Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC yatangaje urutonde rw’abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC yatangaje urutonde rw’abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Abujuje ibisabwa ni Perezida Paul Kagame, Habineza Frank na Mpayimana Philippe mu gihe abari batanze kandidatire kuri uwo mwanya bari 9, muri bo 6 ntibujuje ibibemerera kwiyamamaza.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, Oda Gasinzigwa, yatangaje kandidatire zemewe by’agateganyo mu matora ya Perezida wa Repubulika ari zo iya Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda n’Umukandida wigenga Mpayimana Philippe.

Batandatu batari bujuje ibisabwa ku mwanya wo kwiyamamariza kuba Umukuru w’Igihugu ni Manirareba Herman, Hakizimana Innocent, Barafinda Sekikubo Fred, Habimana Thomas, Diane Shima Rwigara na Mbanda Jean.

Gasinzigwa yakomeje agaragaza ko urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwiyamamaza, ruriho abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika batatu (3), intonde esheshatu (6) z’abakandida Depite batanzwe n’imitwe ya politiki itandatu (6), umukandida Depite wigenga umwe (1), abakandida Depite mu cyiciro cy’abagore 181, abakandida Depite mu cyiciro cy’urubyiruko 23, n’abakandida Depite mu cyiciro cy’abafite ubumuga barindwi (7).

Ni urutonde yatangaje kuri uyu wa Kane tariki 6 Kamena 2024.

Urutonde rw’abadepite rwatanzwe n’imitwe ya politiki, bose hamwe bari 392. Abakandida depite bigenga bari 27, Abakandida depite mu cyiciro cy’abagore bari 200 hakiriwemo 181. Abakandida depite mu cyiciro cy’urubyiruko hakiriwe 23 kuri 34 naho Abakandida Depite mu cyiciro cy’abafite ubumuga hakirwa 7 kuri13

Gutangaza kandidatire zemejwe burundu biteganyijwe ku wa 14 Kamena 2024. Gutangira kwiyamamaza ku bakandida bemejwe ni ku wa 22 Kamena 2024.

Perezida wa Komisiyo y’lgihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yagize ati: “Uburyo Abanyarwanda bitabiriye gutanga kandidatire biragaragaza intambwe nziza ya demokarasi u Rwanda rukomeje gutera. Kubera ko abenshi muri aba bakandida bakiri bato, bitwereka ko n’Abanyarwanda bagiye gutora bwa mbere na bo biteguye kuzitabira amatora, cyane ko bamaze kumva neza uburemere bwo kugira uruhare mu kwitorera abayobozi bakwiye; kugira ngo badufashe gukomeza urugendo rw’iterambere turimo.”

Tariki ya 14 Kamena 2024 ni bwo hazatangazwa kandidatire zemejwe burundu.

Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku ya 22 Kamena -13 Nyakanga 2024.

Tariki ya 29 Kamena 2024 ni bwo hazatangazwa lisiti y’itora ntakuka y’abagomba gutora.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe ku itariki ya 14 na 15 Nyakanga 2024.

Imvaho Nshya

blank

badmin

Leave a Reply