UbuzimaCenter

Amakuru y'ubuzima, indwara n'imiti

couples 5551321617186174

Abasore: Dore impamvu 6 zishobora gutuma umukobwa mwahoze mukundana akugarukira

Kubona abantu bakundana bahagarika urukundo ni ibintu bibaho. cyera kabaye nka nyuma y’amezi n’amezi cyangwa iminsi myinshi ukabona umwe muri bo agerageje kugaruka ari nabwo umwe atangira kwibaza icyatumye bashwana kandi mbere barakundanaga, akibaza impamvu yatumye barekana ndetse bakemera guhagarika urukundo n’uwo bakundanaga kandi atarabyifuzaga.

Impamvu 6 zituma abo mwahoze mukundana bakomeza kugaruka:

  1. Gukunda imibona1no mpuzabitsi1na cyane

Abarenga kimwe cya kabiri cy’abantu bagaruka gukundana nabo bakundanaga, bakuruwe no kwikundira imibona1no mpuzabitsi1na ku rwego rwo hejuru. Iyo bibutse uburyo abakunzi babo ukuntu bari beza mu gitanda cyangwa uburyo bahoraga babakemurira ibyifuzo byabo bijyanye no guhuza ibitsi1na igihe cyose babishatse, bityo bagahita bagaruka bihuta bizeye ko ibintu bizajya bigenda neza nk’uko byahoze, icyo mwamenya ni uko ikiba kibagaruye atari urukundo ahubwo ni ukuba imbata y’imibona1no mpuzabitsi1na. Ibi wabimenya neza udahise wirekura ngo mugirane umubano nk’uwa mbere. Iyo ari cyo cyamuzanye ahita abona ko yagaruwe n’ubusa n’ubundi akongera akagenda.

  1. Ishyari riteye ubwoba

Hari abantu bagira ishyari rikabije ku buryo badashobora kukubona uri kumwe n’undi muntu nubwo muba mwarashwanye bwose, bityo bakagaruka ndetse bakagerageza kukwigarurira ukaba utabava mu nzara. Aha itonde kuko si urukundo ahubwo ni icyavuye mu kukubonana n’undi muntu cyangwa umukunzi mushya. Nanone hariho igihe abo mwakundanaga bagaruka kugira ngo basenye ibyo umaze kugeraho, nk’igihe babonye wishimanye n’uwo mukundana, kuri bo iyo batishimye nawe ntibashaka ko wishima.

3. Ubwigunge

Bivugwa ko ubwigunge butuma abantu bagera aho batifuzaga, kuba abo mwakundanaga bashobora kugaruka bitewe nuko bari bonyine kandi bacyeneye uwo bagendana cg baganira . birumvikana ko utaba ugiye kuba uwo gutemberana ahubwo bakumva wagaruka nanone mubuzima bwabo mukongera gukundana.

4. Kurya umutungo wawe

Muba mwarashwanye bakagusiga wenyine maze ukaba warabaye umuherwe wifashije kubijyanye n’amafaranga, hanyuma bitunguranye bakaza bitwaje urukundo ndetse bagashaka kugaruka mu buzima bwawe.Urukundo ntacyo rukora ku kugaruka kwabo ahubwo nukuza kunyunyuza ibyiza ugezeho ndetse ni ngufu wakoresheje ngo ubigereho.si abagabo bahura nicyo kibazo gusa kuko hari na bagore bahura nacyo.

5. Kudafata umwanzuro (guhubuka)

Kudafata umwanzuro bibaho ku bantu kuko hari igihe baba batazi neza icyo bashaka mu buzima bwabo, bigatuma bisanga basubiranye nuwo bahoze bakunda kandi we atakibishaka cg yarabonye undi.

6. Baba bagarutse bya nyabyo

Iyi mpamvu ntabwo ikunze kubaho kuko ibaho gacye cyane nka 30% mu gihe bigaragaye ko igice kimwe cy’ abatandukanye kitashakaga ubutane bityo bakongera gukundana.gusa ku rundi ruhande biragoye ko abashwanye bakongera gukundana kuko baba batagifitanye ibyiyumvo by’urukundo.

Inama nuko igihe bikubayeho ugomba gushishoza neza ukareba ko uko kugaruka kwabo mwakundanye mutagikundana atari nka ya mpyisi yiyambitse uruhu rw’intama rwera kuko baba baje ku kwangiririza ubuzima ndetse no kukubuza amahoro wari wifitiye bitewe n’inyugu zabo bwite Atari urukundo rubibateye.

Src:www.Elcrema.com

Leave a Reply