Dore ingaruka mbi ziterwa no kuraza telefoni yawe ku muriro

Dore ingaruka mbi ziterwa no kuraza telefoni yawe ku muriro

Umubare munini wabantu batunze telefone usanga bakunda kuzicyomeka nijoro bagiye ku ryama, bakaziraza ku muriro, gusa abahanga babagira inama yo kubihagarika nk’uko tugiye kubigarukaho.

Uku kuraza Telefone ku muriro byatewe ahanini n’uko zabaye nk’ibigirwamana kuri bamwe aho umuntu asigaye yumva atayishyira hasi kandi nyamara nta kintu imwinjiriza mu buzima busanzwe.

Abantu bose bagirwa inama yo kujya bashyira ku muriro Telefone zabo mbere yo kuryamana kugira ngo ejo bazabe bafite umuriro wo gukoresha umunsi wose aho kuyishyiraho baryamye kuko bigira ingaruka nk’uko byemejwe na Vincent Lachetta Umuyobozi wa Peppermonkey Media.

1. Byangiza Bateri yayo

Iyo umaze igihe uraza Telefone yawe ku muriro birayangiza ku rugero rukomeye ku buryo igihe yamaragamo umuriro na cyo kijya hasi cyane.

2. Bishobora gutwika ibintu

Kuba Telefone imaze igihe kirere isharije bituma ishyuha cyane nyuma ikaza kugira ibyo itwika by’umwihariko mu gihe umugozi washyushye.

3. Gukoresha umuriro mwinshi cyane

Mu gihe abantu bamaze kugira umuco, gushariza n’ijoro, bituma bakoresha umuriro mwinshi bitari ngombwa. Uyu mugabo twagarutseho haraguru, yasabye abantu bose kujya bamenya ko bakeneye gucomora Telefone zabo mu gihe zuzuye.

blank

badmin