Kigali: Umugabo yagiye kwiha akabyizi ku mukobwa abyaye mu macumbi bamuketse ahita akora ibyatunguranye byatumye benshi bacika Ururondogoro

Kigali: Umugabo yagiye kwiha akabyizi ku mukobwa abyaye mu macumbi bamuketse ahita akora ibyatunguranye byatumye benshi bacika Ururondogoro

Mu mujyi wa Kigali hamenyekanye inkuru yaciye ibintu ivuga ko hari umugabo wasohokanye umukobwa bivugwa ko ari munsi y’imyaka 18 y’amavuko, yabura ibyangombwa bye ngo agaragaze imyaka ye, undi akayabangira ingata yumvise ko bagiye guhamagara polisi.

Mu ijoro ryo ku wa 17 Gicurasi 2024, ni bwo uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 40, yasohokanye uyu mukobwa ahitwa Cosmos i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali ngo bihe akabyizi, akimara kumva ko bagiye guhamagara Polisi ahita yiruka arahamusiga.

Amakuru aturuka muri kariya gace avuga ko uyu mugabo yasohokanye n’uwo mwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 16 na 17 amujyana mu macumbi kugira ngo bakore urukundo rwo mu mashuka, icyakora bamaze kugera mu cyumba, ni bwo uwabakiriye yaje kubabaza ibyangombwa, uwo mugabo arabibona ariko uwo mukobwa arabibura.

Umukozi wo kuri ayo macumbi yahise agira amakenga, abasaba gusohoka ariko babanza kwanga.

Amakuru akomeza avuga ko nyuma yo kwanga, aribwo uyu wabakiriye yababwiye ko agiye guhamagara inzego z’umutekano.

Uwo mukobwa yahise avuga ko ibyangombwa bye yabyibagiriwe iwabo, ariko uwo mukozi avuga ko natabibona arahamagara polisi, uwo mugabo akibyumva yahise yiruka ku buryo abantu benshi bibajije ibibaye bikabayobera.

Abatanze aya makuru bari aho ibi byabereye bavuze ko uwo mwana w’umukobwa, akibona uwo mugabo asohotse yiruka atinye ko polisi zihamusanga, nawe yahise asohoka yihuta avugira kuri telefone kugira ngo hatagira inzego z’umutekano zihamusanga.

Icaykora muri aba bantu bari hafi aho, nta numwe wabashije kumenya amazina y’uwo mugabo n’uwo mukobwa bari kumwe kuko batari basanzwe babazi.

blank

badmin