Ibintu 5 umugore abura ku mugabo we bigatuma amuca inyuma

Ibintu 5 umugore abura ku mugabo we bigatuma amuca inyuma

Umugore aho ava akagera mu rugo rwe acyenera ibi bintu 5 by’ingenzi ku mugabo we, igihe atabibona bishobora kugira ingaruka zitari nziza cyane nko guca inyuma uwo bashakanye atari uko amwanze ahubwo agiye gushakira ahandi ibyo yaburiye mu rugo rwe.

Kuba umugore aca inyuma umugabo we akenshi bituruka ku myitwarire y’umugabo we no kuba hari ibyo atamukorera bituma ajya kubishakira mu bandi bagabo. Urubuga Women Resources rwagaragaje ibintu 5 by’ingenzi umugore abura ku mugabo we mu rugo rwabo bikaba intandaro yo kumuca inyuma:

1. Amarangamutima y’umugabo we

Buri mu gore wese yishimira kubona amarangamutima y’umugabo we ku buryo niba akoze neza ashimirwa yanakora nabi akabimenya kuko bimufasha kumenya ibyo akwiye gukora nibyo akwiye kureka, iyo uri umugabo wifunga cyane kuburyo kumenya icyo ushaka n’icyo udashaka bigorana icyo gihe bishobora guha amahirwe menshi yo kuba yaguca inyuma.

2. Uburenganzira ku birebana n’urugo

Umugore acyeneye kukubona nk’umuyobozi mu rugo,ariko ntibivuzeko ari wowe ukwiye gufata icyemezo cya nyuma ngo icyo uvuze gikorwe nk’uko ucyivuze kuko iteka umugore ashimishwa no kubona hari icyakozwe mu rugo ariko agifiteho uburenganzira cyangwa se hari igitekerezo yabitanzeho, iyo ahezwa mu birebana n’urugo bishobora kuba intandaro yo kuguca inyuma kuko ibyo bishobora gutuma yiyumva nkaho ntacyo amaze agasanga abamuha agaciro.

3. Ibitunga urugo

Umugore wese aho ava akagera akenera kubaho mu buzima bwiza ndetse no kubona umugabo we ashishikazwa no gukora kugira ngo abone ibibatunga,kabone nubwo yaba akorera amafaranga menshi kukurusha ni byiza ko ugaragaza ko ushoboye kandi uzirikana inshingano z’urugo nk’umugabo.

4. Kumwerekana mu ruhame

Umugore acyeneye ko umwerekana mu bantu bakomeye mu buzima bwawe, mu nshuti zawe mu birori n’ahandi kuko bituma yumva akunzwe kandi ashyigikiwe akumva ko utewe ishema nawe. Ibi binamwereka ko utewe ishema nawe kuba waramushatse bigutera ishema.

5. Ukuri

Umugore akunda umunyakuri,umuntu ukureba mu maso akaguha isezerano azabasha kurinda, niba ushaka icyubahiro cyumugore ukunda ndetse nabandi bakuzengurutse mu muryango wawe reka ukuri kukube mu maraso.

blank

badmin

Leave a Reply