UbuzimaCenter

Amakuru y'ubuzima, indwara n'imiti

arton79149 fa204

Dr. Frank Habineza yikije ku bakozi bo mu rugo n’abafundi abasezeranya ikintu gikomeye nibamutora

Ku munsi wa kabiri yiyamamaza,Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Dr Frank Habineza,yijeje abakozi bo mu rugo,abo muri resitora ndetse n’abafundi ko nibaramuka bamutoye bazajya bahembwa umushahara mwiza ushimishije ngo kuko bavunika cyane bagahembwa intica n’ikize.

Ubwo yari i Gihara mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2024,Dr Frank Habineza, yavuze ko nagirirwa icyizere mu matora arı imbere, azashyiraho umushahara fatizo bityo abakozi bakajya bahembwa ibikwiranye n’imvune z’akazi baba bagize.

Yakomeje avuga ko nibanatora abadepite ba Democratic Green Party bazakomeza kubakorera ubuvugizi.

Kugeza ubu haracyifashishwa itegeko ryo mu mwaka wa 1974 rigena umushahara fatizo, aho umukozi abarirwa amafaranga 100.

Iri tegeko ryakunze kunengwa n’imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta, iharanira uburenganzira bw’abakozi, ivuga ko uwo mushahara fatizo utakijyanye n’igihe ugereranyije n’ibiciro ku masoko.

Umushahara wa mbere fatizo wagiyeho bizwi mu Rwanda wari amafaranga abiri (2 Frw) ku munsi, ni uwo mu 1949, wasimbuwe n’uw’amafaranga 5 mu 1950, mu 1960 hashyirwaho uw’amafaranga 8.5, mu 1974 wageze kuri 60 mu gihe mu 1980 washyizwe ku 100 Frw.

Abagize Democratic Green Party bavuga ko kugirira icyizere iri shyaka atari ukwibeshya kuko bifasha kugera ku ntsinzi.

Muri rusange Ishyaka Green Party rivuga ko ibyo ryashyize muri gahunda y’ibikorwa byabo mu myaka ishize byagezweho ku kigero cya 70%.

Leave a Reply