UbuzimaCenter

Amakuru y'ubuzima, indwara n'imiti

creator: gd jpeg v1.0 (using ijg jpeg v62), quality = 85

Musanze: Umusore wari wagiye gusenga arashinjwa gufata ku ngufu umwana w’umukobwa amusanze mu bwiherero

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena 2024, RIB yashyikirijwe umugabo w’imyaka 36 wo mu Kagari ka Mpenge Umurenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze, akekwaho gusambanyiriza umwana w’umukobwa w’imyaka 15 mu bwiherero bwa Paruwasi Katederali ya Ruhengeri.

Amakuru y’ifatwa ry’uyu mugabo yatangiye gucicikana ubwo ahagana Saa kumi n’ebyiri abakirisitu bari bagiye mu misa ya mbere bumvaga uyu mwana w’umukobwa asakuza bakaza kumutabara bagasanga ari gusambanywa.

Bivugwa kandi ko ubwo uwo mwana w’umukobwa wari wagiye gusenga yajyaga kwiherera yahasanze uyu mugabo wari uri kuvugira kuri telefoni igendanwa, we akajya kwiherera uyu mugabo akamusangamo ariho yamufatiye ku ngufu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje aya makuru avuga ko ukekwaho iki cyaha yafashwe agahita ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacaha, RIB nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Yego uyu musore akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 15. Ukekwa afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB.”

Ingingo ya 136 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko iyo umuntu mukuru asambanyije umwana akabihamywa n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Leave a Reply