Umubyeyi yajyaga buri gihe ku kigo nderabuzima ahetse igipupe akavuga ko agiye gukingiza. Ibyabaga bimujyanye byatunguye benshi

Umubyeyi yajyaga buri gihe ku kigo nderabuzima ahetse igipupe akavuga ko agiye gukingiza. Ibyabaga bimujyanye byatunguye benshi

Ku mbuga noranyambaga zitandukanye hakomeje gucicikana inkuru y’umugore wari umaze igihe kinini ahetse igipupe abeshya ko aba yaje gukingiza umwana ku Kigo Nderabuzima cya Kabarore kandi yagaba yaje kwiba abaje kwivuriza aho mu bitaro.

Iyi nkuru y’uyu mugore yatangiye kumvikana inkuru y’umugore mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024.

Umwe mu babyeyi bamuvumbuye atabizi yabwiye BTN dukesha iyi nkuru ko kugirango bamumenye ari uko inshuro nyinshi bamubonye yicaranye n’ababyeyi babaga baje gukingiza abana atigeze akura umwana we mu mugongo noneho bituma bamugirira amatsiko.

Uyu mubyeyi yagize ati “Uyu mugore twamubonye kenshi yicaranye n’ababyeyi baje gukingiza ariko ntakure mu mugongo umwana we.”

Yakomeje avuga ko “Byatumye tugira amatsiko noneho arebye hirya mpita nkora inyuma mu mugongo ndebye ntungurwa no gusanga ahetse igipupe.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko hari igihe aho bari bicaye habuze ibintu birimo amatelefoni ndetse n’ibindi byinshi bikomeza kuburirwa irengero.

Nyuma y’uko uyu mubyeyi w’umutekamutwe afashwe hahise hagaragara umubyeyi yibye telefone igendanwa, kuko ubwo yabazwaga ko yamwibye ntiyabihakana ahita ahiba Ibihumbi 100 Frw.

Abaturage batandukanye baza kwivuriza muri kiriya kigo nderabuzima bavuze ko inzego zibishinzwe zikwiye gukora iperereza ryimbitse kuri uyu mutekamutwe dore ko wasanga hari ahandi abikorera cyangwa uretse ibikoresho runaka yiba ashobora kuba yiba n’abana.

Aya makuru yemejwe na Gatsinzi Francois, usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kabarore.

Gatsinzi Francois ubwo yaganiraga na kiriya gitangazamakuru yavuze ko ari kenshi muri ibi bitaro hagiye humvikana amakuru ko hari abibiwemo ariko hakabura uwabyibye ndetse ko nyuma yuko uyu mubyeyi wari uhetse igipupe afashwe yemereye ubuyobozi ko yakunze kuhaza akahiba.

Uyu muyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kabarore yagize ati “Nibyo koko yafashwe ariko afashwe nyuma yuko hari abazaga kwivuriza hano bagataka ko bibwe.”

Gatsinzi Francois yakomeje avuga ko “Nyuma yuko atwemereye ko hari abo yibye twahise tumushyikiriza Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.”

Uyu mubyeyi w’umutekamutwe utatangajwe amazina ye yahise ashyikirizwa Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB kugirango akurikiranywe ibyaha by’ubujura n’ubutekamutwe akekwaho.

blank

badmin