UbuzimaCenter

Amakuru y'ubuzima, indwara n'imiti

Abagore: Dore ibiribwa byoroheje bifasha mu kwirinda Canser y’ibere

Hari ibintu byinshi byongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’ibere , harimo nk’uburyo umuntu abayeho , ndetse no kuba hari umuntu warwaye iyo kanseri mu muryango wawe , ibyo bigahuzwa n’uturemangingosano

Ariko ibiribwa n’ibinyobwa turya nibyo tunywa bigira uruhare runini mu kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri cyangwa bikaba byakongera ibyago byo kwibasirwa nayo .

Kanseri y’ibere ni imwe muri kanseri zibasira abagore ku kigero kinini ariko burya n’abagabo bashobora kurwara kanseri y’ibere ariko ku kigero gito ugereranyije n’abagore .

Kunywa inzoga n’itabi , guhura n’imiti irimo umusemburo wa esitorojeni ndetse n’ibiribwa turya cyane cyane ibyakorewe mu nganda ,bigira uruhare runini mu kongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’ibere .

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya www.healthline.com kivuga ko hari ibiribwa bitandukanye bigabanya ibyago byo gufatwa na kanseri y’ibere ndetse hakaba nibindi biribwa byongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri , ibyo biribwa byose nibyo tugiye kuvuga muri iyi nkuru.

Dore ibiribwa 7 bigabanya byo kwibasirwa na kanseri y’ibere

Hari ibiribwa bitandukanye bigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri birimo :

1.Imbogarwatsi

Burya ubwoko bwinshi bw’imbogarwatsi bukungahaye ku binyabutabire bigira uruhare runini mu kurwanya uturemangingo twa kanseri no kugabanya ibyago byo kuba hari uturemangingo twa kanseri twavuka mu mubiri .

mu mbogarwatsi dusangamo ibinyabutabire byo mu bwoko bwa antioxant cyane cyane nka Lutein , beta carotene na ZeaXanthin , ibi binyabutabire nibyo bigira uruhare runini mu kugabanya ibyago byo gufatwa na kanseri.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2015 bwagaragaje ko ikinyabutabire cya Beta Carotene kiboneka mu mboga kigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’ibere ku kigero cya 18% kugeza kuri 28 % ndetse kikangabanya ku kigero kinini umubare w’abahitanwa niyi kanseri .

Hari izindi nyigo zitandukanye zagiye zigaragaza ko ikinyabutabire cya Folate na Vitamini zo mu bwoko bwa B dusanga mu mbogarwatsi nazo zigabanya ibi byago byo kwibasirwa na kanseri y’ibere.

2.Amashu na Brocolli

Amashu na Brocolli nabyo ni imbogarwatsi ariko by’umwihariko bifite ubushobozi bwo kugabanya ibyago bya kanseri y’ibere kurusha ubundi bwoko bw’imboga buriho .

Mu mashu na Brocolli dusangamo ikinyabutabire cyitwa glucosinolate gihinduka kikabyara ikindi kinyabutabire cyitwa Isothiocyanates kandi kino kinyabutabire cyifitemo ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo gufatwa na kanseri.

3.Ibitunguru na Tungurusumu

Burya ibitunguru na Tungurusumu nabyo byifitemo ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya kanseri . ibi bigaterwa n’ikinyabutabire cya Organosulfur , ikinyabutabire cya Flavonoid cyo mu bwoko bw’ibyitwa antioidant na Vitamini C

Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Puerto Rico , bukorerwa ku bagore bagera kuri 660 bwagaragaje ko kurya igitunguru na tungurusumu bigabanya ibyago bya kanseri y’ibere .

4.Indimu

Indimu kimwe nizindi mbuto zishyirwa mu cyiciro cy’imbuto zitwa Citrus fruits aha twavuga nk’amacunga , mandarene nizindi …. , izi zigira uruhare runini mu kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’ibere .

Ibi biterwa nuko muri izi mbuto dusangamo ikinyabutabire cya Folate , tugasangamo Vitamini C , tugasangamo ibindi binyabutabire nka Beta Carotene na Beta cryptoXanthin byose kandi bikaba bigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’ibere .

Ubushakashatsi bwakzowe mu mwaka wa 2013 , bukorerwa ku bagore bagera kuri 8.983 bwagaragaje ko kurya bene izi mbuto bigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’ibere ku kigero cya 10% ugereranyije n’abantu batazirya .

5.Inkeri

Burya inkeri zibonekamo ibinyabutabire bya Antioxidant byinshi , cyane cyane nk’ibyitwa flavonoids na Anthocyanins , bino binyabutabire birinda uturemangingo tw’umubiri kwangirika , bikanagabanya ko hari uturemangingo twa kanseri tuvuka mu mubiri .

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2013 , bukorerwa ku bagore bagera kuri 75.929 bwagaragaje ko kurya inkeri bigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’ibere ku kigero kinini cyane .

6.Amafi

Burya amafi cyane cyane nk’amafi ya Sardines ,amafi yo mu bwoko bwa Salmon na Mackerel agira uruhare runini mu kugabanya byago byo kwibasirwa na kanseri y’ibere . ibi biterwa nuko mu mafi dusangamo ibinure bya Omega-3 , tugasangamo ikinyabutabire cya Seleniyumu na Astaxanthin.

Ubushakashatsi bwakzowe mu mwaka wa 2013 , bukorerwa ku bantu bagera ku 883.585 , bwagaragaje ko kurya ibiribwa bikungahaye ku binure bya omega-3 bigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseriy’ibere .

7.Ibishyimbo

Burya ibishyimbo bibamo intungamubiri zirimo ibyitwa fibre ,amavitamini n’imyunyungugu , ibi byose nibyo bigira uruhare mu kugabanya ibyago byo gufatwa na kanseri y’ibere .

Ubushakashatsi bwakorewe ku bagore bagera kuri 4.706 bwagaragaje ko kurya ibishyimbo bigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri ku kigero cya 20% .

Hari ibindi biribwa bishobora kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’ibere ,aha twavuga , ubunyobwa , yawurute , ingano n’ibizikomokaho , ibi byose bikaba byaragiye bigaragazwa n’ubushakashasti butandukanye .

Dore ibiribwa n’ibinyobwa ukwiye kwirinda byongera ibyago byo gufatwa na kanseri y’ibere
Hari ibiribwa n’ibinyobwa ,uba ugomba kwirinda kuko byongera ibyago byo gufatwa na kanseri , aha twavuga nka

Inzoga , by’umwihariko burya inzoga zongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’ibere ndetse n’ubundi bwoko bwinshi bwa kanseri.
Fast Food , ibiryo bizwi nka fast food burya byongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima , hypertension na kanseri y’ibere
Ibiryo bikaranze n’amafiriti , ubushashatsi bwakorewe mu gihugu cya Irani bwagaragaje ko kurya ibiryo bikaranze n’amafiriti byongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’ibere
Inyama zanyujijwe mu nganda cyangwa zigapfunyikwa mu bikombe , ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2018 nabwo bugaragaza ko kurya inyama zanyujijwe mu nganda byongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’ibere.
Ibinyobwa byongerewemo amasukari , bene ibi binyobwa nabyo ni bibi kuko byongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’ibere
Hari ibintu bitandukanye bigabanya ibyago byo kuba wafatwa na kanseri y’ibere birimo
Kureka kunywa inzoga
kuryama ugasinzira bihagije
Kwirinda kunywa itabi
gukora imyitozo ngororamubiri
kubungabunga ibiro byawe

Source : heathline