UbuzimaCenter

Amakuru y'ubuzima, indwara n'imiti

amasohoro

Ese koko mu masohoro habamo vitamin B12? Ese iyi vitamini yaba itera abakobwa n’abagore gusa neza koko? Sobanukirwa

Abantu benshi cyane cyane abana b’ingimbi n’abangavu uzasanga baba bafite amakuru ariyo cyangwa se atari yo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Amwe mu makuru ashyushye baba bafite nuko baba bavuga ko mu masohoro yabamo Vitamin B12. Ese koko ayo makuru afite ishingiro ?

Mbere yo gusubiza iki kibazo abenshi bahora bibaza, reka tubanze dusobanure amasohoro icyo ari cyo.

Nubwo mu Kinyarwanda tuyita amasohoro gusa, ariko mu ndimi z’amahanga ubona ko hari itandukaniro. Amasohoro ni uruvange rw’intangangabo, amatembabuzi y’ururenda ariyo twita amasohoro, poroteyine, calories n’imyunyungugu n’amavitamini anyuranye.

Iyo myunyungugu twavuga kalisiyumu, chlore, manyeziyumu, azote, fosifore, potasiyumu, sodiyumu na zinc.

Harimo kandi citric acid, fructose (ubwoko bw’isukari), na lactic acid.

Naho vitamini zibonekamo ni vitamini C na B12. Ubwinshi bwazo buterwa n’imyaka y’umugabo, ibiro bye, n’imibereho ye ni ukuvuga ibyo arya, anywa, na siporo akora.

Zirikana ibi

Ubushakashatsi bwagragaje ko abagore batera akabariro nta gakingirizo, bibarinda preeclampsia, indwara ijya ifata abagore bamwe batwite mu gihembwe cya kabiri (hejuru y’amezi 3), igatera umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Ibyo rero biterwa na bya bindi twavuze bigize amasohoro.

Si ibyo gusa kuko byanagaragaye ko kuri abo bagore bibarinda umunabi no kwiheba bijyana no kwigunga.

Akamaro ka Vitamini B12

Iriya vitamini B12 igirira akamaro umugabo kuruta umugore kuko uko iba nyinshi, niko bituma intanga ze ziba nzima zikanagira ingufu, bikamurinda kutabyara.

Vitamin B12 (initwa cobalamin) ifitiye umubiri akamaro kanini harimo gukora k’urwungano rw’imyakura (nervous system) no gutanga ingufu ku mubiri.

Nubwo amasohoro arimo vitamini B12, ntabwo kuba umugore yayamira hari icyo byamumarira kuko ingano yayo ni nkeya cyane.

Nk’uko bigararagara Vitamini B12 nta ruhare rutaziguye igira mu gutuma umuntu agira uruhu rusa neza.

Icyakora zinc irimo yo irahagije kandi bizwi ko zinc irinda uruhu gusaza ikanarinda iminkanyari.

Iyi zinc ni yafatwa nk’isoko yo gusa neza cyangwa kugira uruhu rwiza ku mukobwa cyangwa umugore utera akabariro kenshi.

Umwanzuro:

Nubwo vitamini B12 ari ingenzi ku mubiri ndetse na zinc twabonye haruguru, ntibikwiye gutuma umukobwa cyangwa umugore akora imibona1no atikingiye mu gihe ayikoranye n’uwo batashakanye kuko ingaruka ashobora guhura nazo zirenze kure ibyiza yabona kuri izi vitamini n’imyunyu ngugu iba mu masohoro. Ikindi ni uko izi vitamini ashobora kuzibonera mu biribwa afata buri munsi.