UbuzimaCenter

Amakuru y'ubuzima, indwara n'imiti

Abatuye mu duce M23 igenzura

RDC: MSF yagaragaje ko Abatuye mu duce M23 igenzura bafite ibibazo bikomeye ibintu idahuriraho na M23

Umuryango utegamiye kuri leta w’abaganga batagira umupaka Medecin Sans Frontiere (MSF) Iratangaza ko Abaturage bari mu bice M23 igenzura nta buryo bwo kubona Serivisi z’ibanze bafite.

Uyu muryango utegamiye kuri leta watangaje ibi kuri uyu wa kabiri, tariki ya 28 Gicurasi, aho uvuga ko abaturage batuye mu turere dukoreramo M23 batagerwaho na serivisi z’ibanze kandi bafite intege nke cyane.

Imiryango myinshi imaze guhunga inshuro zirenze imwe. Aba bantu bagiye bimurwa bagahurizwa hamwe aho babona ko bafite umutekano.

Abaturage bo muri za Teritwari ya Kibirizi, Bambu, Mweso na Rutshuru, bimuriwe mu duce turimo inyeshyamba bari mu bihe bibi nkuko bikomeza bivugwa na MSF.

Nataliya Torrent, ukuriye ubuvugizi muri MSF dore ibyo asobanura. ati: ” Duhura n’abaturage batishoboye. Indwara ya Kolera yariyongereye. Turimo kandi guhangana na Malariya yibasira cyane cyane abana.”

Aba baturage batagira aho baba bahura n’indwara zandura, yongeyeho ko imbaraga ziri muri ibyo bikorwa by’ubutabazi ari nkeya ugereranyije n’abakeneye ubufasha.

Uyu muryango utegamiye kuri Leta urahamagarira impande zose zagize uruhare muri aya makimbirane kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu hagamijwe koroshya kwita ku baturage b’abasivili.

MSF iramagana kandi ko umutekano w’ikiremwamuntu wifashe nabi ku kibazo cy’ubutabazi kimaze gukomera.

Ibibazo by’imirire mibi y’abana byavuzwe ku rubuga rwa Rusayo rwimuwe i Goma Byibuze imiryango 23.000 niyo yimuriwe byihutirwa i Rusayo.

MSF Itangaje ibi mu gihe umutwe wa M23 wo udahwema kugaragaza ko abaturage bari mu bice bigenzurwa n’uyu mutwe babayeho neza kandi ko bishimiye imibereho babayemo kuko bakora imirimo yabo yaburi munsi batekanye.

Abashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu bo barasaba impande zihanganye kugabanya ingaruka z’ibikorwa bya gisirikare byibasira abaturage b’inzirakarengane harimo no kubarasaho muri izo ntambara.