UbuzimaCenter

Amakuru y'ubuzima, indwara n'imiti

Indwara ya Stroke

Sobanukirwa indwara ya Stroke, ikiyitera, uko ivurwa n’uko wayirinda

Stroke ni indwara y’ubwonko itandura ishobora guterwa n’indwara z’umutima n’izindi mpamvu zitandukanye, ariko iyo umuntu afatiranye vuba na bwangu iravurwa igakira.

Mu Kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Prof Mucumbitsi Joseph, umuganga uvura indwara y’umutima yasobanuye uko indwara ya stroke, uko indwara z’umutima zishobora gutera stroke n’uko yavurwa.

Yagize ati: “Stroke igira ubwoko bubiri, hari igihe imitsi ijyana amaraso mu bwonko ifunze amaraso ntacemo neza cyangwa se igaturika ukava amaraso mu bwonko (hemorrhagic stroke), cyangwa se uwo amaraso atashoboye guca mu mitsi imwe n’imwe (Ischemic stroke).”

Prof Mucumbiti yakomeje asobanura ko iyo amaraso atagenda neza mu bwonko, hari uturemangingo tw’ubwonko dupfa kuko tutabona umwuka mwiza (oxygene).

Ati: “Ni ukuvuga ngo icyo gihe icyo gice cy’ubwonko cyaviriyemo amaraso cyangwa se amaraso atashoboye kugerayo, oxigene iba nkeya, uturemangingo two mu bwonko iyo tuyibuze mu minota irenga 3-10 turapfa ariko mu bwonko iyo zipfuye ntizongera kwirema cyangwa ngo twongere tubeho, ni ukuvuga ngo iyo urengeje icyo gihe ako gace karapfa burundu, ni yo mpamvu ari ikintu kihutirwa iyo ugize stroke.”

Yanagaragaje uburyo indwara z’umutima ziba imvano ya stroke.

Prof Mucumbitsi Joseph, umuganga uvura indwara y’umutima akaba n’umuyobozi wa Rwanda NCD Alliance
Ati: “Mu bizitera harimo n’indwara z’umutima ku buryo butandukanye. Urugero iyo umuvuduko w’amaraso ubaye mwinshi ushobora gutuma imitsi imwe iturika mu bwonko cyangwa bigatuma amaraso adacamo neza.

Ariko izindi ndwara z’umutima urugero nk’umutima wabyimbye cyane amaraso ntiyihute uko agomba kwihutra aravura, akazamo utuntu twavuze tukagenda mu mitsi ijya no mu ubwonko tukaba twagenda tugafunga umwe mu mitsi yo mu bwonko.”

Yavuze kandi ko amaraso ashobora kuvura bidatewe n’indwara y’umutima bitewe n’uburwayi bumwe na bumwe nkuko hari abarwayi babagwa umutima hanyuma bagafata umuti ubuza amaraso kuvura, iyo batawunyoye neza hari ubwo amaraso yabo avura, bakagira stroke kandi bari barakize umutima, icyo gihe ni ukubera uwo muti.”

Ibimenyetso by’indwara ya stroke

Prof Mucumbitsi yagarutse ku bimenyetso bimwe na bimwe bigaragaza ko umuntu ashobora kugira stroke, Iyo umuntu yumva atangiye kudidimanga, umunwa ugatangira kugendera ku ruhande rumwe, ijisho ukagerageza kurifunga ntirifunge neza, wagerageza kuvuga bikanga nta cyo wari urwaye. umuntu asabwa kwihutira kwa muganga aho bashobora kumunyuza mu cyuma (scanner) kuko stroe ari indwara yihutirwa.

Yagize ati: “Nubwo tutaragera kuri tekinoloji zihambaye zose, ariko ubu mu Rwanda hari umuganga ushobora kohereza agatiyo mu bwonko agakuramo ako kantu kagiye kuhaziba. Umwe arahari, yarabonetse nibura hari ibishobora gukorwa.”

Stroke iravurwa igakira

Stroke ubimenye hakiri kare wagenda bakagufasha ubwonko butarononekara burundu, iyo bwononekaye burundu nta kundi icyo gihe uzasanga ukurura ukuguru, ukurura ukuboko n’ubwo hari ibyagarutse ariko ntibigaruka byose kuko wagezeyo utinze, kuko woherejwe utinze, cyangwa se uwakwakiriye atabihuguriwe. Ni indwara yivurizwa ku bwisungane mu kwivuza (Mituweli).

Hari n’ibindi bintu byinshi bishobora kugira uruhare mu bibazo byakwibasira ubwonko bw’umuntu nko gukoresha inzoga ku buryo bukabije bikaba byazamura muvuduko nabyo bishobora kugira uruhare mu kwangirika kw’imitsi y’amaraso, kugira ibinure byinshi mu maraso (Cholesterol), diyabete yo mu bwoko bwa 2, Kunywa itabi, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi.

Stroke ni indwara itandura kandi ntishobora kunyura cyangwa se ngo umuntu ayikure mu bandi bantu.

Inama zagira uruhare mu kwirinda stroke

Hariho ibintu byinshi byafasha kwirinda stroke, zimwe mu nama zarinda umuntu kurwara stroke harimo kurya indyo yuzuye hirindwa umunyu mwisnhi cyangwa sodium nyinshi, bishobora kongera umuvuduko w’amaraso, kwirinda umubyibuho ukabije, gukora imyitozo ngororamubiri, kuruhuka bihagije nibura umuntu agasinzira amasaha arindwi kugeza ku munani. Guhindura imyitwarire mu bijyanye no kunywa itabi ndetse n’inzoga, kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge bigahagarikwa cyangwa umuntu ntiyigere abikoresha umuntu akamenya uko acunga ubuzima bwe.

Iyo amaraso atashoboye guca mu mitsi imwe n’imwe ubwonko ntibubona umwuka mwiza.

IZINDI WASOMA:

Dore ibintu 9 byakwereka ko ufite ibyago byinshi byo kurwara umutima

Imimaro 10 ya Tungurusumu ku mubiri w’umuntu harimo no kuvura indwara zinyuranye

Dore ibintu 7 abantu bafata nk’ibisanzwe kandi byangiza cyane umutima ukwiye kwirinda

NESA yashyize hanze ingengabihe y’uko abanyeshuri bazasubira ku mashuri