Minisitiri Phionah Nyamutooro na Eddy Kenzo bakomeje gutigisa imyidagaduro y’Akarere mu nkuru z’urukundo rwabo bakomeza kwigiza ku ruhande nubwo bakomeza gutanga ibimenyetso by’uko babaye umwe. Mu Kwakira 2023, Minisitiri Nyamutooro yabajijwe ku mubano we na Eddy Kenzo dore ko uyu mugore ngo yahaye impano y’imodoka uyu muhanzi avuga ko baziranye by’igihe kirekire. Icyo gihe Minisitiri […]
Utuntu n’utundi
Rulindo: Biratangaje! Bacukuraga amabuye y’agaciro banyuze mu myobo bacukuye mu nzu zibamo abantu
Abantu 9 bafashwe na Polisi y’Igihugu barimo gucukura amabuye y’agaciro banyuze mu myobo yacukuwe mu nzu zibamo abantu. Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024, abantu 9 bafatiwe mu masimu bacukuye mu nzu ebyiri zegeranye; mu Mudugudu wa Gasenga, Akagari ka Kivugiza mu Murenge wa Masoro. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, […]
Perezida Kagame yongeye kuvuga ku buzukuru be anahishura icyo bazi ko akora nk’akazi bitari ukuba Perezida
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Perezida Kagame yahishuye ko abuzukuru be batari bamenya ko ariwe uyoboye igihugu kubera ko bakiri bato ariko umukuru akaba abizi ariko atabisobanukiwe neza cyane. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal FM, kimwe mu bibazo yabajijwe by’amatsiko abantu benshi bajya batekerezaho,harimo […]
Abantu 10 bakize kurusha abandi muri Afurika mu mwaka wa 2024
Hagaragajwe abantu 10 bo ku mugabane wa Afurika batunze amafaranga menshi mu gihembwe cya mbere cya 2024, barangajwe imbere na Aliko Dangoto wo muri Nigeria utunze Miliyari 15 z’Amadolari. Mu gihe ku mugabane w’Afurika hari henshi harangwa ibibazo by’ubukungu n’iterambere, imanuka ry’agaciro k’ifaranga n’ahandi hari ubukene bukabije, ntibibujije ko hari ahandi bahiriwe n’ibikorwa byabo bikabakiza. […]
Perezida Kagame yahishuye icyabagoye kurusha ibindi ku rugamba rwo kubohora igihugu
Perezida Kagame yagarutseho ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal FM aho yavuze ko icyabagoye ari ukongera gukusanya ingabo Gen Rwigema amaze gupfa hanyuma avuga ko hari n’ibirimo ibikoresho n’ibindi. Perezida Kagame yavuze ko yagombaga kugaruka ku rugamba rwo kubohora u Rwanda na mbere y’urupfu rwa Rwigema gusa […]
Perezida Kagame yavuze uko Inkotanyi zageze mu karere ka Rulindo mu 1993 bikarangira zisubiye inyuma n’impamvu yabiteye
Perezida Kagame yavuze ko icyatumye ingabo yari ayoboye mu rugamba rwo kubohora u Rwandazisubira inyuma zigeze i Rulindo ari igitutu cy’amahanga yabafungiye intwaro. Perezida Kagame yavuze ko iyo birengagiza icyo gitutu byari gutuma ikibazo cyari kuba bo ntikibe abo barwana,intego ituma barwana ntiyongere kugira ishingiro. Perezida Kagame yagize ati: “Uko byagenze icyo gihe,mbere y’urwo rugamba […]
Perezida Kagame yahishuye ikintu kimushimisha kurusha ibindi u Rwanda rwagezeho
Perezida Kagame yavuze ko yishimira cyane aho u Rwanda rugeze ubu ndetse ko yifuza kuzasazira mu Rwanda abanyarwanda babanye neza haba ikibazo kikaba ari igisanzwe nkuko bimeze mu bateye imbere. Mu kiganiro yagira nye na Radio 10 na Royal FM, Perezida Kagame yavuze ko yishimira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho yaba mu buzima,ubukungu,imyubakire n’ibindi. Yagize […]
Dore abantu batemerewe kunywa Tangawizi
Tangawizi isangwa henshi mu ngo zacu ndetse tuyifashisha cyane mu kwivura indwara zimwe na zimwe ariko nubwo igira akamaro kanini hari abantu batemerewe kuyikoresha kuko yagira ingaruka mbi ku buzima bwabo aho kubakiza. Tangawizi, umuti ukomeye cyane kandi w’umwimerere Tangawizi yifashishwa mu kuvura inkorora, ibicurane na bumwe mu burwayi bwo mu muhogo. Tangawizi yongerwa mu […]
Uganda: Brigadier General Stephen Kiggundu yapfuye mu buryo butunguranye
Umugaba Wungirije w’Ingabo za Uganda zirwanira mu Kirere, Brigadier General Stephen Kiggundu, yitabye Imana ku mugoroba wo ku Cyumweru, aguye mu bwogero. Ibi byatangajwe birambuye n’Umuvugizi w’Ingabo za Uganda,Gen Felix Kulaigye. Kulaigye yavuze ko uyu musirikare mukuru mu ngabo yapfiriye iwe i Entebbe ku ya 31 Werurwe, nijoro. Kulaigye yanditse ati: “Burigadiye Jenerali Kiggundu yari […]
Ingabo za Israel zarekuye ibitaro zari zimaze ibyumweru bibiri zigaruriye muri Gaza
Ingabo za Israel zivuga ko zavuye mu bitaro bya al-Shifa byo mu mujyi wa Gaza nyuma y’ibyumweru bibiri zibigabyeho igitero. Igisirikare cya Israel (IDF) cyavuze ko “abasirikare bishe abakora iterabwoba” ndetse babona “intwaro nyinshi n’inyandiko z’amakuru y’ubutasi” aho hantu. Ibyo bitaro byari byatewe nyuma y’uko IDF ivuze ko ifite amakuru y’ubutasi agaragaza ko Hamas yari […]
Perezida Kagame yahishuye uko byaje ngo ku myaka 11 gusa atangire gutekereza ibyo kubohora u Rwanda
Perezida Paul Kagame yatangaje ko ubwo yari afite imyaka 11 y’amavuko aribwo ababyeyi be bamweretse amafoto ye akivuka,abona iwabo bari bifashije mbere y’uko bahunga aribyo byatumye arota kuzahagaruka. Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal FM,Perezida Kagame yavuze ko ku myaka 11 ubwo yari mu nkambi aribwo yamenye neza ko iwabo ari mu Rwanda […]
Kanseri y’umwijima, ibimenyetso byayo, ikiyitera n’uko wayirinda
Umwijima ni rumwe mu ngingo mbumbatira buzima ruherereye mu nda ahagana iburyo ,rukaba ari urugingo rufite akamaro karenga 500 mu mubiri wacu,harimo gusohora imyanda mu mubiri ,gukora indurwe ,kuringaniza ikigero cy’isukari mu maraso ,nibindi byinshi. Tukaba tugiye kuvuga ku ndwara ya kanseri ifata umwijima ,uturemangingo tugize umwijima tukaba dufatwa niyi kanseri ikaduhindurira imikorere yatwo isanzwe […]
Abakundana: Niba mudakorera hamwe ibi bintu 8 ntimukwiranye
Ese ikintu cyo kuba hari abantu baremewe kubana kibaho muri ubu buzima? Ese umuntu ashobora kumara igihe yiruka isi yose ashaka uwo bazabana kandi hari uwo yaremewe kubana nawe? Uko byagenda kose hari ibigaragaraza ko mwaremewe kubana. . Ibimenyetso byakugaragariza ko ukwiranye n’umukunzi wawe . Ibintu abakundana bakorera hamwe byanze bikunze . Niba mutabasha gukorana […]
Imodoka yari yishe abantu muri Pele Stadium
Imodoka y’Umunyamabanga wa Police FC,CIP Claudette Umutoni, yavuye muri Parking y’aba VIP, iramanuka iza muri Stade,inyuze mu karyango gato kari ruguru y’aho abafana bicara. Ku bw’amahirwe iyi mpanuka nta muntu yishe, kuko abafana bari bacye cyane muri Stade. Amakuru avuga ko iyi modoka yatunguye abari muri Stade iva aho yari iparitse nta muntu uyirimo niko […]
Jacob Zuma wahoze ayobora Afurika y’Epfo yakoze impanuka ikomeye
Jacob Zuma w’imyaka 81, wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yarokotse impanuka y’imodoka mu ijoro ryakeye, agonganye n’umuntu wari utwaye imodoka kandi yasinze. Mu itangazo ryasohowe n’umuvuguizi w’ishyaka rya Zuma, uMkhonto we Sizwe (MK), Nhlamulo Ndhlela, yagize ati “Impanuka ebyiri z’imodoka mu gihe cy’umwaka n’igice gusa, kandi zose zigatezwa n’abavugwa ko ‘ari abashoferi basinze’ bagenda […]
Minubumwe yashyize hanze Ingengabihe yo #Kwibuka30
U Rwanda n’isi yose muri rusange,bagiye kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mwaka, insanganyamatsiko igira iti: “Kwibuka twiyubaka”. Icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’Igihugu, kizatangirizwa ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali,kuwa 7 Mata 2024. Umuhango wo kwibuka uzakomereza muri BK ARENA ari na ho hazabera Umugoroba wo Kwibuka. Ibi bikorwa bizanyuzwa […]
Tshisekedi ngo ababazwa cyane no kuba Perezida Kagame yubahwa n’amahanga
Perezida Tshisekedi yagaragaje ko ababazwa no kuba amahanga adafatira ibihano u Rwanda mu gihe arushinja gufasha M23 mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC ndetse yemeza ko ashengurwa no kubona Perezida Kagame yubahwa n’amahanga. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’ibinyamakuru birimo Le Monde, aho yibanze ku gusabira ibihano u Rwanda kuko ngo rufasha M23. […]
Umwana yarokotse by’igitangaza impanuka yahitanye abantu 45
Imodoka itwara abagenzi yarohamye mu manga ihitana abantu 45 bari barimo kwerekeza muri Botswana, harakoka umwana w’imyaka umunani. Mu mpanuka yabaye kuwa Kane Tariki ya 28 Werurwe 2024, muri Afurika y’Epfo impanuka yahitanye abantu 45 bari mu modoka itwara abagenzi yarohamye muri metero 50 ivuye ku iteme ikagwa mu manga. Umukobwa w’imyaka umunani, bivugwa ko […]
Amagambo 8 abantu bakunda gukoresha bakuryarya ntubimenye
Ijambo kuryarya nta hantu na hamwe rihurira n’ikintu cy’ukuri. Iri jambo rikunze gukoreshwa bitewe n’uko umuntu ari kwitwara kuri mugenzi we, nk’iyo ari kukuryarya afite icyo agushakaho. Muri iyi nkuru urasangamo andi magambo abantu bakoresha mu buryo bubi bagambiriye inabi kuri wowe. Umuhanga waminuje mu bijyanye n’imibanire mibi n’ihohoterwa mu miryango Sharie Stines wo muri […]
Ibirindiro bya FARDC byarashweho ibisasu 2
Amakuru menshi yaturutse muri Sake, muri Kivu y’Amajyaruguru, yatangaje ko kuri uyu wa kane, tariki ya 28 Werurwe,ibintu byakomeje kuba bibi cyane hirya no hino muri uwo mujyi. Nk’uko ayo makuru abitangaza, byibuze ibindi bisasu bibiri byatewe n’inyeshyamba byaguye mu birindiro by’Ingabo za FARDC n’abarwanyi bafatanyije ku musozi wa Matcha mu gitondo. Ibi bisasu bibiri […]
Corneille Nangaa yahishuye ikizakura perezida Tshisekedi ku butegetsi
Corneille Nangaa uyoboye ihuriro ARC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi, yabwiye abaturage batuye Kiwanja muri Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru ko impinduramatwara ya M23 mu minsi mike izirukana ku butegetsi Tshisekedi. Mu myenda ya gisirikare n’ubwanwa bw’umweru nk’uwa Fidel Castro,Nangaa yakiranwe urugwiro n’abatuye Kiwanja ari kumwe n’umuyobozi wa M23 n’abasirikare baganira n’abaturage. Uyu […]
Umwarimukazi akomeje kuvugisha benshi kubera imyambarire ye ari mu ishuri – AMASHUSHO
Umwarimu wigisha imibare akanakoresha urubuga rwa TikTok yitwa angeldlaminicele1, yibasiwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kubera imyambarire ye ishotorana ari imbere y’abanyeshuri. Uyu mwarimu w’Imibare yari yambaye ikanzu ngufi yerekana ibibero bye n’umubiri we ubwo yigishaga bituma benshi bamunenga bavuga ko bidakwiriye. Muri aya mashusho, uyu mwarimu yigishaga ibyitwa “improper fraction” nkuko amashusho yabigaragaje. Umwe mu bavuze […]
Gen. Muhoozi yatangiye imirimo mishya asezeranya abasirikare ikintu gikomeye
Gen. Muhoozi Kainerugaba uheruka kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yahererekanyije ububasha na Gen. Wilson Mbasu Mbadi yasimbuye, kuri uyu wa 28 Werurwe 2024. Yijeje ko mu nshingano ze azaharanira kuzamura imibereho myiza y’abasirikare. Ku wa 21 Werurwe mu 2024 nibwo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru […]
FARDC na Wazalendo byashyamiranye hagwa abantu 3
Kuri uyu wa Gatatu ushize, ubushyamirane hagati y’abasirikare ba leta, FARDC, n’inyeshyamba zibashyigikiye zizwi nka Wazalendo i Nyangezi muri Teritwari ya Walungu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bwaguyemo abantu batatu. Amakuru ava muri Gurupoma ya Karhongo yemeza ko amakimbirane yaturutse ku mbunda ba Wazalendo bambuye umusirikare wa […]
Eddy Kenzo waherekeje Min.Phiona bivugwa ko bakundana mu muhango wo kurahira yahishuye uko yiyumva
Umuhanzi Eddy Kenzo yaherekeje Minisitiri Phiona Nyamutoro bari kuvugwa mu rukundo mu muhango wo kurahira wayobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Eddy Kenzo yavuze ko yishimiye guherekeza Minisitiri Phiona Nyamutoro mu kurahira ndetse amumenyesha ko aterwa ishema no kumubona mu mwanya aherutse guhabwa. Yagize ati: “Ni ibyishimo kuba nabonye kurahira […]
Umuyobozi wa MONUSCO yatangaje ko M23 irimo gufata ubutaka bunini mu buryo butigeze bubaho mbere
Umukuru w’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) avuga ko umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukomeje “gutera intambwe cyane no kwagura ubutaka ugenzura ku kigero kitari cyarigeze kibaho mbere”. Bintou Keita yavuze ko kuva mu Kuboza (12) umwaka ushize “imirwano yakajije umurego” mu burasirazuba bw’igihugu hagati y’ingabo za leta ya […]
Leta ya Kinshasa yongeye gusabira u Rwanda ibihano muri UN
Igihugu cya RDC cyongeye gusabira ibihano u Rwanda mu nama y’ibihugu bigize akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi yateranye kuwa gatatu,tariki ya 27 Werurwe 2024. Iyi nama yateranye iganira ku kibazo cya DR Congo aho abahagarariye ibihugu byabo batanze ibitekerezo ku buryo babibona n’igisubizo gishoboka kuri iyi ntambara. Nk’uko byari byitezwe muri iyi nama […]
Nyirakuru wa The Ben yitabye Imana
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane,tariki ya 28 Werurwe, Nyirakuru wa w’abahanzi The Ben na Green P wari utuye mu karere ka Kayonza yitabye Imana ajyanwe kwa muganga. Mukangarambe Yunia yari umukecuru ukuze ariko ugifite imbaraga nk’uko benshi bo mu muryango we babivugaga. Umwe mu bo abereye nyirakuru yagize ati “Nyogokuru yatabarutse mu gitondo […]
Umunyeshuri yiyahuye arapfa nyuma yo kuribwa amafaranga yose y’ishuri muri betting
Umunyeshuri utuye mu gace ka Raila muri Lang’ata yiriwe yifungiranye mu nzu ye yakodeshaga ku wa kabiri, tariki ya 26 Werurwe, birangira yiyahuye kubera kuribwa amafaranga y’ishuri na betting. Uyu munyeshuri witwa Brian Ongwae wigaga kuri Catholic University of East Africa (CUEA) muri Kenya, yiyahuye nyuma yo kuribwa ibihumbi 15 by’amashilingi ya Kenya yagombaga kwishyura […]
Umukobwa ari kubyinira mu mihanda nyuma yo kubona umugabo
Umukobwa yakinnye ku mubyimba abamuteze iminsi bamubwira ko nta mugabo n’umwe uzemera kumushaka, abatunguza ubutumire “Invitation” ziteguza ubukwe bwe, anakomoza ku gahinda bamuteye. Amashusho yagaragaye ku rubuga rwa TikTok uyu mukobwa abyina anyuzamo akanarira ari na ko avuga inkuru yamubabaje yaturutse ku bamukurikira kuri uru rubuga, bavuga ko nta mugabo uzigera amushaka. Inkuru dukesha Legit […]