Imfura ya Apotre Serukiza, Grace Serukiza agiye kurushinga n’umusore bamaranye imyaka 6

Imfura ya Apotre Serukiza, Grace Serukiza agiye kurushinga n’umusore bamaranye imyaka 6

Ndahiriwe Grace Serukiza umwe mu baririmbyi bakomeye ba Alarm Ministries, akaba umwana wo mu batambyi dore ko se ari Apotre Serukiza Sosthene, agiye kurushinga n’umusore bamaze imyaka 6 bakundana.

Grace Serukiza ni umwana w’imfura wa Apotre Serukiza Sosthene Umushumba Mukuru w’itorero ‘Eglise Messianique pour la guerison des ames au Rwanda’ rikorera mu Bugesera. Avukana n’abana batanu; abakobwa batatu n’abahungu babiri.

Afite impano yo kuririmba, akaba abarizwa muri Alarm Ministries ifatwa nk’umubyeyi w’amatsinda (Minisiteri) atari macye akora umuziki wa Gospel. Ayobora kuramya no guhimbaza Imana mu rusengero, akunze no gutera indirimbo muri Alarm Ministries.

Grace Serukiza avuka mu muryango w’abaramyi dore ko Abandimwe be na Se bose ari abaririmbyi. Muri 2017, barumuna be Serukiza Esther yabaye uwa 2, Serukiza Ingabire Siana yegukana igikombe cya Urugero Music Talent Season 1, gifite agaciro ka Miliyoni 1 Frw.

Uyu mukobwa avuga ko ajya atekereza cyane “gukora indirimbo zanjye bwite”. Ati “Igihe icyo ari cyo cyose nshobora gutangira ariko ntegereje ko byemezwa n’Imana, kuko ntiwatangira ikintu Imana itaraguha ‘Go ahead’ ariko njyewe nditeguye kuyikorera”.

Kuri ubu Ndahiriwe Grace Serukiza ari mu myiteguro y’ubukwe bwe ndetse yamaze kwambikwa impeta y’urukundo. Agiye kurushinga na Mvugira N. Heritier usengera muri Grace Tabernacle International Ministries muri Kenya iyoborwa na Rev Munyakazi Alexis.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Grace Serukiza yavuze ko hashize imyaka itatandu akundana na Heritier kuko “twamenyanye mu 2018”. Yavuze ko indangagaciro akundira uyu musore ari ubupfura ndetse no kugira ubuntu, ati “Ni impfura, agira n’ubumuntu.”

Ubukwe bwa Grace na Heritier buzabera mu Rwanda no muri Kenya. Gusaba no gukwa bizabera mu Rwanda kuri Romatic Garden (Isaro Hall) tariki 15/08/2024. Gusezerana imbere y’Imana bizabera muri Kenya (Nairobi) kuwa 31/08/2024.

blank

badmin

Leave a Reply