango n’impirimbanyi zihakana […]

Utuntu n'utundi

Umwana yakubiswe n’umwarimu wamufashe akopera bimuviramo urupfu

Umunyeshuri wo mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri Kenya biravugwa ko yishwe n’inkoni z’umwarimu we nyuma yo kumufatana ikayi ari gukopera ikizamini cya physics. Polisi yo mu gace kitwa Tinderet mu ntara ya Nandi muri Kenya iri gukora iperereza ku rupfu rw’umunyeshuri witwa Kelvin Kiptanui wigaga kuri Chemase Secondary School. Amakuru atangwa n’aba baporisi […]

Utuntu n'utundi

China: Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yirukanwe shishi itabona

Mu Bushinwa, Ministri w’Ububanyi n’amahanga Qin Gang yakuwe ku mirimo ye asimbuzwa Wang Yi yari yarasimbuye kuri uwo mwanya. Nta cyatangajwe cyerekeye impamvu y’izo mpinduka. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri mu masaha yaho, ntiryavuze impamvu Qin yakuwe ku mirimo ye. Gusa izi mpinduka zije nyuma […]

Utuntu n'utundi

Algerie: Inkongi y’umuriro yatawe n’ubushyuhe bwinshi ikomeje guhitana benshi

Muri Alijeriya abahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye ibice binyuranye byo muri icyo gihugu bamaze kugera kuri 34, harimo abasirikare 10 nkuko bitangazwa na ministeri y’umutekano mu gihugu. Abazimya umuriro bagera mu 8,000 ni bo bahanganye n’inkongi y’umuriro mu bice 7 bitandukanye by’igihugu nkuko bitanganzwa na ministeri y’umutekano muri Alijeriya. Abantu bagera ku 1,500 ni bo bamaze […]

Utuntu n'utundi

Ruhango: Urupfu rw’umubyeyi washizemo umwuka avuga ngo “mwa bagabo mwe mwandetse” rukomeje kuba amayobera

Abaturage bo mu Mududugu wa Kageyo, Akagari ka Ntenyo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, ntibavuga rumwe ku rupfu rw’umugore witwa Uwizeyimana Gaudance wapfitriye mu Marembo y’inzu yari atuyemo. Uyu mubyeyi yapfuye kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Nyakanga 2023. Abaturage bavuga ko yishwe n’abadayimoni kuko yasohotse mu nzu yari atuyemo avuga […]

Utuntu n'utundi

Umugabo yaguze indaya ngo bajye kwishimishanya ibyo yamukoreye ni agahomamunwa

Umugabo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga muri Kenya nyuma y’aho araranye n’umukobwa w’ikizungerezi.amwiba amafaranga yose yari afite kuri Banki. Uyu mugabo avuga ko umukobwa w’ahitwa Kisii muri Kenya witwae Ann Kwamboka,yamuguze ngo bararane hanyuma uyu mukobwa amwiba amafaranga yari afite. Uyu mugabo avuga ko yamuzanye mu rugo rwe ngo bishimishe atazi ko ari umujura ruharwa. […]

Utuntu n'utundi

Mushiki w’umugabo wishe ababyeyi ba Uwacu Julienne muri Jenoside yatawe muri yombi

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi umugore witwa Nzitukuze Pascasie akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukingira ikibaba musaza we, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu kwica ababyeyi ba Uwacu Julienne. Uwo mugabo yitwa Nsabimana Ildephonse uzwi ku izina rya Ntabarimfasha, amaze iminsi imbere y’ubutabera akurikiranyweho kuba yaragize uruhare mu kwica […]

Utuntu n'utundi

Sudani: Abantu 9 baguye mu mpanuka y’indege

Igisirikare cya Sudani cyatangaje ko indege ya gisivili yahitanye abantu icyenda harimo abasirikare bane, nyuma y’uko ikoze impanuka biturutse ku kibazo cya tekiniki. Itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Sudani, rivuga ko “indege ya gisivili yo mu bwoko bwa Antonov yakoreye impanuka ahitwa i Port Sudan Airport, bitewe n’ikibazo cya tekiniki, igahitana abantu 9 harimo n’abasirikare 4. […]

nyrass.jpg
Utuntu n'utundi

Senateri Nyirasafari Espérance yasabye imbabazi Perezida Kagame nyuma yo gukora Amahano

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyirasafari Espérance, yitandukanyije n’imyumvire n’imigirire nk’iyerekeye “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono’’, anasaba imbabazi Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda, ku bwo kwitabira uwo muhango ndetse n’abandi bayobozi bawitabiriye bakomeje gusaba imbabazi. Tariki 9 Nyakanga 2023 ni bwo mu Murenge wa Kinigi ho mu Karere ka Musanze habaye umuhango wo kwimika Umutware w’Abakono. Witabiriwe […]

Utuntu n'utundi

Kayonza: Abagabo 3 barakekwaho kwica mugenzi wabo barimo basangira

Abaturage batatu bo mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwica umusore w’imyaka 28 barimo basangira inzoga mu gasantere batuyemo akaza kugaragara yapfuye. Aba baturage batawe muri yombi kuri uyu wa Mbere nyuma y’aho mu Mudugudu wa Juru mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini hagaragaye umurambo […]

Utuntu n'utundi

Ku ncuro ya mbere Ukraine yabashije gutera ibisasu i Moscou mu Burusiya ikoresheje Drone

U Burusiya bwashinje Ukraine kuba inyuma y’igitero cy’indege zitagira abapilote cyagabwe mu murwa mukuru Moscow, zirahanurwa ariko zangiza inzu ebyiri zidatuwemo. Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko drones ebyiri zarashwe, ariko ntawe zahitanye. Ibiro ntaramakuru by’u Burusiya, TASS, byatangaje ko drone imwe yaguye hafi ya minisiteri y’ingabo. Nta kintu ubuyobozi bwa Ukwaine buratangaza ku byavuzwe, […]

Utuntu n'utundi

Ububirigi bwanze Amb. Karega wari washyizweho n’u Rwanda kuruhagararira muri iki gihugu

Amb.Vincent Karega,wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC mbere y’uko yirukanwa kubera umubano mubi wavutse hagati y’ibihugu byombi yagiwe niUbwami bw’u Bubiligi bwanze kwemeza Vincent Karega nka Ambasaderi u Rwanda rwari rwagennye kuruhagararira muri icyo gihugu. Mu kwezi kwa Werurwe 2023, nibwo Karega yari yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, asimbuye muri izo nshingano Dieudonné […]

Utuntu n'utundi

Ijambo rikomeye Gen. Kabarebe yavuze ku bitabiriye iyimikwa ry’umutware w’Abakono

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare n’umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zitajya zihanganira imico mibi, ari nayo mpamvu abayobozi bitabiriye igikorwa cyiswe ibyo ‘Kwimika umutware w’Abakono’ bafunzwe. . Umutware w’Abakono yakuweho . Abitabiriye umuhango wo kwimika umutware w’Abakono basabye imbabazi Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga, mu […]

Utuntu n'utundi

Kenya: Ubusabe bw’Umunyarwanda wagonze abantu 53 bakitaba Imana bwatewe utwatsi

Umunyarwanda ufungiye muri Kenya yasabye urukiko kumurekura by’agateganyo ariko umucamanza yemeza ko afungwa by’agateganyo kubera ibyaha birenga 90 akekwaho. Umunyarwanda Ntuyemungu Gilbert ufite imyaka 52 wakoze impanuka kuwa 3 Nyakanga 2023 igahitanye abantu 53 mu Gihugu cya Kenya, yasabiwe gufungwa by’agateganyo kubera ibyaha birenga 90 akekwaho. Gilbert Ntuyemungu w’imyaka akekwaho ibyaha birenga 90, birimo guteza […]

Utuntu n'utundi

Kenyatta na we yinjiye mu rugamba rwo kurwanya perezida Ruto

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya yashinje William Ruto wamusimbuye ku butegetsi gutoteza umuryango we, avuga ko igihe kigeze ngo awurengere. Kenyatta yabitangaje mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru. Ni ikiganiro yakoze nyuma y’igihe gito Leta ya Kenya ifashe icyemezo cyo kwambura abarimo nyina umubyara abapolisi bari bamaze imyaka hafi 50 bashinzwe kumucungira umutekano. Mu […]

Utuntu n'utundi

Perezida Kagame yambitse Denis Sassou N’guesso umudari w’icyubahiro

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yaraye yambitse umudari w’icyubahiro uzwi nk’”Agaciro” mugenzi we Denis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville wagendereye u Rwanda. Umukuru w’Igihugu yambitse mugenzi we wa Congo uriya mudari, ubwo ku mugoroba wo ku wa Gatanu we na madamu we bamwakiraga mu musangiro. Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko Kagame yambitse Denis Sassou N’guesso uriya […]

Utuntu n'utundi

Urubanza rwa Titi Brown rugeze ahakomeye. Ubushinjacyaha burasaba ko ibipimo bya DNA byirengagizwa

Ubushinjacyaha bufite indimi ebyiri ku bimenyetso bishinja Titi Brown Ibimenyetso byafashwe ku bisigazwa byakuwe mu nda y’umukobwa bivugwa ko yatewe inda ntabwo byagereranyijwe na DNA ya Titi Brown. Ubushinjacyaha bwifuza ko urukiko rwareba ibindi bimenyetso (ubuhamya bwa nyina w’umwana n’umwana) bukaba bumusabira gufungwa imyaka 25. . Titi Brown yasabiwe gufungwa imyaka 25 . Ibipimo bya […]

Utuntu n'utundi

Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso yageze mu Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Congo Denis Sassou Nguesso yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023. Perezida Denis akigera ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe yakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu cyubahiro gihabwa Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma basura Rwanda. Perezida wa Congo yaje mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi […]

Utuntu n'utundi

Inzu zisaga 100 zahiye zirakongoka i Lugushwa muri Kivu y’Amajyepfo

Inkongi y’umuriro yibasiye agace ka Lugushwa, gaherereye muri Teritwari ya Mwanga, muri Kivu y’Amajyepfo kuwa Kabiri ushize, itariki 18 Nyakanga, ihitana abantu batatu inasenya inzu zisaga 100. Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane n’ushizwe n’ibiro Ntaramakuru bya Congo, ACP, byavuganye na Mubirimbo Birimu, Perezida wa sosiyete sivile yaho, ngo icyateje iyi nkongi ntikirasobanuka neza. Uyu […]

Utuntu n'utundi

Musanze habereye impanuka ikomeye y’ikamyo

Mu karere ka Musanze mu murenge wa Busogo habereye impanuka ikomeye aho umushoferi yarokotse impanuka yatewe n’uko ikamyo yari atwaye yabuze feri igwa mu muhanda rwagati. Umushoferi wari utwaye iyi modoka, avuga ko impanuka yatewe n’uko imodoka yabuze feri mu gihe akirwana nayo ngo ayigarure ihita ihirima. Amakuru avuga ko ubwo iriya modoka yacikaga feri […]

Utuntu n'utundi

Ubutumwa bwa Gatabazi asaba imbabazi nyuma yo kwitabira iyimikwa ry’umutware w’abakono

Gatabazi Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye imbabazi nyuma yo kugaragara ari mu muhango w’iyimikwa ry’umutware w’abakono utaravuzweho rumwe. . Abitabiriye iyimikwa ry’umutware w’Abakono baragawe . Gatabazi yashimye Perezida Kagame imbabazi yamuhaye Mu butumwa Gatabazi Jean Marie Vianney yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Ati “Murakoze Nyakubahwa Perezida wacu ku […]

Utuntu n'utundi

Ingamba zikomeye zakurikiye amahano y’Abarimu bafashwe bakuriramo umunyeshuri inda

Abayobozi bose bari bafite aho bahurira n’imyitwarire yo mu ishuri rya Sainte Trinite Nyanza T.S.S bakuwe mu nshingano hanafatwa izindi ngamba mu rwego rwo gukumira ko ibyaribayemo bitakongera ukundi Ni nyuma yuko mu ishuri rya Sainte Trinite Nyanza T.S.S riherereye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza taliki ya 12 Nyakanga 2023 havuzwe abarimu […]

Utuntu n'utundi

Umusore uheruka kwigamba ko ari umupfubuzi yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu 2 barimo umusore uheruka kwigamba ko yasambanye n’umubyeyi byavuzwe ko ari uw’i Muhanga, wagaragaye mu mashusho amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, ndetse na nyiri shene ya YouTube byatangajweho. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko abafashwe ari nyiri iyo shene ya YouTube […]

Utuntu n'utundi

Congo-Brazzaville yoroherereje abanyarwanda bashaka kujyayo

Congo-Brazzaville yorohereje Abanyarwanda uko bari basanzwe babona visa, aho abafite Pasiporo za Serivisi n’iz’Abadipolomate batazongera gusabwa visa mu gihe abafite pasiporo zisanzwe bo bazajya bazisaba bageze mu gihugu. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo-Brazzaville, Denis Christel Sassou Nguesso, yatangaje ko iyi gahunda izafasha mu guteza imbere ubukerarugendo ndetse n’umuco hagati y’ibihugu byombi. Ati “Nta kabuza ibi […]

Utuntu n'utundi

Ubushakashatsi: Impamvu atari byiza ko umwana abona ubwambure bw’umubyeyi we

Benshi mu babyeyi bagorwa no gutekereza niba kuba umwana yabona umubyeyi we yambaye ubusa byemewe cyangwa niba ari amahano nubwo bamwe mu bahanga bemeza ko ntacyo bitwaye. Biba ingorabahizi cyane ku babyeyi kuko baba bahangana no kubuza abana babo no kubihisha mu gihe bavuye mu bwogero cyangwa bari kwitegura ngo bajye kuryama bitewe n’uko baba […]

Utuntu n'utundi

Ibintu 6 udakwiye kureka uko wiboneye kubera undi muntu uwo ari we wese

Mu byukuri hari ibintu uba utagomba guheba kabone nubwo byaba ari ngombwa ko ubiheba. Ibyo bintu bisaba ko wowe ubwawe umenya uwo uriwe ndetse ukanabirwanirira. Ahari ushobora kuba urambiwe gushyira inyungu z’abandi imbere ukirengagiza ko izawe nazo ari ingenzi cyane.Ntabwo ari byiza ko ufata umunezero wawe ngo uwutakaze kubera impamvu imwe. Nubwo turi kuvuga gutyo, […]

Utuntu n'utundi

Dore amwe mu magambo ufata nk’asanzwe abantu bakoresha bakuryarya ntubimenye

Ijambo kuryarya nta hantu na hamwe rihurira n’ikintu cy’ukuri. Iri jambo rikunze gukoreshwa bitewe n’uko umuntu ari kwitwara kuri mugenzi we, nk’iyo ari kukuryarya afite icyo agushakaho. Muri iyi nkuru urasangamo andi magambo abantu bakoresha mu buryo bubi bagambiriye inabi kuri wowe. Umuhanga waminuje mu bijyanye n’imibanire mibi n’ihohoterwa mu miryango Sharie Stines wo muri […]

Utuntu n'utundi

Umutwe wa Winner werekeje amaso kuri Afurika nyuma yo gushwana n’Uburusiya

Umutwe w’abacancuro wa Wagner Group watangaje ko ugiye kohereza muri Afurika abarwanyi bawo bari bamaze umwaka urenga bafasha Ingabo z’u Burusiya mu ntambara zirimo muri Ukraine. Ni amakuru yemejwe na Yevgeny Prigozhin washinze uriya mutwe, ubwo yakiraga abarwanyi bawo muri Belarus. Mu mashusho yagiye hanze Prigozhin yumvikana abwira abacancuro ba Wagner ko batazigera basubira mu […]