UbuzimaCenter

Amakuru y'ubuzima, indwara n'imiti

kigali 735x400

Kigali: Umugore yafashe umugabo we amuca inyuma ahita akora ibyo batakekaga

Ahagana ku isaha ya saa Cyenda z’amanywa zo ku wa 1 Kamena 2024, ni bwo umugore witwa Murekatete Lydivine utuye mu Kagari ka Kimisagara mu Karere ka Kimisagara, yafashe umugabo we basezeranye ari gusambana n’undi mugore, akibabona ahita asubira hanze yiruka, arabafungirana.

Uyu mugore uvuga ko yabyaranye n’uyu mugabo abana 6 (abakobwa 2 n’abahungu 4) mu myaka 15 bamaranye, ngo akimenya ko bari mu nzu bari gusambana, yagiye kureba ahageze, umugabo we abanza kwihisha inyuma y’urugi icyakora ngo ubwo yageragezaga kwinjira, uyu mugabo yamukubise igipfunsi, ahita asohoka yiruka n’iko guhita atabaza, agahamara abaturage barimo n’umugabo w’uwo mugore uri kumwe n’uwo bashakanye.

Uyu mugore aganira na BTN dukesha iyi nkuru yagize ati “Njyewe ndinjiye, tubyiganira hano ku rugi, niko guhita mpamagara abantu, ngeze mo imbere [mu nzu] umugore yari yambaye ubusa, ahita akenyera ishuka vuba vuba, umugabo yahise aza ankubita ingumi, ntangira kudandabirana nange niko guhita nsohoka nkaka ingufuri mvuga nti ‘mumpereze nkinge’.”

Icyakora uyu mugore avuga ko iyi nshuro ari iya karindwi atandukana n’uyu mugabo we ariko ngo baratana nyuma bakongera kubana.

Yagize ati “Tumaze gutandukana inshuro zirindwi ariko turongera tugasubirana, uyu mugabo ajya kuza hano yari yambwiye ngo agiye kwitekerezaho ariko nta kindi kibazo na kimwe twari dufitanye, nange naje gukurura amakuru menya ko n’uyu mugore atari iwe mpita nza kuri iyi nzu umugabo wange yari yarakodesheje.”

Ibi bikimara kuba abaturage bahise bahurura, batangira guhamagara abari mu nzu ngo basohoke, ndetse n’umugabo w’uriya mugore bafashe ari gusambana yahise ahagera.

Aba baturage bavuze ko nta kindi kibazo bazi aba bari bafitanye, gusa hari n’abavugaga ngo abari mu nzu babane ndetse n’abari hanze [abafashe abafasha babo bari kubaca inyuma] bibanire.

Uyu mugore yanavuze ko yatanze ikirego muri RIB avuga y’uko uyu mugabo atita ku bana babyaranye (batandatu) ndetse ko yataye urugo bityo ngo ubuyobozi busanzwe buzi iki kibazo. Ubwo BTN yakoraga iyi nkuru nta muyobozi wari wageze aho ibi byabereye ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo.