UbuzimaCenter

Amakuru y'ubuzima, indwara n'imiti

Gukorakaora ibibero by'abagore

Burya gukorakora no gusoma ibibero by’umugore bifitiye akamaro gakomeye umubiri w’umugabo – UBUSHAKASHATSI

Nyuma y’uko byakunze kugaragazwa ko abagabo bagira impinduka mu mubiri wabo binyuze mu kwitegereza, gukora kuri bimwe mu bice bigize umubiri w’abagore, havuzwe no ku bibero byabo.

Abagore ni intege nke z’abagabo iyo bakuruwe n’imiterere yabo, gusa bikaba icyaha cyangwa ishyano igihe abagabo bakoze cyangwa bagerageje kwegera abagore mu buryo batemerewe cyangwa bagaragaza umuco w’ubuhehesi.

Ku bagize amahirwe yo gushinga ingo ndetse bakagira abagore babo b’isezerano, bivugwa ko bafite amahirwe yo kwirinda no kwivura zimwe mu ndwara zishobora kuba mu mubiri wabo bifashishije ibice by’abagore babo.

Mu bitekerezo bitangirwa kuri Quora bavuga ko umugabo ukora ku bibero by’umugore we ndetse agacishamo akabisoma, bimutera guhumeka vuba bikaba nk’umwitozo w’ibihaha bikinjiza umwuka mwiza uhagije.

Ibi kandi bijyana no kongera imisemburo y’ibyishimo mu mugabo, bikongera n’urukundo muri we, cyangwa bikamutera gushaka imibonano mpuzabitsina byihuse.

Ibi abagabo bakunze kubigarukaho bavuga ko abagore bifuza kubarangaza bagaragaza amatako yabo, kubera gutinya kubabwira ko babifuza, ibyo bigatuma abagabo bibwiriza.

Abagore bamwe bakumbura gutera akabariro n’abakunzi babo, aho kubivuga bakambara ubusa imbere yabo bagamije kubakurura.

Nih.gov yo itangaza ko gukora ku bibero by’abagore byongera ibyiyumviro ndetse n’icyizere hagati yabo n’urukundo rudasigaye. Nubwo bavuga ko ibi biganisha ku mibonano mpuzabitsina, ariko banavuga ko bihuza imitima y’abakundana bose bagahuza ibyiyumviro.

Gukora ku bibero bikunze kubata ubwenge bwa bamwe mu bagabo, ku buryo ahura n’umugore atazi yaba mu kazi, mu modoka cyangwa ahandi akumva yamukoraho, cyangwa akumva yasoma iki gice gikurura benshi.

Si ibyo gusa, ahubwo bivugwa ko abagabo baba birinze indwara nyinshi zirimo izifata umutima, indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije, igihe bakora, bagasoma cyangwa bakitegereza ibice by’ibanga by’umugore harimo n’ibibero byabo.

Ibi bigaruka ku nkuru yanditswe na “The Sun” ivuga ko kwitegereza amabere y’abagore no kuyakoraho ndetse n’ibindi bice byabo byerekeza ku myanya ndangagitsina bibakurura, bitera abagabo kwiyongera iminsi y’uburame, biturutse mu kanyamuneza basigarana bagashira n’agahinda k’ibyo banyuramo.

N.B: Gukora ku bibero kw’abagore bikwiye kuba ku bagore babo gusa, kuko kubitinyuka ku bagore b’abandi nta bwumvikane bifatwa nk’ihohotera rishingiye ku gitsina bamwe bakaba bakwisanga mu nkiko.