UbuzimaCenter

Amakuru y'ubuzima, indwara n'imiti

moussa mondo 24 233 jpg 711 473 1 9cab5

RDC: Moussa Mondo wahoze ari Minisitiri akurikiranweho kwica umugore we

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 14 Mata 2024, ubutabera bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwataye muri yombi uwahoze ari Minisitiri wungirije wa Hydrocarbures ku butegetsi bwa Joseph Kabila, Moussa Mondo, ukurikiranweho kwica umugore we ukomoka muri Madagascar.

Nk’uko amakuru menshi abishimangira, uyu muyobozi ukiri muto mu ishyaka ry’Abaturage riharanira Kwiyubaka na Demokarasi (PPRD) yakubise bunyamaswa umugore we wapfiriye mu bitaro azize ibikomere.

Moussa Mondo kugeza ubu ari mu maboko ya polisi mu gihe ategereje gushyikirizwa umucamanza ngo aburanishweku cyaha gikomeye akurikiranweho nk’uko bitangazwa na mediacongo.net.

Aramutse ahamwe n’icyaha, Moussa Mondo ashobora guhanishwa igihano kiruta ibindi kubera ubwicanyi bwagambiriwe.