Mu karere ka Nyanza habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa HOWO, abantu batatu barimo abanyerondo 2 n’umushoferi bahita bapfa. Mu masaha ya 01h50’ z’ijoro ryakeye ku wa 26 Mata 2024, mu mudugudu wa Nyarukorera A, Akagari ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana, ahitwa i Mugandamure mu karere ka Nyanza, niho habereye iyi mpanuka y’ikamyo yo […]
Utuntu n’utundi
Kigali umuganga ukomoka muri RDC yatawe muri yombi azira ibyo yakoreye umurwayi
Kuri uyu wa 25 Mata urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umuganga ukorera mu mugi wa Kigali ucyekwaho icyaha cyo gusambanya umurwayi. Uyu muganga usanzwe ufite ubwenegihugu bwo muri RDCongo, ariko akaba akorera imirimo ye i Kigali, asanzwe avura indwara z’abagore. Umuvugizi wa RIB yatangaje ko uyu muganga icyaha yagikoze ubwo yavuraga umurwayi […]
Birababaje: Yishe nyina kubera amafaranga
Umusore yishe nyina amuteye icyuma hanyuma amuca ukuboko kugira ngo azakoreshe urutoki rwe yiba amafaranga kuri konti ye ya banki. Sandra Maria dos Santos Carvalho w’imyaka 58 y’amavuko bamusanze afite ibikomere byinshi by’icyuma yatewe,ikiganza cye cyaraciwe,ari iwe mu mujyi wa Salvador, muri Brazil. Umuhungu we, Jose Natan Carvalho, yatawe muri yombi nyuma gato yo kuvumbura […]
Mu Rwanda byemejwe ko abantu bashobora gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka za automatic
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Mata 2024, yemeje ko abantu bemerewe gukorera uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabiziga bya “automatique”. Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X yatangaje ko “hashingiwe ku myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye uyu munsi, abantu bazaba bemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe […]
Perezida Macron yanenze cyane gahunda y’Ubwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda
Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa,kuri uyu wa kane yatangaje ko gahunda y’Ubwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda nta kamaro ifite kandi ifatwa nk’urwenya. Uretse ibyo Macron kandi yagize ati: “ntabwo nizera imiterere yo gushaka igihugu cya gatatu ku mugabane w’Afurika cyangwa ahandi hose ku isi twohereza abantu bagera ku butaka bwacu ku buryo budakurikije amategeko batavuye […]
Leta ya Kongo yatangije urugamba ku ruganda rwa Apple ruzira u Rwanda
Leta ya DR Congo ivuga ko, ibicishije ku banyamategeko b’i Paris, London na Washington yahaye ububasha, yihanije kandi isaba ibisobanuro mu gihe ntarengwa uruganda rwa Apple n’ibigo byayo mu Bufaransa ibashinja kugura ‘amabuye y’amaraso’ n’u Rwanda ivuga ko ava mu burasirazuba bwa Congo mu buryo butemewe n’amategeko. Mu itangazo, leta ya Kinshasa ivuga ko Apple […]
Dore uko byagenze i Kigali kugirango habe impanuka, ikamyo ikandagire umutwe w’umuntu wari uri kuri moto
Kuri uyu wa 24 Mata mu mugi wa Kigali mu karere ka Kicukiro, mu muhanda Rwandex Sonatube, habereye impanuka iteye ubwoba. Ni impanuka yakozwe n’imodoka ya Scania yagonze umugenzi wari uri kuri moto agahita ahasiga ubuzima. Ababonye uko iyi mpanuka yagenze, bavuga ko ubwo imodoka zari zigeze aho zigomba kugabanyiriza umuvuduko, zagabanyije, naho kumwe abamotari […]
Ubugereki: Ikirere cyahindutse nk’icyo kuri Mars bitewe n’ubutayu bwa Sahara
Igicu kidasanzwe cya orange cyamanukiye mu kirere cya Athens mu Bugereki mu gihe ibicu by’umukungugu byavaga mu butayu bwa Sahara. U Bugereki bwari buherutse kwibasirwa n’ibicu bisa nk’ibi mu mpera za Werurwe no mu ntangiriro za Mata, na byo byapfukiranye uduce two mu Busuwisi no mu majyepfo y’u Bufaransa. Ikigo gishinzwe iteganyagihe cy’u Bugereki kivuga […]
Birababaje: Umugabo yishe umugore we kubera ibiryo
Mu mpera z’icyumweru gishize hakwirakwiye amakuru avuga ko hari umugabo wo mu gihugu cya Uganda wakubise umugore we kugeza amumazemo umwuka, biravugwa ko yamuzizaga kuba atarahisha ibyo kurya. Uyu mugabo uzwi nka ’Kurong Moses’, ari mu kigero cy’imyaka 45 yaje kuba yatabwa muri yombi na polisi yo mu karere ka Kween, mu burasirazuba bwa Uganda. […]
Nyanza: Umusore yasanzwe yapfuye aryamanye n’igiti bibera benshi urujijo
Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, mu kagari ka Kavumu, mu Mudugudu wa Nyagatovu hari umusore wasanzwe aryamanye n’igiti yapfuye. Amakuru avuga ko isaha ya saa moya n’igice za mu gitondo (07h30) ko hari umuturage wari mu rugendo noneho abona uwitwa HAKIZIMANA François bakunze kwita Mukadafu uri mu kigero k’imyaka 23 y’amavuko. Nyakwigendera […]
Imyanya y’akazi 75 mu bigo binyuranye bya Leta n’ibyigenga, ubushoferi, secretary, sales, Lecturers,accountants, cashiers…
Specialist – Obstetrician Gynecologist at African Union: Deadline: May 9, 2024 11h59 p.m. EAT. Director of the African Centre for the Study & Research on Terrorism at African Union: Deadline:May 8, 2024 11h59 p.m. EAT. Head, Communication & Information Technology (AFRIPOL) at African Union: Deadline:May 6, 2024 11h59 p.m. EAT. Secretary/Receptionist (AFRIPOL) at African Union: […]
Imyanya 7 y’akazi k’Ubushoferi wadepozaho uyu munsi
Driver at The European Union Delegation to RWANDA The European Union Delegation to RWANDA is looking for: Driver We are The European Union (EU) is an economic and political partnership between 27 European countries. It plays an important role in international affairs through diplomacy, trade, development aid and working with global organizations. Abroad, the EU is […]
Amerika igiye gutanga miliyari y’amadorari kugirango ihagarike intsinzi y’Uburusiya muri Ukraine
Leta zunze ubumwe z’Amerika irateganya kohereza muri Ukraine imfashanyo ifite agaciro ka miliyari y’amadolari nyuma y’uko umushinga w’itegeko ryemeza iyo nkunga y’inyongera, wemezwa. Abakozi babiri ba ministeri y’ingabo y’Amerika ni bo babitangarije ijwi ry’Amerika. Iyo mfashanyo izakurwa mu bikoresho by’igisirikare cy’Amerika, izaba igizwe n’imbunda nini zirasa ibisasu byo mu bwoko bwa rokete bita HIMARS, ibisasu […]
Kamonyi: Abagabo 3 bagwiriwe n’ikirombe bakuwemo bapfuye
Uwakuwemo mbere yaje kugwa kwa muganga akaba yaritwaga Bucyanayandi Evariste w’Imyaka 27 y’amavuko. Bamukuye mu kirombe yanegekaye ajyanwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali(CHUK) agezeyo ahita yitabimana. Bagenzi be babiri aribo Niyitegeka Etienne w’Imyaka 43 y’amavuko na Twizeyimana Emmanuel w’Imyaka 24 y’amavuko nabo bavanywemo bapfuye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Mandera Innocent yabwiye UMUSEKE […]
ITANGAZO RYOGUKORA IBIZAMINI BY`AKAZI BYANDITSE KU MYANYA ITANDUKANYE MU KA NYAGATARE.pdf: 04/2024
Kabicishije kurubuga rwako, Akarere ka Nyagatare kashyize hanze gahunda y`ikorwa ry’ibizamini byanditse by’akazi kumyanya iktandukanye: Kanda hano urebe gahunda irambuye
Imyanya y’akazi 55 muri ADEPR. Deadline 23/04/2024
Resource Mobilization Specialist at ADEPR Church | Kigali: Deadline: 23-04-2024 Discipleship and Ministry Officer at ADEPR Church | Kigali :Deadline: 23-04-2024 Administrative Officer at ADEPR Church | Kigali : Deadline: 23-04-2024 Systems Administrator at ADEPR Church | Kigali :Deadline: 23-04-2024 Planning Specialist at ADEPR Church | Kigali :Deadline: 23-04-2024 2 Job Positions of Planning Officer […]
Dr Nsabi na Bijiyobija bakinana bakoze impanuka
Umunyarwenya Nsabimana Eric [Dr Nsabina] na mugenzi we Imanizabayo Prosper [Bijiyobija] baraye mu bitaro bya Nemba mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 21 Mata 2024, nyuma yo gukora impanuka. Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Musanze-Kigali, aho bageze ahitwa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, imodoka yabo barimo iragwa bahita babihutana mu bitaro. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa […]
Igisasu kimwe Israel yateye kuri Iran yaba cyarangirije bikomeye iki gihugu kurusha ibisasu 300 Irani yari yateye kuri Israel
Amafoto mashya yafashwe n’ibyogajuru aragaragaza ko igisasu Isirayeli iheruka kurasa kuri Irani mu mujyi wa Isfahan cyahamije ibyuma bya radari birinda ikirere byakorewe mu Burusiya. Ibi ni byo Irani ikoresha mu gukumira ibitero byayigabwaho binyuze mu kirere. Ibi biravuguruza amakuru abategetsi bo muri Irani bakomeje gusubiramo ko nta byinshi igitero Isirayeli yagabye cyangije. Iki gisasu […]
Nyanza: Haravugw abaturage batererwa amabuye ku nzu mu gihe cy’umugoroba ariko bakayoberwa aho aturutse
Abaturage bo mu karere ka Nyanza bahangayikishi jwe n’amabuye n’ibinonko baterwa batazi aho bituruka. Ni ikibazo kivugwa cyane mu mudugudu wa Nyamiyaga mu kagari ka Gacu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza . Abahatuye bavuga ko Iyo uhari, hashira iminota runaka, ukabona ibuye cyangwa ikinonko kiratewe, ntumenye aho giturutse . ntiwanamanye niba hari […]
RDC: Ihuriro ry’amashyaka ririmo n’iriri ku butegetsi rya Tshisekedi ryananiwe guhitamo umukandida ku uzayobora inteko
Ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi muri DR Congo ryananiwe kumvikana ku mukandida ryatanga ku mwanya w’umukuru w’umutwe w’abadepite mu nteko ishingamategeko ya DR Congo. Bigeze aho uyu munsi iri huriro riri bukore itora mu bakandida baryo batatu. Hashize amezi macye inteko ishingamategeko ya Congo ifite abadepite bashya ariko itaratora abayikuriye kugira ngo inzego zayo zuzure. […]
Umwana w’imyaka 13 yiyahuye kubera mwarimu
Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa karindwi w’amashuri abanza muri Tanzania, ku ishuri ribanza rya Olomitu riherereye ahitwa Chekereni mu Mujyi wa Arusha, witwa Yusuph Zaphania w’imyaka 13 y’amavuko, yiyahuye kubera gutinya ibihano bya Mwarimu wamwigishaga. Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Arusha SACP Masejo Justine yavuze ko uwo mwana yiyahuye ari iwabo mu rugo akoresheje […]
Amakuru mashya ku mihoro iherutse kugurwa na Leta y’Uburundi
Umutwe wa M23 uravuga ko Leta y’u Burundi imaze iminsi yohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imihoro ndetse n’Imbonerakure zo kuhakorera ubwicanyi. Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo ikinyamakuru Le Mandat cy’i Burundi cyanditse ko Leta y’iki gihugu imaze igihe yaratumije kontineri enye z’imihoro mu Bushinwa, ndetse ko ikimara kugera mu Burundi yahise ihabwa […]
Wazalendo na FARDC bongeye gusubiranamo hapfa bane
Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru Taliki 21 Mata 2024, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Teritwari ya Masisi mu gace ka Rubaya, habereye kwisubiranamo mu mirwano ikaze yahuje ingabo za Leta FARDC na Wazalendo isanzwe ikorera mu kwaha kw’izi ngabo, maze abagera kuri bane barakomereka maze batandatu barakomereka. Ni imirwano kugeza ubu bitaramenyekana […]
Ubudage: Uko byari i Berlin byifashe nyuma yo kwemererwa kunywa urumogi
Kuri uyu wa Gatandatu ushize, Igipolisi cyo muri Berlin kivuga ko abantu bagera ku 4000 bateraniye ku irembo ry’ikirangantego cy’umurwa mukuru w’u Budage, Brandenburg Gate, bahatumurira umwotsi mu rwego rwo kwizihiza uburenganzira buherutse gutangwa bwo kunywa urumogi mu gihugu. Umunsi wagaragayemo ibitaramo na disikuru z’impirimbanyi nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ikomeza ivuga. Mu kwishimira […]
U Bubiligi bwirukanye Gicanda bumwohereza mu Rwanda buzi ko hategurwa jenoside
Gicanda yishwe ku itariki ya 20 Mata 1994 mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare bitegetswe na Capt. Ildephonse Nizeyimana, wari umuyobozi mu Ngabo z’u Rwanda icyo gihe. Gicanda yishwe umunsi umwe nyuma y’uko perefe rukumbi wari Umututsi, Jean Baptise Habyarimana wayoboraga Butare asimbuwe n’intagondwa, Sylvain Nsabimana washinzwe kwihutisha Jenoside yakorewe Abatutsi na Perezida wa guverinoma […]
Umunyamakuru Jean Jules Mazuru wamamaye mu makuru y’igifaransa kuri Radio Rwanda arafunze
Umunyamakuru Jean Jules Mazuru wamamaye kuri Radio Rwanda mu ishami ry’amakuru mu rurimi rw’igifaransa, afungiwe mu igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere, aho akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure. Uyu munyamakuru wari umaze igihe atumvikana kuri radio , amakuru dukesha umuyoboro wa yo tube ’Umuseke tv’ , avuga ko J. Jules Mazuru […]
Umugabo yananiwe kwishyura ideni yari abereyemo umugore, ibyo yamukoreye biteye agahinda
Hari umugabo kuri ubu urembeye mu bitaro nyuma yo gucibwa ubugabo bwe n’abantu yari abereyemo ideni ry’amashilingi asaga 1800 mu gace ka Kisii ho muri Kenya. Arembejwe no kuba ku wa 17 Mata 2024 abo yari afitiye ririya deni baraje bakamukata igitsi1na. Ni umugabo w’imyaka 42, amazina ye yagizwe ibanga nk’uko Nairobi News yabitangaje. Polisi […]
Goma: Umusirikare yarashe abantu 4 abaturage bahita bamwereka ko atari agafu k’imvugwarimwe
Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakubiswe n’abaturage bamugira intere nyuma y’uko nawe yari amaze kwica abantu bane abarashe. Byabaye kuri uyu wa 21 Mata 2024 bibera ahitwa mu Birere mu mujyi wa Goma, ntihasobanuwe icyo uyu musirikare yarasiye abo baturage byanatumye nawe rubanda rumwadukira rukamukubita rukamugira intere gusa ibimaze kumenyerwa ni uko aha […]
Umusozi bari batuyeho waridutse, Abasaga 2000 bari mu mazi abira
Umwana umwe w’imyaka itanu yaraye apfuye, abaturage barenga 2.400 nabo ubu bakaba batagira aho bakinga umusaya. Ni inyuma y’aho umusozi wabo wa Gabaniro urindimukiye ugashunguka muri zone Gitaza ya komine Muhuta mu ntara ya Rumonge,mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Burundi. Ku bw’umukuru wa komine Muhuta Niyonsavye Scholastique, ubu imidugudu irenga 350 nta n’umwe ukiboneka. Yabwiye […]
Imvura nyinshi yatumye umuhanda Muhanga – Ngororero ufungwa by’agateganyo
Kubera imvura nyinshi yateye umugezi wa Nyabarongo kuzura, umuhanda Muhanga-Ngororero wabaye ufunze by’agateganyo, abawukoresha bagirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Mukamira-Ngororero. Mu itangazo Polisi y’igihugu yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu,tariki ya 20 Mata,yavuze ko imvura yatumye umuhanda Muhanga-Ngororero utaba nyabagendwa. Iti: “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye umugezi wa Nyabarongo kuzura, ubu […]