Imodoka yari ipakiye ibigori yavaga ahitwa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, yerekeza mu Karere ka Rwamagana yakoze impanuka, abantu batatu bari bayirimo bahita bitaba Imana. Iyi mpanuka yabaye ku wa Kane tariki 11 Mata 2024. Mu bantu batatu bayipfiriyemo harimo umwana w’umuhungu, se n’undi wari uyiberereye kigingi. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun […]
Utuntu n’utundi
Ukraine: Uruganda rw’amashanyarazi rukomeye ruri hafi y’umurwa mukuru Kyiv rwashenywe
Ikigo cy’amashanyarazi cya Ukraine, Centrenergo, cyavuze ko urugomero runini rw’amashanyarazi ruri hafi y’umurwa mukuru Kyiv wa Ukraine rwashenywe burundu n’ibitero by’Uburusiya mu gitondo cyo ku wa kane. Abategetsi bavuze ko urwo rugomero, rwitwa Trypillya, ari rwo rwari runini cyane rutanga amashanyarazi mu turere dutatu, turimo na Kyiv. Andriy Hota, umuyobozi w’ikigo Centrenergo, yavuze ko “ikigero […]
CG (Rtd) Gasana Emmanuel yahamijwe icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite
Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwakatiye CG (Rtd) Gasana Emmanuel, gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 36Frw. Ni nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite. Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa Kane tariki 11 Mata mu 2024. Ku cyaha cyo kwakira indonke CG (Rtd) Gasana yagizwe umwere. Urukiko […]
Rwamagana: Abantu bakomeje kwijujutira umutobe wiswe “Nzoga ejo” kubera ibyo ukorera abawunyoye
Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Gatara mu Kagari ka Bujuju mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko batewe impungenge n’umutobe usigaye uhengerwa bise izina rya ‘Nzoga Ejo’ cyangwa ‘Kagugu’ kuko uwawusomyeho ntabasha kwibuka ibyo bamubwiye ndetse ngo utuma abagabo benshi badatanga iposho nk’uko bikwiye. Aba baturage bavuga ibi ni abegereye […]
Imbunda ikomeye yaturikiye mu marembo ya Goma yakuye umutima abatuye uyu mugi
Mu mujyi wa Goma hatashye ubwoba budasanzwe nyuma y’iturika ry’imbunda ryabereye ku marembo y’uyu mujyi ufatwa nk’umurwa mu kuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ibi byabaye mu masaha yo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 10 Mata 2024, ubwo mu bice byerekeza ku isoko izwi kwizina rya ‘Alanine,’ mu Mujyi wa Goma, abacuruzi baho […]
Minisitiri w’intebe w’u Burundi Gen. Ndirakobuca arashinjwa koherereza intwaro umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda
Jenerali Gervais Ndirakobuca, Minisitiri w’intebe w’Uburundi n’uwahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba avugwa mu rubanza rw’ubwicanyi bwakera butavugwaho rumwe aho ari icyitso mu kohereza amasasu ya leta muri FDLR umutwe w’inyeshyamba zo mu Rwanda ukorera muri DRC. Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kurwanya ruswa mu Burundi wakoraga iperereza kuri iki cyaha gikomeye yiciwe mu buryo butangaje harimo n’abandi bantu […]
RDC: Icyoba ni cyose nyuma y’uko Tshisekedi agiye mu mahanga adashyizeho abamwungiriza aho amakuru avuga ko yaba arembeyeyo
Kuva ku cyumweru tariki ya 7 Mata, Félix Tshisekedi yavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Umuyobozi ushinzwe gutangaza amakuru ya perezida,yagize ati: “Ahubwo yagiye mu mahanga kubera ibibazo byihutirwa bifitanye isano n’igihugu”. Kugeza ubu, hari urujijo kuri gahunda ya perezida kandi ibihuha bikomeje kuba byinshi mu gihe ku rundi ruhande mu burasirazuba bw’igihugu ihuriro […]
Minisitiri ushinzwe kurwanya ubukene yaguwe gitumo nyuma yo guhisha asaga miliyali 19RWF
Iperereza rya ruswa kuri minisitiri wo muri Nigeria wari ushinzwe kurwanya ubukene no gufasha abaturage babayeho nabi, ryasanze atunze miliyoni 19 z’ama pound yahishe kuri konti zirenga 50 z’amabanki, nk’uko ishami ry’imari ryabitangaje. Minisitiri ushinzwe gutabara abantu no kurwanya ubukene, Betta Edu, yahagaritswe kuva muri Mutarama kubera ko bivugwa ko yanyereje ibihumbi 505.000 by’amapawundi ayashyira […]
Israel yishe abahungu 3 n’abuzukuru b’ukuriye ishami rya Politiki muri Hamas
Umukuru w’ishami rya politike ry’umutwe wa Hamas, Ismail Haniyeh, aremeza ko batatu mu bahungu be, na bane mu buzukuru be bishwe mu gitero cyo mu kirere muri Gaza. Ibinyamakuru byegamiye kuri Hamas bivuga ko imodoka yari itwaye aba bahungu be yatewe mu gace ka Al-Shati hafi y’Umujyi wa Gaza. Haniyeh avuga ko ibi byabaye bidashobora […]
Goma: Abayisilamu basengeye mu Rwanda ku munsi wo gusoza igifungo cya Ramadhan
Abayisilamu bo mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bangiwe gusengera muri stade Ubumwe kubera impungenge z’umutekano muke, baza gusengera mu Rwanda, mu mujyi wa Gisenyi. Umuyobozi wa Islam mu Ntara y’Iburengerazuba, Sheikh Mutarugera Cudra yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko bakiriye abayisilamu benshi bavuye mu mujyi wa Goma, nyuma yo […]
Umusore yarasiye uwashinjwaga kwica se mu rukiko imbere y’abacamanza n’umwavoka
Umusore yasanze mu rukiko uwishe se amurasa amasasu menshi mu rwego rwo kwihorera. Nk’uko CNN Brazil ibitangaza, Cristiano Alves Terto w’imyaka 27 y’amavuko yagaragaye arasa amasasu atandatu kuri Francisco Cleidivaldo Mariano De Moura w’imyaka 38, ubwo yari imbere y’abacamanza mu rubanza rw’abishe se i São José do Belmonte, muri Burezili. Ibi byabaye ku ya 29 […]
Goma: Umusirikare wo mu mutwe urinda Perezida yamishe urusasu muri Resitora hapfamo 3
Umusirikare wo mu mutwe w’Abarinda Umukuru w’Igihugu ( Republican Guard) , mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, yishe abantu batatu abarasiye muri resitora iri mu mujyi wa Goma, kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mata 2024. Amakuru aturuka i Goma aravuga ko uwo Mu-GP yinjiye muri Resitora iherereye i Majengo muri komine […]
RIB yataye muri yombi Nsengiyumva Emmanuel nyiri Kompanyi yitwa TAT Power Solar Systems
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko bafunze Nsengiyumva Emmanuel washinze sosiyete yitwa ‘TAT Power Solar Systems’ yashishikarizaga abantu gutanga imigabane ibizeza ko nyuma y’igihe bumvikanye bazabona inyungu. Nsengiyumva yatawe muri yombi ku wa 6 Mata 2024, aho akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi […]
Kwibuka30: Yatemaga abantu akaruhuka ku Isabato, uwaduhishe ni we wahuruzaga abicanyi – Angelique Uwamwiza
Uwamwiza Angelique ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abavandimwe be ndetse n’ababyeyi be babicira mu maso ye, nawe arokoka mu buryo bugoye. Uyu mubyeyi atangaza ko yavukiye mu muryango mugari w’abana icyenda barimo abakobwa batatu n’abahungu batandatu, ndetse Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka irindwi agiye gutangira ishuri. Yatangiye avuga ko mbere […]
Yarokoye Ibihumbi! Ubwo yatabarizaga Abatutsi bicwaga, Rtd Gen Roméo Antonius Dallaire yabwiwe ko nta kintu cy’ingirakamaro u Rwanda rufite
Inshuro nyinshi wumva izina rya Rtd Lt Gen Roméo Antonius Dallaire rigaruka mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bikaba bitari ibintu bihuriranye kuko yari Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri icyo ariko utarigeze ahabwa ibisubizo byakiza abicwaga kuko nk’uko abivuga u Rwanda ngo nta mutungo kamere rufite. Dallaire agenda atanga ibiganiro bitandukanye, yanditse […]
Ibyo Perezida Kagame yaganiriye na Bill Clinton wahoze ayobora Amerika
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 8 Mata 2024 yakiriye Bill Clinton wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baganira ku ngingo zirimo intambara ibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Clinton yazanye n’itsinda ry’abayobozi bo muri Amerika, bifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ubutumwa boherejwemo na […]
Abasaga 90 bahitanwe n’impanuka y’ubwato
Abayobozi batangaje ko abarenga 90 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye ku nkombe y’Amajyaruguru ya Mozambique. Ejo ku cyumweru ni bwo ubwato bwagenewe uburobyi bwari butwaye abagera ku 130, bwagize ibibazo ubwo bwageragezaga kwambuka ku kirwa kiri mu Ntara ya Nampula bituma 91 bahasiga ubuzima. Umunyamabanga wa Leta w’iyo ntara ya Nampula Jaime Neto, yavuze ko […]
Icyo Perezida Kagame yasubije abamwita umuntu mubi ndetse utajya useka na rimwe
Perezida Kagame yabajijwe impamvu ku mafoto agaragara adaseka nk’abandi bayobozi ndetse n’uko yakira abantu bamunenga. Yabajijwe kandi icyo yasubiza ibinyamakuru byandika byibaza ngo “Kagame ni muntu ki?” Ni kimwe mu bibazo yabajijwe ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru b’imbere mu gihugu n’abandi mpuzamahanga bakurikiranye umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe […]
Barenze amoko biyemeza kubana urudashira; uko uwiciwe n’uwamwiciye bemeye gushyingirana
Imyaka 30 irashize, Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’ingabo zari iza RPA ziyemeje kuyihagarika no gutabara abari bari kwicwa bazira uko bavutse. Nyuma yo kuyihagarika hakurikiyeho urugendo rwo kubaka igihugu no gusana imitima yari yarashenguwe n’ibyabaye. Mu byakozwe harimo no gutangira urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge aho abaciwe basabwe kubabarira, ababiciye nabo basaba imbabazi bakanatanga amakuru y’ibyo bakoze […]
Uganda: Perezida Museveni yatukiwe bikomeye mu birori bya Amama Mbabazi wahoze ari Minisitiri w’Intebe
Ababyinnyi umunani bo mu Itsinda ry’ababyinnyi gakondo bo muri Uganda rizwi nka Crane Performers batawe muri yombi bazira gutuka Perezida w’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni. Ni ibikorwa bakekwaho ko bakoze ubwo Perezida Museveni yagezaga ubutumwa yari yageneye abitabiriye isabukuru y’imyaka 50 uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Amama Mbabazi amaze ashyingiranywe na Jacqueline Mbabazi. Aba babyinnyi […]
Birababaje: “Narambitse uyu mukobwa ku musambi, mufata ku ngufu.” Uwitwa Irakoze asobanura uko yasambanyije umwangavu w’imyaka 12
Urukiko rw’intara rwa Bubanza (uburengerazuba bw’u Burundi) rwakatiye Bienvenue Irakoze igifungo cy’imyaka 10 no kwishyura indishyi zingana na miliyoni 2 z’amafaranga y’Amarundi kubera gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 12. Uwafashe ku ngufu abarizwa mu rubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD kandi iyemereye icyaha. Amakuru aturuka mu bakurikiye uru rubanza avuga ko gufata ku ngufu byakozwe ku itariki ya […]
Ubuhamya bwa Perezida Kagame kuri mubyara we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida Kagame yavuze ku buhamya bwe ubwo yatangizaga Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi,kuri uyu wa 7 Mata 2024. Imbere y’abakuru b’ibihugu baje kwifatanya n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 30,yatanze ubuhamya bwe bwite. Ati “Ndashaka kubasangiza urugendo rwanjye bwite, ubusanzwe sinjya nkunda kubivuga. Mubyara wanjye, Florence yakoraga muri Loni mu Rwanda mu […]
#KWIBUKA30: Jenoside yakorewe abatutsi ni umuburo”-Perezida Kagame
Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umuburo ku isi yose kuko nta hantu itashoboka gusa yemeza ko Abanyarwanda batazongera gutereranwa ngo bicwe ukundi. Yavuye ko u Rwanda rutakongera kwihanganira ko abantu bacikamo ibice ndetse ruzakomeza kwigengesera ntibyongere kubaho nubwo ruri rwonyine. Perezida Kagame ati: “Turibuka kubera ko ubu buzima bwatakaye bufite agaciro kuri […]
Perezida Ramaphosa na Bill Clinton wayoboye Amerika bageze mu Rwanda kwitabira#Kwibuka30
Umukuru w’Igihugu cya Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mata 2024, aho yitabiriye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yari yabanjirijwe na Perezida wa Congo-Brazzaville, Denis Sassou Nguesso,wageze i Kanombe akakirwa na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana […]
Polisi irimo guhiga bukware umusore washyize viagra mu mazi y’urusengero
Polisi ya Zimbabwe (ZRP) kuri ubu iri gushakisha umwana w’ahitwa Bulawayo, uzwi ku izina rya Tracy Sibanda w’imyaka 18, kubera ko yashyize abigambiriye ibinini bya Viagra mu kigega cy’amazi cy’itorero rimwe ry’aho,abandi bari mu masengesho. Ibi binini bya Viagra bitera ubushake bwinshi bwo gutera akabariro ndetse n’akanyabugabo muri icyo gikorwa. Ibi byabereye ku rusengero rwitwa […]
Burundi: Ibihumbi by’imihoro byaguzwe na Leta y’U Burundi bikokomeje kwibazwaho
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Leta hari imihoro irimo guha imbonerakure (urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD), nyuma yo kuyitumiza mu Bushinwa. Kuva mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo iyo mihoro yatangiye gutangwa, nk’uko ikinyamakuru Le Mandat kibivuga. Iki gitangazamakuru kivuga ko ku wa 18 Werurwe ari bwo iyo mipanga yinjijwe mu Burundi […]
Perezida Kagame na Madamu we batangije #Kwibuka30 bacana urumuri rw’icyizere
Perezida Kagame afatanyije na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere rukomeza kwaka kugeza iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye. Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka30. Ni igikorwa cyabimburiwe no kunamira no gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa […]
Biratangaje: Umugabo yihinduye umugore n’ubwo nawe afite umugore n’abana – AMAFOTO
Umugabo witwa Samuel Minani yitandukanya rwose n’igitsina gabo akiyambarira inyambaro y’abagore,akanigana imyifatire yabo. Uyu mugabo, w’imyaka irenga 40, agira ati: “Hari n’igihe mba ndi kugenda nkumva abambwiye ngo ’toka dayimoni!’ “Abarundi kweri ni ’hatari’. Ngo ’toka dayimoni’, ’icyo gi PD’,… Sinzi ibyo n’icyo bisobanura. Sinzi n’icyo bita umutwe. Gusa numva nyine ari ijambo ritampumuriza.” Uwo […]
Innocent Kayumba wahoze ari umuyobozi wa gereza ya Rubavu yakatiwe
Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu, mu burengerazuba bw’u Rwanda, rwaraye ruhanishije Innocent Kayumba wahoze ari umuyobozi wa gereza ya Rubavu igifungo cy’imyaka 15 kubera uruhare rwamuhamije mu mpfu z’imfungwa zabereye muri iyi gereza. Umunyamategeko wunganiraga Kayumba yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko bateganya kujurira. Uru rukiko rwahannye kandi bamwe mu bari bafungiye muri iyi gereza kubera […]