Kayiranga Jean Baptiste
Ubuzima

Byagizwemo uruhare n’uwayoboraga Rayon Sports! Uko Kayiranga Jean Baptiste yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kayiranga Jean Baptiste wakiniye Rayon Sports akanayitoza, yatangaje uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigizwemo uruhare n’uwayoboraga iyi kipe muri icyo gihe. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri nyuma y’uko Umuryango wa Rayon Sports ugizwe n’Abayobozi, abakinnyi, abatoza n’abafana bakoze urugendo rwo Kwibuka, ndetse bakunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baruhukiye […]

Pasiteri Barbara Umuhoza
Ubuzima

Kwibuka30: Pastor Barbara yavuze ko atabona amagambo asobanura ibyo yabonye muri dosiye z’Urukiko rwa ICTR

Pasiteri Barbara Umuhoza yavuze ko yakozeho nk’umwe mu ntyoza mu birebana n’indimi mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ariko ibyo yanyuzemo bigendeye ku byo yiyumviye n’ibyo yisomeye atabona uko abisobanura, mbega birenze ibarwa. Imyaka 30 irashize mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Benshi mu bayibonye n’amaso yabo bavuga ko batumva ukuntu iyi […]

Jenoside yakorewe Abatutsi
UbuzimaUtuntu n'utundi

Kwibuka30: Yatemaga abantu akaruhuka ku Isabato, uwaduhishe ni we wahuruzaga abicanyi – Angelique Uwamwiza

Uwamwiza Angelique ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abavandimwe be ndetse n’ababyeyi be babicira mu maso ye, nawe arokoka mu buryo bugoye. Uyu mubyeyi atangaza ko yavukiye mu muryango mugari w’abana icyenda barimo abakobwa batatu n’abahungu batandatu, ndetse Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka irindwi agiye gutangira ishuri. Yatangiye avuga ko mbere […]

Roméo Antonius Dallaire warokoye ibihumbi by'Abatutsi
Utuntu n'utundi

Yarokoye Ibihumbi! Ubwo yatabarizaga Abatutsi bicwaga, Rtd Gen Roméo Antonius Dallaire yabwiwe ko nta kintu cy’ingirakamaro u Rwanda rufite

Inshuro nyinshi wumva izina rya Rtd Lt Gen Roméo Antonius Dallaire rigaruka mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bikaba bitari ibintu bihuriranye kuko yari Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri icyo ariko utarigeze ahabwa ibisubizo byakiza abicwaga kuko nk’uko abivuga u Rwanda ngo nta mutungo kamere rufite. Dallaire agenda atanga ibiganiro bitandukanye, yanditse […]

paul kagame aseka1 735x400
Inkuru nyamukuruUtuntu n'utundi

Icyo Perezida Kagame yasubije abamwita umuntu mubi ndetse utajya useka na rimwe

Perezida Kagame yabajijwe impamvu ku mafoto agaragara adaseka nk’abandi bayobozi ndetse n’uko yakira abantu bamunenga. Yabajijwe kandi icyo yasubiza ibinyamakuru byandika byibaza ngo “Kagame ni muntu ki?” Ni kimwe mu bibazo yabajijwe ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru b’imbere mu gihugu n’abandi mpuzamahanga bakurikiranye umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe […]

mushimirimana 735x400
UrukundoUtuntu n'utundi

Barenze amoko biyemeza kubana urudashira; uko uwiciwe n’uwamwiciye bemeye gushyingirana

Imyaka 30 irashize, Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’ingabo zari iza RPA ziyemeje kuyihagarika no gutabara abari bari kwicwa bazira uko bavutse. Nyuma yo kuyihagarika hakurikiyeho urugendo rwo kubaka igihugu no gusana imitima yari yarashenguwe n’ibyabaye. Mu byakozwe harimo no gutangira urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge aho abaciwe basabwe kubabarira, ababiciye nabo basaba imbabazi bakanatanga amakuru y’ibyo bakoze […]

Perezida Kagame,Kwibuka30,Jenoside yakorewe Abatuts
Inkuru nyamukuruUtuntu n'utundi

#KWIBUKA30: Jenoside yakorewe abatutsi ni umuburo”-Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umuburo ku isi yose kuko nta hantu itashoboka gusa yemeza ko Abanyarwanda batazongera gutereranwa ngo bicwe ukundi. Yavuye ko u Rwanda rutakongera kwihanganira ko abantu bacikamo ibice ndetse ruzakomeza kwigengesera ntibyongere kubaho nubwo ruri rwonyine. Perezida Kagame ati: “Turibuka kubera ko ubu buzima bwatakaye bufite agaciro kuri […]