Perezida wa Czech yavuze icyo yishimira kuri Perezida Kagame
Utuntu n'utundi

Perezida wa Czech yavuze icyo yakunze kuri Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yakiriye anagirana ibiganiro na Perezida Petr Pavel wa Repubulika ya Czech uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda aho yaje no kwifatanya n’abaturarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Perezida wa Czech, Petr Pavel yavuze ko igihugu cye cyiteguye gufatanya n’u Rwanda mu rugamba rw’iterambere, ashingiye ku bushake yabonanye Perezida Kagame. […]

Uko abanyeshuri bazasubira ku ishuri
Utuntu n'utundi

NESA yashyize hanze ingengabihe y’uko abanyeshuri bazasubira ku mashuri

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA cyatangaje ingengabihe y’uko abanyeshuri biga bacumbikiwe ku bigo by’amashuri bazasubirayo mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri. Iyi ngengabihe igaragaza ko abanyeshuri ba mbere bazasubira ku ishuri tariki ya 15 Mata 2024. Igihembwe cya Gatatu kizatangira ku wa 15 Mata kirangire tariki 5 Nyakanga 2024. Ibizamini bisoza amashuri abanza […]

shaf1 8921231698383118
Imyidagaduro Utuntu n'utundi

Bana ya Chris Eazy na Shaffy yakoze amateka akomeye

Indirimbo ‘Bana’ Shaffy yafatanyije na Chris Eazy yujuje Miliyoni 10 kuri YouTube. Shaffy yakomeje gukora umuziki ariko gutumbagira bikamubera ibamba.Yafashijwe n’abahanzi batandukanye barimo n’abahoze muri Press One ariko izina rye rikaguma hasi.Nk’uko Abanyarwanda babisonanura neza, isaha y’umuntu imyenywa n’Imana ni nayo imenya igihe cye cyo kugera ku kintu runaka.Ibi nibyo byabaye kuri Shaffy utuye muri […]

img 20240405 wa0024 f5416
Utuntu n'utundi

FARDC yafashe umujyanama wa Nangaa, ashinja abarimo Kabila na Gen Numbi gufasha M23

Igisirikare cya Rpubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko cyataye muri yombi Eric Nkuba Shebandu alias Malembe wari umujyanama mu bya politiki wa Corneille Nangaa uyobora ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23. Umuvugizi wa FARDC, General Major Sylvain Ekenge ubwo yamwerekaga itangazamakuru, yavuze ko yafashwe n’Ingabo zo mu mutwe udasanzwe za RDC, […]

rib 8 2 cefc8
Utuntu n'utundi

Umuyobozi wa STT ishinjwa gucucura Abanyarwanda arafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufunze Uwimana Jean Marie Vianney, wari umuyobozi wa Company ya Super Free to Trade (STT) yakoraga mu buryo butemewe ubucuruzi bw’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, avuga ko Uwimana “akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya aho afite ikigo kimwanditseho cyitwa Super Free to Trade (STT) […]

Abagore b'inshoreke
Utuntu n'utundi

Abagore b’inshoreke mu Burundi barahigwa bukware kubera impamvu itangaje

Leta y’u Burundi yatangiye guhiga abagore b’inshoreke ikabatandukanya n’abari abagabo babo, nyuma yo kubashinja gutera iki gihugu umwaku bigatuma kidatera imbere. Umukwabu wo kwirukana aba bagore umaze igihe ukorerwa mu bice bitandukanye by’u Burundi, by’umwihariko mu ntara ziherereye mu gice cy’amajyaruguru y’iki gihugu. Nko mu ntara ya Ngozi, ubuyobozi bwayo busobanura ko mbere yo gutangira […]

ukraine yarashe indege za Uburusiya
Utuntu n'utundi

Ukraine yatangaje ko yasenye indege nyinshi z’intambara z’Uburusiya izisanze ku bibuga bw’indege

Kuri uyu wa Gatanu, Kyiv yavuze ko Ukraine yasenye nibura indege esheshatu z’intambara z’u Burusiya, yangiza izindi umunani kandi ikomeretsa cyangwa ihitana abakozi 20 mu gitero gikomeye cy’indege zitagira abapilote cyagabwe ku bibuga by’indege. Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya ivuga ko Ukraine yagabye kimwe mu bitero binini by’ijoro mu byumweru bishhize, ikoresheje drone zirenga 50 ku […]

mamba
Utuntu n'utundi

Jean-Jacques Mamba yahishuye impamvu M23 itarafata Goma ndetse n’intego z’ahazaza

Jean-Jacques Mamba, wohoze ari umuvugizi w’ishyaka rya MLC ndetse n’umudepite uherutse kujya kwifatanya na Alliance Fleuve Congo, ya Corneille Nangaa, mu kiganiro na mediacongo.net i Buruseli, yavuze ko yavuye muri iri shyaka kubera ko yumvaga atakiryiyumvamo kandi atagishoboye kubihisha, atanagifite ubushskae bwo gukurikira politiki itajyanye n’icyerekezo cye. Yavuze ko igihe Tshisekedi afatira ubutegetsi abinyujije mu […]

arton77969 13a23
Urukundo Utuntu n'utundi

Umugabo yashimiye mu buryo budasanzwe umugore we wamwemereye gushaka undi mugore

Umugabo yafashwe amashusho ashyikiriza umugore we indabyo zirimo amafaranga kubera ibyishimo yamuteye byo kumwemerera gushaka umugore wa kabiri. Uyu mugabo wari ufite amarangamutima menshi mugihe yashyikirizaga umugore we indabyo,yanapfukamye aramushimira mbere yo kumwereka umugore we mushya. Uyu mugore wa kabiri yahise yegera aba bombi barifotoza karahava. Soma n’izi: Abasore: Dore ibimenyetso 9 byakwereka ko umukobwa […]

arton77968 abc5b
Imyidagaduro Utuntu n'utundi

Umuvugabutumwa arimo kwishyuza King James akayabo

Umuvugabutumwa witwa Blaise Ntezimana yareze umuhanzi King James kumwambura ibihumbi 30$ avuga ko yamugurije mu rwego rwo gushinga uruganda rukora Akawunga. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X saa sita z’ijoro,kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mata 2024, Pasiteri Blaise yavuze ko mu mwaka wa 2021 yahaye amafaranga King James angana n’amadorali ibihumbi 30 [Miliyoni […]

arton77963 80ce4
Utuntu n'utundi

Abaheruka gutuburira urubyiruko barubeshya akazi batangiye gufatwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko hari bamwe mu bagize uruhare mu kubeshya urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba, bakarutwara amafaranga barwizeza akazi ko hari abatawe muri yombi mu gihe hagikomeje gushakishwa uwashinze ikigo cyabigizemo uruhare. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2024, ubwo ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, cyagarutse ku ishusho […]

gie7dooxyawguiu 5617191712245914 (1)
Utuntu n'utundi

Afatwa nk’imboni ya Se! Perezida Museveni yahaye undi mwana we umwanya ukomeye

Inkuru ikomeje gucicikana ni iyo kwimikwa kwa Natasha mu mwanya ukomeye wa Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda nyuma y’uko musaza we Gen Muhoozi Kainerugaba yaherukaga kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo. Imyanya ikomeye ikomeje guhabwa abantu bafite amaraso mashya ndetse kugeza ubu bamwe mu barebera hafi bakaba bavuga ko ari uburyo bwiza bwo gutegurira amayira Gen […]

goma 02731
Utuntu n'utundi

Goma: Ahateretse imbunda rutura ya BM21 yateweho ibisasu, Abarundi 5 bahasiga ubuzima

Mu mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa DRC ahitwa ku Kimashini muri Mibambiro hasanzwe hateretse imbunda nini ya BM21 ikoreshwa n’Ihuriro ry’Ingabo zirwanya umutwe wa M23 hatewe amabombe, ntiharamenyekana uruhande rwateye izo bombe n’ubwo haketswe ko ari M23 bitewe n’uko zaturutse mu bice igenzura bya Masisi. Izi Bombe zo kuri uyu wa 04 Mata 2024 […]

Umuvandimwe wa wema sepetu yahamwe n'icyaha cyo kunyereza
Utuntu n'utundi

Umuvandimwe wa Wema Sepetu yahamwe n’ibyaha byo kunyereza amamiliyoni y’amadorari

Sunna Sepetu, umuvandimwe w’icyamamare muri filimi n’amarushanwa y’ubwiza, Wema Sepetu yahamwe n’ibyaha byo guhimba inkomoko y’amafaranga atunze mu rukiko rukuru rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ibi byaha Sunna Sepetu akaba atabishijwaga wenyine kuko yari akurikiranwe mu kirego kimwe na Nafise Quaye, bakaba barabanje kuruburanira mu gace ka Worcester ho muri Massachussetts. Nk’uko byatangajwe, uyu mukobwa […]

umuhanzi uhambaza Imana yishwe n'umugabo we
Utuntu n'utundi

Umuhanzikazi uririmba indirimo zo kuramya no guhimbaza Imana yarasiwe mu rusengero n’umugabo we

Umuhanzikazi ukomoka muri Afurika y’Epfo, Funanani Mbedzi yapfuye ku munsi mukuru wa Pasika, yamburwa ubuzima n’umugabo we bashyingiranwe. Ku munsi wo kwizihiza Pasika, umugore wari umuhanga mu kuramya no kuririmba aramya Imana yishwe n’umugabo we mu rusengero. Nk’uko abapolisi bo muri Afurika y’Epfo babitangaza, ngo ukekwaho ubwicanyi yinjiye mu rusengero ruherereye mu mudugudu witwa Makonde […]

igisobanuro cy'izina Israel
Igisobanuro cy'izina Utuntu n'utundi

Inkomoko n’igisobanuro cy’izina ISRAEL n’uko abaryitwa bitwara

Abantu benshi cyane bibeshya ku gisobanuro cy’izina runaka ry’umuntu bitewe ahanini n’uko bamubonye cyangwa imico runaka bamubonanye nubwo bikunze kudahura. Israel, rishobora kwitwa n’umuhungu ndetse n’umukobwa, rikaba rifite inkomoko mu rurimi rw’Igiheburayo. Iri zina, rikomoka ku ijambo ry’igiheburayo, Yisrael risobanura ngo ‘Imana irihangana/ Imana itsinda.’ Mu gihe waba ushaka kubaha kwizera kwawe, aho wavukiye cyangwa […]

amabuye y'agaciro
Utuntu n'utundi

Kigali: Polisi yataye muri yombi abagabo 18 batunganyirizaga amabuye y’agaciro mu ngo

Polisi y’Igihugu yafatiye mu karere ka Kicikiro abantu 18 n’ibilo 239 by’amabuye y’agaciro nyuma y’uko hatahuwe amayeri yakoreshwaga mu kuyatunganyiriza mu ngo z’abagabo babiri. Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 1 Mata, mu mudugudu w’Ihuriro, akagari ka Karugira mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, hafatiwe abantu 18 n’ibilo 239 by’amabuye y’agaciro, […]

Ibimenyetso byakwereka ko uzarwara umutima
Indwara & Imiti Ubuzima Utuntu n'utundi

Dore ibintu 9 byakwereka ko ufite ibyago byinshi byo kurwara umutima

Bimwe mubishyira umuntu mu byago byo kuba yarwara umutima, burya harimo ibyo wowe wakirinda ubwawe ariko kandi harimo nibyo udashobora kwirinda nyine ubwo abaganga bakora akazi kabo iyo biramutse bikugezeho, hari naho bishoboka bokaba ngombwa ko abaganga bahitamo kuguhindurira umutima bakaguha undi iyo habonetse uburyo. Dushingiye kubyashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’abanyamerika cyita ku ndwara z’umutima “AHA” […]

Afurika y'epfo yahakanye ko nta musirikare wayo wafashwe na 23
Utuntu n'utundi

Afurika y’Epfo yahakanye amakuru yavugaga ko M23 yafashe mpiri abasirikare bayo

Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyahakanye amakuru yavugaga ko abasirikare bacyo bamanitse amaboko bishyikiriza inyeshyamba za M23. Hari amakuru avuga ko abasirikare batandatu b’Igisirikare cya SANDF bishyize mu maboko ya M23 mu mpera z’icyumweru gishize. Umuvugizi wa SANDF, Siphiwe Dlamini, kuri uyu wa 3 Mata 2024 yatangaje ko “nta basirikare babiri” b’igisirikare cyabo bishyiriye M23″. Abasirikare […]

Ingaruka mbi zo gufunga umusuzi
Ubuzima Utuntu n'utundi

Wari uzi ko gufunga umusuzi ari nko kwiyahura? Sobanukirwa

Benshi ntitubizi ariko kandi si no kutabimenya gusa ahubwo habamo ahari no kwiyemera kandi tuba tutazi ingaruka mbi dushobora guterwa no gufunga umusuzi bya buri gihe twirinda ko ahari twabangamira bagenzi bacu tuba turi kumwe, ariko burya tuba twiyahura tutabizi. Benshi bajya bibaza bati ese buriya umusuzi uturuka kuki? Hari byinshi umusuzi ukomokaho, ariko ibyibanze […]

urwikirago
Utuntu n'utundi

Dore bimwe mu bishobora gutuma umuntu aryama ari muzima bugacya yapfuye(Urupfu rw’ikirago)

Abantu bakunze kuvuga ngo kanaka yapfuye urw’ikirago. Ibi akensi babivuga iyo umuntu yaryamye bugacya yapfuye. Gusinzira ubusanzwe ni ibintu byiza nyamara bijya binaba bibi ugasanga abantu ntibabigarukaho ngo babitekerezeho. Ubusanzwe gusinzira biberaho kugira ngo abantu baruhuke bongere bagarure imbaraga zaba iz’umubiri n’izubwonko. Gusa rimwe na rimwe hajya habaho inkuru z’incamugongo ziturutse ku gusinzira, urugero nk’urupfu […]

Gorilla FC yatsinze
Imyidagaduro Utuntu n'utundi

Gorilla FC yiyongereye amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere

Ikipe ya Gorilla FC ikomeje urugendo rwo kurokoka kumanuka mu cyiciro cya kabiri kuko yatsinze umukino wa kabiri yikurikiriranya muri shampiyona. Kuri uyu wa Kabiri nibwo hatangiye imikino y’umunsi wa 26 wa shampiyona aho habaye imikino ibiri gusa. Ikipe ya Etoile de l’Est ifite amahirwe menshi yo kumanuka yakiriye Gorilla FC itsindwa igitego 1-0 cya […]

Umugore yaciye umugabo we igitsina
Utuntu n'utundi

Umugore yakase umugabo we igitsina nyuma yo kumenya ko amuca inyuma

Umugabo yagaragaye yambaye ubusa ari kuvirirana amaraso ku igorofa ry’ahitwa i Mendeleyevsk, mu Burusiya, aho bivugwa ko umugore we yamukase igitsina akoresheje icyuma. Bivugwa ko uyu mugore yagize umujinya agakata igitsina cy’umugabo we akoresheje icyuma nyuma yo kwiyemerera ko yamuciye inyuma. Amashusho ateye ubwoba yerekana uyu mugabo yambaye ubusa aryamye hasi ku igorofa ryabo i […]

Umwarimu yatawe muri yombi akekwaho gusambana abana b'abakobwa 2
Utuntu n'utundi

Nyanza: Umwarimu akurikiranweho gusambanya abana b’abakobwa 2 batarageze imyaka y’ubukure

Umwarimu ku ishuri rya NYANZA TSS(ETO GITARAMA) riherereye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abana babiri b’abakobwa bacuruzaga amasambusa. UMUSEKE dukesha iyi nkuru uvuga ko uwatawe muri yombi yitwa Ntivuguruzwa Thomas. Yavuze ko hari ku mugoroba ubwo mwarimu Ntivuguruzwa yari mu isantere ya Butansinda mu Murenge wa Kigoma […]

Umutoza wa APR FC yapfiriye iwe mu rugo
Imyidagaduro Utuntu n'utundi

Umwe mu batoza ba APR FC yasanzwe mu nzu yapfuye

Uwari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, Umunya- Tunisia Dr Adel Zrane, yitabye Imana aguye mu rugo iwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Mata 2024. Amakuru avuga ko ubwo umushoferi yajyaga kumufata ngo amugeze ku myitozo,yamuhamagaye inshuro nyinshi ntiyitaba, amukomangira kenshi ntiyitaba. Uyu mushoferi yahamagaye abayobozi ba APR FC ababwira uko bimeze […]

Agatsiko k'abasore biba
Utuntu n'utundi

Herekanywe agatsiko k’abasore bakurikiranweho ubujura muri Kigali

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB,rwamurikiye itangazamakuru abasore b’Abakanishi bakekwaho kuyogoza abaturage babashikuza ama Telefones, babiba mu mamodoka, biba mu ma Alimentations ,mu mahahiro manini (supermarkets), ku ma stations ya essence ndetse bakaniba mu ma Liquor stores. Bamwe muri aba bantu bibye batanze ubuhamya , ndetse hanamurikwa ibikoresho bakoreshaga mu bujura, birimo amasupana, ndetse n’Amaplaques babaga baribye ku […]

Umukobwa yatwitse inzu y'umukunzi we
Urukundo Utuntu n'utundi

Umukobwa yatwitse inzu y’umukunzi we nyuma yo gutahura ko icyo agamije ari ukumusambanya gusa

Umukobwa wo muri Maroc uzwi ku izina rya Asmaa w’imyaka 21, yatawe muri yombi na polisi y’Umujyi wa Lagos kubera gukekwaho gutwika inzu y’umukunzi we w’Umushinwa w’imyaka 41, Ku wa gatandatu, tariki ya 30 Werurwe. Abapolisi baratabajwe nyuma yo kubona umuriro mu nyubako iherereye mu gace kitwa Oregon. Iperereza ryibanze ryerekanye ko Asmaa na Xunxue […]

Kabila ashobora gushinjwa ubugambanyi
Inkuru nyamukuru Utuntu n'utundi

RDC: Kabira ashobora gushinjwa ubugambanyi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yaburiye Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’iki gihugu ko ashobora gukurikiranwaho icyaha cy’ubugambanyi. Kabila yaburiwe irengero ndetse bivugwa ko yaba yarahunze mu ibanga rikomeye. Uyu kandi ubutegetsi bwa RDC buramushinja kuba ari umwe mu bakorana n’umutwe wa M23. Mu mpera z’icyumweru gishize Umunyamabanga Mukuru […]

Umwana w'imyaka 12 yashyingiwe umusaza w'imyaka 63
Urukundo Utuntu n'utundi

Ghana: Abantu bazibiranijwe n’uburakari nyuma y’aho umwangavu w’imyaka 12 ashyingiwe umusaza w’imyaka 63

Umunyedini gakondo ukomeye, wagereranywa na padiri gakondo, w’imyaka 63, yateje uburakari bwinshi muri Ghana nyuma yo gushaka umukobwa w’imyaka 12. Uwo padiri gakondo, witwa Nuumo Borketey Laweh Tsuru XXXIII, yashyingiranywe n’uwo mukobwa ku wa gatandatu mu muhango gakondo. Nyuma yo kunengwa, abayobozi gakondo bavuze ko abantu badasobanukiwe n’imico n’imigenzo yabo. Imyaka micye ishoboka yo gushakwa […]

Ingabo za Israel zishe aba generali ba Iran
Utuntu n'utundi

Israel iravugwaho kugaba igitero no kwica abajenerali ba Iran

Umutwe wihariye wo mu ngabo za Iran wa ’Revolutionary Guards’ uvuga ko abasirikare bakuru barindwi biciwe mu gitero cya Israel ku nyubako y’ishami ry’ambasade ya Iran mu murwa mukuru Damascus wa Syria. Brigadiye Jenerali Mohammad Reza Zahedi, komanda wo ku rwego rwo hejuru w’umutwe w’abasirikare b’indobanure wa Quds, n’umwungirije Brigadiye Jenerali Mohammad Hadi Haji-Rahimi, batangajwe […]