UbuzimaCenter

Amakuru y'ubuzima, indwara n'imiti

arton78863 7d560

Umupilote w’Umunyarwandakazi akomeje kuvugisha abatari bake muri Kenya kubera uburanga bwe [AMAFOTO]

Umunyarwandakazi Huguette Umuhoza, usanzwe ari umupilote, yavugishije Abanya-Kenya amagambo menshi kubera ikimero cye kidasanzwe.

Bijya gutangira,umushoramari wo muri Kenya witwa Khalif Kairo yafashe ifoto bari kumwe,hanyuma benshi amatsiko atuma abagabo bo muri iki gihugu bashakisha andi mafoto ya Huguette.

Uyu mugabo yanditse ati “Nashyitse amahoro, izina rye ni Iggy. Umupilote w’indashyikirwa ukomoka mu Rwanda.’’

Abanya-Kenya bahise bajya ahatangirwa ibitekerezo bagaragaza ko ubwiza bwa Umuhoza Huguette burangaza umuhisi n’umugenzi.

Nk’uwitwa @CaptainDominicO yanditse ati “Baravuga ngo mbere yo gukora ubukwe ugomba kubanza gusura u Rwanda.’’

Undi yanditse ati “Wampaye nimero ye ya telefoni.’’

N’abandi benshi banditse bagaragaza ko uburanga bw’uyu mukobwa bwabashituye ku rwego ruhambaye.

Amakuru ahari agaragaza ko Huguette Umuhoza yize ibijyanye no gutwara indege mu ishuri rya ‘Africa aviation academy’ ryo muri Afurika y’Epfo.

khalif kairo niwe washyize hanze ifoto ari kumwe n uyu mukobwa bivugisha benshi 12887

ikimero cya umuhoza huguette cyavugishije abanya kenya f5366

ubwiza bw uyu mukobwa burangaza abahisi n abagenzi 41cdf