Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 14 Kamena 2024, yagize Uwase Alice Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB), Thapelo Tsheole agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (CMA).
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abamimisitiri, mu gihe u Rwanda rwitegura kwinjira mu bihe byo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite mu cyumweru gitaha.
Inama y’Abaminisitiri kandi yashyizeho abayobozi batandukanye mu Mujyi wa Kigali, barimo Stella Kabahire wagizwe City Manager, Bernard Bayasese wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Alexis Ingangare wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge na Genevieve Uwamahoro, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Nyarugenge wungirije.
Emma Claudine ntirenganya yagizwe ushinzwe itumanaho n’uburezi mu mujyi wa Kigali.
Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.