UbuzimaCenter

Amakuru y'ubuzima, indwara n'imiti

Mama Sava avuga ko atazasubira mu rusengero

Umunyana Annalisa uzwi nka Mama Sava yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yo guhanurirwa ko azarongorwa na Gratien bakinana uzwi ku izina rya Papa Sava

Umunyana Annalisa uzwi nka Mama Sava, yarahiriye kutongera gusubira mu rusengero nyuma y’uko agiye gusenga bakamuhanurira ko agiye kurongorwa na Papa Sava usanzwe ari sebuja muri filime zitandukanye.

Nyuma y’iminsi hakwirakwira inkuru zivuga ubuhanuzi bw’ubukwe bwa Papa Sava na Mama Sava, impande zombi zikomeje gutesha agaciro umukozi w’Imana wabagajejeho ubwo butumwa avuga ko bwaturutse ku mana.

Ni inkuru zikomeje kugarukwaho na benshi ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’amashusho yagiye hanze ya Pasiteri Akim Hulleman Mbarushimana wo mu Itorero Blessing Miracles Church Kanombe, ahanurira Umunyana Annalisa uzwi nka Mama Sava, ko azakora ubukwe na Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava.

Ubu buhanuzi bwagarutsweho muri uyu mwaka gusa bwabaye mu mpera z’umwaka ushize. Nyuma y’uko busakajwe hirya no hino, ababuvugwamo [Papa/Mama Sava] babwamaganiye kure.

Ku ikubitiro, Papa Sava ni we wabanje kubuhakana ubwo yari mu kiganiro na Radio Rwanda cyabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, aho avuga ko ibintu by’ubuhanuzi bitaba bimufasheho, dore ko ahamya ko aheruka mu rusengero mu 1995.

Ubwo yari mu kiganiro Sunday Choice Live, Mama Sava na we yahakanye yivuye inyuma iby’ubu buhanuzi ahamya ko adashidikanya ko uyu mugabo wiyita umukozi w’Imana yari yavangiwe.

Uyu mudamu akomeza avuga ko atazigera yongera gusubira mu nsengero bitewe n’uko zisigaye ari ubucuruzi kurusha kuba aho kwigishiriza ijambo ry’Imana.

Mama Sava avuga ko yaba uwahanuye ibi n’ababikwirakwije ku mbuga nkoranyambaga baba bafite ibindi bagamije, dore ko atumva ukuntu ibintu byabaye mu mwaka ushize, ubu aribwo abantu babigarutseho.