UbuzimaCenter

Amakuru y'ubuzima, indwara n'imiti

arton79144 66488

Leta ya Bangladesh yatanze impuruza ikomeye kubera inzoka zimereye nabi abantu

Ibigo nderabuzima n’ibitaro byose byo muri Bangladesh byategetswe kwigwizaho imiti ivura ubumara, nyuma y’amakuru ko kurumwa n’inzoka birimo kwiyongera cyane muri iki gihugu cyo muri Aziya y’amajyepfo.

Minisitiri w’ubuzima Dr Samanta Lal Sen yanashishikarije abaturage kujyana ku bitaro abarumwe n’inzoka vuba bishoboka.

Ibitaro byo mu byaro bya Bangladesh byatangaje ukwiyongera kw’abantu barumwa n’inzoka, cyane cyane inzoka y’impiri, iboneka muri Aziya y’amajyepfo.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, kurumwa n’inzoka byabaye ikiganiro kigarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Bangladesh.

Kubera ko itungwa (ibeshwaho) no kurya inyamaswa z’inkegesi cyangwa ingugunnyi (nk’imbeba), inzoka y’impiri ikunze kuba hafi y’aho abantu batuye, no mu mirima by’umwihariko mu gihe cy’isarura ry’imyaka (ibihingwa).

Ubushakashatsi bwo mu mwaka wa 2023 bwasanze ko abantu hafi 7,000 bapfa muri Bangladesh buri mwaka bazize kurumwa n’inzoka. Benshi mu barumwe n’inzoka bararokoka iyo bavujwe vuba na bwangu bagahabwa imiti yica ubumara.

Mu mwaka wa 2002, inzoka z’impiri zatangajwe ko zacitse (zitakibaho) muri Bangladesh, ariko ubu izi nzoka zaragarutse.

Abahanga muri siyansi bemeza ko impiri, ubusanzwe iba ahantu humagaye, yashoboye kumenyera ahantu h’imiterere y’ikirere itandukanye, ndetse ubu inzoka z’ubu bwoko zakwirakwiriye mu turere turenga 25 (mu turere 64 twose hamwe) muri Bangladesh.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko kurumwa n’inzoka ari imwe mu ndwara zirengagizwa cyane zo mu duce dushyuha tw’isi, ndetse iri shami rivuga ko guhangana na yo ari kimwe mu byo rishyize imbere.

BBC

Leave a Reply