UbuzimaCenter

Amakuru y'ubuzima, indwara n'imiti

creator: gd jpeg v1.0 (using ijg jpeg v62), quality = 85

Abapadiri 2 bafunzwe bazira kwirengagiza gutabara umunyeshuri agapfa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze abantu bane barimo abayobozi ba Seminari Nto ya Zaza kubera urupfu rw’umunyeshuri witwa Shema Christian w’imyaka 15 witabye Imana nyuma yo gukubitwa na bagenzi be.

Tariki ya 16 Kanama 2024 ni bwo RIB yafunze abanyeshuri barimo Tuyizere Egide w’imyaka 20 na Murenzi Armel w’imyaka 18, Padiri Nkomejegusaba Alexandre w’imyaka 38, ushinzwe Umutungo ndetse na Padiri Mbonigaba Jean Bosco w’imyaka 33 usanzwe ushinzwe Imyitwarire y’abanyeshuri.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko “bakurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu no kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.”

Yakomeje avuga ko abanyeshuri babiri Tuyizere Egide na Murenzi Armel biga mu mwaka wa Gatanu, bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu mugenzi wabo, bamuziza ko atarangije imirimo y’isuku yari yahawe.

Ni mu gihe Padiri Nkomejegusaba Alexandre na Padiri Mbonigaba Jean Bosco bakurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga, aho bamenyeshejwe ko hari umwana wakubiswe na bagenzi be ku buryo bubabaje akaba ameze nabi ndetse ari kuribwa mu nda, ko batanga imodoka bakamujyana kwa muganga, bo ntibabyumve bakavuga ko arimo kwirwaza.

Dr Murangira yavuze ko byabereye aho iri shuri rya Petit Seminaire Zaza riherereye mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Zaza, Akagari ka Nyagatugunda mu Mudugudu wa Jyambere.

Yongeyeho ko “abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Zaza n’umurambo ukaba woherejwe muri laboratwari kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe dosiye yabo yatangiye gukorwa kugira ngo izashyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 121 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, bihanishwa igifungo kuva ku myaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri 5,000,000 Frw ariko atarenze 7,000,000 FRW.

Kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 244 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange. Gihanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.

RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bikaviramo umuntu gupfa n’icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga. Yibukikije kandi abantu kwirinda kwihanira kuko hari inzego zibishinzwe kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.

IVOMO: IGIHE

Leave a Reply