Utuntu n'utundi

Abana 10 bapfuye barohamye muri Nyabarongo bashyinguwe

Imibiri 10 y’abana barohamye muri Nyabarongo ku wa 17 Nyakanga 2023, bashyinguwe mu cyubahiro, nyuma y’iminsi ibiri bashakishwa. . Imibiri y’abana 10 baherutse gukorera impanuka muri Nyabarongo yashyinguwe mu cyubahiro Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko kuba imiryango yabuze ababo yabashije kubashyingura mu cyubahiro, byatumye nibura biyumvamo ko ubuyobozi bubari hafi kandi bubashyigikiye. […]

Utuntu n'utundi

Ibibi byo guhoza bluetooth ya telefoni yawe ifunguye

Akenshi usanga twibanda ku gushyira imfunguzo zikaze (screen lock & app lock) muri telefone zacu ndetse tukanaharanira guhora telefone zigaragara neza umunsi kuwundi. Nyamara ibi usanga tubikora ariko tugasiga ibindi byobo bifunguye muri telefone zacu ariko akenshi ugasanga tubikora tutanazi yuko ari bibi. Ni abantu bacye baziko atari byiza na gato kugendana telefone ifunguye wireless […]

Utuntu n'utundi

Kenya imyigaragambyo yafashe indi sura mu cyo bise impinduramatwara y’amasafuriya

Abagize Ihuriro Azimio La Umoja n’abashyigikiye umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Kenya, Raila Odinga, bahamagariwe kwitabira imyigaragambyo iteganyijwe kuva kuri uyu wa Gatatu kugeza ku wa Gatanu. Iyi myigaragambyo ikurikira indi imaze igihe ikorwa n’iri huriro yo kwamagana ubuzima bukomeje guhenda mu gihugu, mu gihe bashinja Leta ya Perezida William Ruto kutagira icyo ibikoraho. […]

Utuntu n'utundi

Uwari Visi Meya wa Rwamagana yirukanwe

Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yahagaritse mu nshingano Nyirabihogo Jeanne d’Arc wari umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu nyuma yo kumara igihe kinini akurikiranywe n’inkiko muri dosiye irimo Nsabimana Jean uzwi nka ‘Dubai’. Uyu muyobozi yahagaritswe n’inama idasanzwe yateranye kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nyakanga 203. Mu ibaruwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga z’Akarere […]

Utuntu n'utundi

Jeannette Kagame na Angeline Ndayishimiye baganiriye banahana impano

Ku nshuro ya mbere ari mu mwanya w’umugore w’umukuru w’igihugu, Madame Angeline Ndayishimiye kuwa kabiri yagiriye uruzinduko mu Rwanda agiye mu nama ya Women Deliver 2023. Iruhande rw’iyi nama, Madamu Ndayishimiye Ndayubaha yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Jeannette Kagame ndetse bahererekanya impano. Ibiro by’umugore wa perezida w’u Burundi bivuga ko bombi “baganiriye ku ngingo […]

Utuntu n'utundi

Ibintu bitangaje kuri Robert wacuze igisasu kirimbuzi cya mbere kikoreka imbaga mu Buyapani

Mu gihe filimi yitwa Oppenheimer igiye gusohoka, Ben Platts-Mills aranyura mu nkuru nyakuri y’uyu muhanga muri siyanse wo muri Manhattan Project yakoze ‘bombe atomique’ yatumye uyu yitwa “umurimbuzi w’isi” – ugenekereje mu Kinyarwanda. Byari mu masaha ya kare mu gitondo tariki 16 Nyakanga(7) mu 1945, Robert Oppenheimer yari ategerereje cyane ari mu nzu yo hasi, […]

Utuntu n'utundi

Mabuja twasambanaga mu gitondo Databuja akijya mu kazi akanyishyura. Umusore yatunguranye

Nyandwi Joseph ni umusore w’imyaka 23 y’amavuko ukomoka mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Kiyumba. Ni umwana wa 7 mu muryango w’abana 7 ariko utaragize amahirwe yo kumenya se kuko nyina umubyara yari yaramubyaranye n’undi mugabo utari uw’isezerano, ibi byaje no kumuviramo kuva mu ishuri akiri muto aza kwisanga ari gukora akazi ko mu […]